Yatangajwe:
Azatangira gukurikizwa: Ku itariki ya 1 Gicurasi 2018
Amasezerano agenga Serivisi za Microsoft
Ubuzima bwite bwaweUbuzima bwite bwawe1_YourPrivacy
Incamake

1. Ubuzima bwite bwawe. Ubuzima bwite bwawe ni ingenzi kuri twe. Soma Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite ya Microsoft ( "Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite") nk'uko asobanura amoko y'amakuru dukusanya tuyakuye kuri wowe ndetse n'ibikoresho byawe ("Amakuru"), uko dukoresha amakuru yawe, n'ibyo dushingiraho mu rwego rw'amategeko kugira ngo dusesengure amakuru yawe. Amasezerano yerekeye ubuzima bwite kandi anasobanura uko Microsoft ikoresha ibikubiyemo byawe, akaba ari uburyo utumanaho n'abandi; ibitangazwa wohereza kuri Microsoft binyuze kuri Serivisi; na dosiye, amafoto, inyandiko, amajwi, ibihangano nyamibare, imberambuga na videwo wohereza, ubika, utangaza cyangwa usangiza binyuze kuri Serivisi ("Ibikubiyemo byawe"). Aho gusesengura biba bishingiye ku masezerano ndetse no ku rwego rwemewe n'amategeko, mu kwemera aya Mategeko, uba uhaye Microsoft uburenganzira bwo gukusanya, gukoresha no gutangaza ibikubiyemo n'amakuru byawe nk'uko byasobanuwe mu Masezerano yerekeye ubuzima bwite. Rimwe na rimwe, tukumenyesha mu buryo bwihariye maze tukagusaba kwemera nkuko biteganyijwe mu Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite.

Umwandiko wose
Ibikubiyemo byaweIbikubiyemo byawe2_yourContent
Incamake

2. Ibikubiyemo byawe. Nyinshi muri Serivisi dutanga zigufasha kubika cyangwa gusangiza ibikubiyemo byawe no kwakira ibiturutse ku bandi. Ntitwiyitirira ibikubiyemo byawe. Ibikubiyemo byawe biguma kuba ibyawe kandi ni wowe ubishinzwe.

  • a. Iyo usangije ibikubiyemo byawe abandi bantu, uba uzi neza ko bashobora, ku isi hose, gukoresha, kubika, gufata, gukoporora, gutangaza, kohereza, gusangiza no kugaragaza (no gusiba kuri HealthVault) ibikubiyemo byawe nta ngurane baguhaye. Niba udashaka ko abandi bagira ubwo bushobozi, ntugakoreshe Serivisi usangiza abandi ibikubiyemo byawe. Wemeye kandi uhamije ko mu gihe cy'aya Mategeko, ufite (kandi uzaba ufite) uburenganzira bwose bwa ngombwa ku bikubiyemo byawe byoherezwa, bibikwa cyangwa bisangizwa kuri cyangwa binyujijwe muri Serivisi kandi ko ikusanya, ikoreshwa n'ibikwa ry'ibikubiyemo byawe nta mategeko cyangwa uburenganzira bw'abandi bibangamira. Microsoft ntifite, ntigenzura, ntiyishyura, ngo ishyigikire cyangwa ngo iryozwe na gato ibikubiyemo byawe kandi ntishobora kubazwa ibikubiyemo byawe cyangwa ibikoresho abandi bakurura, babika cyangwa basangiza bakoresheje Serivisi.
