• En utilisant ce site, vous acceptez que les cookies soient utilisés à des fins d'analyse, de pertinence et de publicité.
Office

Ibikoresho bya Microsoft Office Proofing 2013 - Ikinyarwanda

Hindura ururimi:
Ibikoresho bya Microsoft Office Proofing bituma hashobora gukorwa ihindura mu zindi ndimi.
  • Note:There are multiple files available for this download.Once you click on the "Download" button, you will be prompted to select the files you need.
    Verisiyo:

    2013

    Izina rya dosiye:

    proofingtools_rw-rw-x86.exe

    proofingtools_rw-rw-x64.exe

    Itariki cyashyiriwe ahagaragara:

    7/01/2013

    Ingano ya dosiye:

    975 KB

    1.0 MB

      Urifuza kugenzura imyandikire y’ururimi rutahise rwinjizwamo na Office? Uri ahakwiye. Ibikoresho bya Microsoft Office Proofing birimo itsinda ryuzuye ibikoresho by'ikosoranyandiko bya Office biri muri uru rurimi. Injizamo maze wongere ufungure Office, noneho ibikoresho by'ikosoranyandiko by’ururimi rwawe biraba bishobora gukoreshwa.
  • Sisitemu y'imikorere yemewe:

    Windows 7; Windows 8; Windows Server 2008 R2

      Iki gikururwa gikorana na porogaramu za Office zikurikira:
      Microsoft Office Excel 2013
      Microsoft Office OneNote 2013
      Microsoft Office Outlook 2013
      Microsoft Office PowerPoint 2013
      Microsoft Office Word 2013
    • Kugira ngo winjizemo iki gikururwa:
      Injizamo ibikoresho by'ikosoranyandiko:


      1. Kurura dosiye ukanda buto ya Gukurura (ibanza) maze ubike iyo dosiye kuri disiki ikomeye yawe.
      2. Koresha porogaramu yinjizamo.
      3. Kuri paji y’Amategeko agenga imikoreshereze ya porogaramu za Microsoft, soma neza ayo mategeko, uhitemo akazu bavivuramo ka “Kanda hano kugira ngo wemere Amategeko agenga imikoreshereze ya porogaramu za Microsoft”, maze ukande Gukomeza.
      4. Inyobora y’igenamiterere ikoresha kandi ikinjizamo ibikoresho by'ikosoranyandiko.
      5. Kwinjizamo nibirangira, wongere ufungure porogaramu za Office zawe.


      Uko bikoreshwa: Koresha ibikoresho by'ikosoranyandiko uko bikwiye muri rusange – noneho ugomba kubibona ku rurimi umaze kwinjizamo. Urugero, ushobora kugena ururimi rw’ikosoranyandiko kuri urwo rurimi rushya kugira ngo rukoreshe igenzuramyandikire (iyo ruhari) – kugira ngo umenye uko bikorwa, reba Guhinduranya indimi zinyuranye ugena ururimi rw’ikosoranyandiko

      Kugira ngo ukuremo iki gikururwa:
      1. Kuri meni y’Itangira, tunga ku Igenamiterere maze ukande Umwanya w’iboneza.
      2. Kanda kabiri Kongeramo/Gukuramo Porogaramu.
      3. Mu rutonde rwa porogaramu zinjijwemo ubu, hitamo Ibikoresho bya Microsoft Office Proofing 2013 - [Ururimi] maze ukande Kuvanamo, Gukuramo, cyangwa Kongeramo/Gukuramo. Akazu k'ubutumwa nikagaragara, kurikiza amabwiriza yo gukuramo porogaramu.
      4. Kanda Yego cyangwa YEGO kugira ngo wemeze ko ushaka gukuramo porogaramu.


Ibyo abantu bamenyereye gukurura

Loading your results, please wait...

Ibyavuguruwe bya PC by'ubuntu

  • Porogaramu z'umutekano
  • Ibyavuguruwe bya porogaramu
  • Porogaramu za serivisi
  • Musomyi z'imashini