  • b. Ku rugero rukenewe rwo kukugezaho Serivisi no kuzigeza ku bandi, kukurinda na no kuguha Serivisi ukeneye, no kunoza ibicuruzwa bya Microsoft na serivisi, uha Microsoft icyemezo cy’umutungo mu by’ubwenge cy’ubuntu n’uburenganzira bwo gukoresha ibikubiyemo byawe, urugero, gukora kopi, kugumana, gukwirakwiza, guhindurira imiterere, kugaragaza no gukwirakwiza binyuze mu bikoresho by’itumanaho ibikubiyemo byawe kuri Serivisi. Nutangaza ibikubiyemo byawe mu bice bya Serivisi aho iboneka cyane kuri interineti bitabujijwe, ibikubiyemo byawe bishobora kugararira mu bikorwa cyangwa ibikorwa biteza imbere Serivisi. Bimwe mu bigize Serivisi bikoran no kwamamaza. Kugenzura uko Microsoft iboneza kwamamaza biboneka kuri Umutekano & ubuzima bwite Urubuga rw’imicungire ya konti ya Microsoft. Ntidukoresha ibyo ubona kuri imeyiri, ikiganiro, guhamagara murebana cyangwa ubutumwajwi, cyangwa amafoto yawe cyangwa izindi dosiye bwite hagamijwe kukwamamariza. Ingamba zacu zo kwamamaza zisobanurwa ku buryo burambuye mu Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite.
Umwandiko wose
Amategeko NgengamyitwarireAmategeko Ngengamyitwarire3_codeOfConduct
Incamake

3. Amategeko Ngengamyitwarire.

  • a. Iyo wemeye aya Masezerano, uba wemeye ko kugira ngo ukoresha Serivisi, uzakurikiza aya mategeko:
    • i. Kudakora ikintu cyose kidakurikije amategeko.
    • ii. Kutagira uruhare mu gikorwa icyo aricyo cyose kibyaza umusaruro, kibabaza cyangwa kigamije kubabaza abana.
    • iii. Kutohereza sipamu. Sipamu ni imeyiri udashaka zohererezwa icyarimwe, zitangaza, zigusaba aderesi, ubutumwa bugufi (ubutumwa), cyangwa ihanahanamubutumwa.
    • iv. Ntukagaragaze cyangwa ngo ukoreshe mu ruhame Serivisi kugira ngo usangize ibikubiyemo cyangwa ibintu bidakwiye (birimo, nk'urugero: ubwambure, ibikorwa bya kinyamanswa, iby'urukozasoni, imvugo nyandagazi, ubugome bukabije, cyangwa ibikorwa y'ubugizi bwa nabi) cyangwa ibikubiyemo byawe cyangwa ibintu bitubahiriza amategeko n'amabwiriza by'aho uherereye.
    • v. Ntabwo wemerewe kujya mu bikorwa by'uburiganya, ibinyoma cyangwa bigamije kuyobya (urugero: gusaba amafaranga wiyoberanyije, kwiyitirira undi muntu, guhindura Serivisi kugira ngo wongere umubare w'abacuranze, cyangwa kugira ngo uhindure ibyiciro, amanota cyangwa ibitekerezo), gutukana cyangwa gusebanya.
    • vi. Ntukihunze kutubahiriza ikintu cyabujijwe cyose kiboneka cyangwa kuboneka kwa Serivisi.
    • vii. Ntugakore igikorwa icyo ari cyo cyose cyakubabaza, kibangamiye Serivisi cyangwa abandi (urugero: kwohererezanya virusi, kurunguruka, gutangaza ibikubiyemo by’iterabwoba, gukwirakwiza amagambo abiba urwango, guhamagarira abantu kugirira nabi abandi).
    • viii. Ntugahutaze uburenganzura bw’abandi (urugero, gusangiza indirimbo zifite uburenganzira bw’umuhanzi mu buryo butemewe cyangwa ibindi bikoresho bifite uburenganzira bw’umuhanzi, kongera kugurisha no gukwirakwiza amakarita ya Bing cyangwa amafoto).
    • ix. Ntukajye mu bikorwa byangiza ubuzima bwite cyangwa uburenganzira bwo kurinda amakurushingiro y’abandi.
    • x. Ntugafashe abandi kwica aya mategeko.
  • b. Kubahiriza amategeko.. Nunyuranya n'aya Mategeko, dushobora, mu bushishozi bwacu, guhagarika kuguha Serivisi cyangwa gufunga konti ya Microsoft yawe. Dushobora no guhagarika itangwa ry'ubutumwa (nka imeyiri, gusangiza dosiye cyangwa ubutumwa bw’ako kanya) bujya cyangwa buva kuri Serivisi mu rwego rwo kubahiriza aya Mategeko, cyangwa dushobora kuvanaho cyangwa kwandi gutangaza ibikubiyemo byawe ku mpamvu iyo ari yo yose. Iyo turi kugenzura ukutubahiriza aya Masezerano, Microsoft ifite uburenganzira bwo gusubiramo ibikubiyemo byawe igamije gucyemura ikibazo, kandi wemera ko iri subiramo rikorwa. Nyamara, ntitwagenzura Serivisi yose ngo tunanirwe kugerageza kubikora.
  • c. Gusaba Serivisi za Xbox. Kanda hano ku bindi bisobanuro bijyanye n’ikoreshwa ry’aya Mategeko ngengamyitwarire kuri Xbox Live, Imikino ya Windows Live n’imikino ya Microsoft Studios, porogaramu, serivisi n’ibikubiyemo byatanzwe na Microsoft. Kurenga ku Mategeko ngengamyitwarire binyuze muri Serivisi za Xbox Services (byasobanuwe mu gika cya 13(a)(i)) bishobora gutuma habaho ihagarikwa ry'igihe gito cyangwa ihagarikwa rya burundu mu kwitabira Serivisi za Xbox, harimo gufatira impushya z'ibikubiyemo, igihe cy'ubunyamuryango bwa Xbox Gold, n'amafaranga yari asigaye kuri konti ya Microsoft yahujwe na konti.
Umwandiko wose
Gukoresha Serivisi n’UbufashaGukoresha Serivisi n’Ubufasha4_usingTheServicesSupport
Incamake

4. Gukoresha Serivisi n’Ubufasha

  • a. Konti ya Microsoft. Ukeneye konti ya Microsoft kugira ngo ukoreshe Serivisi nyinshi. Konti ya Microsoft yawe idufasha kwinjira ku bicuruzwa, imbuga na Serivisi bitangwa na Microsoft na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Microsoft.
    • i. Gufunguza Konti. Ushobora gufungura konti ya Microsoft wiyandikisha kuri Interineti. Mu kwiyandikisha kugira ngo ubone konti ya Microsoft wemera ko utazakoresha amakuru atari yo, adasobanutse cyangwa ayobya. Rimwe na rimwe, indi sosiyete, nk’uguha serivisi za interineti rushobora kuba rwaraguhaye Konti ya Microsoft. Niba warakiriye konti ya Microsoft uyihawe n'indi sosiyete, indi sosiyete ishobora kuba ifite ubundi burenganzira kuri konti yawe, nk’ubushobozi bwo kugera no gusiba konti ya Microsoft yawe. Subiramo andi masezerano indi sosiyete yayaguhaye, kuko Microsoft ntishinzwe ayo masezerano. Iyo ufunguje konti ya Microsoft mu izina ry’ikigo, nk’ubucuruzi bwawe cyangwa umukoresha wawe, ugomba kugaragaza ko ufite ubushobozi utabwa kandi bugengwa n’amategeko mu kubahiriza aya Masezerano. Ntushobora guha izina ry'ukoresha n'ijambobanga bya konti ya Microsoft yawe undi ukoresha cyangwa ikigo. Mu rwego rwo kurinda konti yawe, gira ibanga amakuru ya konti yawe n’ijambobanga. Ushinzwe ibikorwa byose bibera kuri konti ya Microsoft yawe.
    • ii. Gukoresha konti. Ugomba gukoresha konti yawe ya Microsoft kugira ngo igumye gukora. Ibi bivuga ko ugomba kwinjira rimwe mu gihe cy’imyaka itanu kugira ngo konti ya Microsoft yawe, na serivisi bijyanye, bikore, keretse hari ukundi biteganyijwe kuri zimwe muri Serivisi zishyurwa. Nutinjira muri iki gihe, tuzafata ko konti ya Microsoft idakora hanyuma tuyigufungire. Reba icyiciro cya 4(a)(iv)(2) ku bijyanye n’ingaruka za konti ya Microsoft yafunzwe. Ugomba kwinjira ku gasanduku kakira ka Outlook.com kawe na OneDrive (mu buryo butandukanye) byibuze mu gihe cy’umwaka umwe, bitari ibyo tuzagufungira agasanduku kakira ka Outlook.com na OneDrive. Ugomba kwinjira kuri Serivisi za Xbox byibuze inshuro imwe mu gihe cy'imyaka itanu kugira ngo ukomeze gutuma akarango k'umukinnyi gahuzwa na konti ya Microsoft yawe. Iyo habonetse impamvu ituma dukeka ko konti ya Microsoft yawe irimo gukoreshwa n'undi muntu mu buriganya (urugero, bitewe no kuba konti yinjiriwe), Microsoft ishobora guhagarika konti yawe kugeza igihe ugaragarije ko ari iyawe. Bitewe n’imiterere yo kutubahiriza amategeko, dushobora gusabwa guhagarika kugera ku bikubiyemo bimwe cyangwa byose byawe. Niba ufite ibibazo byo kugera muri konti ya Microsoft yawe, sura uru rubuga rwa: https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=238656.
    • iii. Konti n’abana. Iyo ukoresheje Serivisi, uba wemeye ko wagejeje imyaka "y’ubukure" cyangwa "ububasha bwo gukurikiranwa mu mategeko" aho utuye ukaba ufite ababyeyi bemewe cyangwa abakurera bemewe n’amategeko bemewe kugengwa n’aya Masezerano. Niba utazi niba waragejeje imyaka y'ubukure cyangwa y'"uburyozwe mu rwego rw'amategeko" aho utuye, cyangwa ukaba udasobanukiwe iki gika, baza umubyeyi wawe cyangwa umwishingizi wemewe n'amategeko agufashe anaguhe uburenganzira mbere yo gufungura konti ya Microsoft. Iyo uri umubyeyi cyangwa uwemerewe kurera umwana muto ufungura konti ya Microsoft, wowe n'uwo mwana mwemera kandi mukiyemeza gukurikiza aya Mategeko kandi mukaba mushobora kubazwa ibijyanye n'imikoresherezwe yose ya konti ya Microsoft cyangwa serivisi zayo, harimo ibigurwa, konti y'uwo mwana yaba ifunguye ubu cyangwa igafungurwa nyuma.
    • iv. Gufunga konti yawe.
      • 1. Ushobora kureka serivisi zihariye cyangwa gufunga konti ya Microsoft yawe igihe icyo ari cyo cyose no ku mpamvu iyo ari yo yose. Kugira no ufunge konti ya Microsoft yawe, sura https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618278. Iyo udusabye gufunga konti ya Microsoft yawe, tuyishyira mu buryo bwo guhagarika mu minsi 60 bibaye ngombwa ko wisubiraho. Nyuma y’igihe cy’iminsi 60, konti ya Microsoft yawe irafungwa. Usabwe kureba igice cya 4(a)(iv)(2) gikurikira kugira ngo ubone ibisobanuro byerekeye uko bigenda iyo konti ya Microsoft yawe ifunzwe. Kongera kwinjira kuri konti yawe mu gihe cy’iminsi 60- byongera gufungura konti ya Microsoft yawe.
      • 2. Igihe konti ya Microsoft yawe yafunzwe (byaba byakozwe nawe cyangwa natwe), hari ibintu bike bizaba. Icya mbere, uburenganzira bwawe bwo gukoresha konti ya Microsoft kugira ngo ugere kuri Serivisi buzahita buhagarara. Icya kabiri, tuzasiba amakuru cyangwa ibikubiyemo byawe byahujwe na konti ya Microsoft cyangwa ku bundi buryo tuzareka kuguhuza na konti ya Microsoft yawe (keretse tubisabwe n'amategeko ko tugomba kuyibika, kuyigarura, cyangwa kuyikoherereza cyangwa kuyoherereza undi muntu wagaragaje). Ugomba kugira gahunda y'ingoboka ihoraho kuko Microsoft ntishobora kugarura ibikubiyemo byawe cyangwa amakurushingiro ya konti yawe nifungwa. Icya gatatu, ushobora kubura uburyo bwo kugera ku bicuruzwa waguze.
  • b. Konti y’akazi cyangwa y’ishuri. Ushobora kwinjira kuri serivisi zimwe na zimwe za Microsoft ukoresheje aderesi imeyili y’akazi cyangwa y’ishuri. Ni biba bityo, uba wemeye ko nyiri ndangarubuga yahujwe na aderesi imeyiri yawe ashobora kugenzura no kuyobora konti yawe, no kugera ndetse no gusesengura amakuru yawe, harimo ibikubiyemo by'itumanaho ryawe na dosiye, kandi ko Microsoft ishobora kumenyesha nyiri ndangarubuga igihe konti cyangwa amakuru byahuye n'ikibazo. Uba wemeye kandi ko uko ukoresha serivisi za Microsoft bishobora kugengwa n'amasezerano Microsoft yagiranye nawe cyangwa n'ikigo cyawe kandi aya Mategeko ashobora kudakurikizwa. Iyo usanzwe ufite konti ya Microsoft ukanaba ukoresha aderesi imeyiri y'akazi cyangwa ishuri mu kwinjira muri serivisi zigengwa n'aya Matego, ushobora gusabwa kuvugurura aderesi imeyiri iri kuri konti ya Microsoft kugira ngo ukomeze kwinjira muri izo serivisi.
  • c. Ibikoresho/pake za interineti by'inyongera. Kugira ngo ukoreshe nyinshi muri Serivisi, urakenera ukwihuza kuri interineti cyangwa kugurira interineti kuri telefoni. Ushobora gukenera kandi ibindi bikoresho, nka ekuteri, kamera cyangwa mikoro. Ni wowe urebwa no gutanga ukwihuza kuri interineti, pake n'ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo ukoreshe izi Serivisi ndetse no kwishyura amafaranga acibwa n'isosiyete ukugezaho serivisi za interineti, pake n'ibikoresho. Ayo mafaranaga yiyongera ku yandi mafaranga ayo ari yo yose wishyura kandi ntuyasubizwa. Bimenyeshe abaguha serivisi z’ukwihuza mugene niba ushobora gutanga ayo mafaranga.
  • d. Amamenyesha ya serivisi. Iyo hari ikintu dukeneye kukumenyesha cyerekeye serivisi ukoresha, tukoherereza amamenyesha ya serivisi. Niba waraduhaye aderesi imeyiri cyangwa nomero ya telefoni yawe ijyanye na konti ya Microsoft yawe, ubwo dushobora kukoherereza amamenyesha ya serivisi muri imeyiri cyangwa dukoresheje SMS (ubutumwa bugufi), harimo no kugenzura umwirondoro wawe mbere yo kwandika nomero ya telefone igendanwa yawe. Dushobora no kukoherereza amamenyesha ya serivisi mu bundi buryo (urugero mu butumwa buzana n'igicuruzwa). Amakurushingiro cyangwa ikigero cy’amafaranga atangwa ku ihanahanabutumwa bishobora gukoreshwa igihe wakira amamenyesha dukoresheje ubutumwa bugufi.
  • e. Ubufasha. Ubufasha buhabwa abakiriya kuri zimwe muri Serivisi buboneka kuri support.microsoft.com. Zimwe muri Serivisi zishobora kuguha ubufasha buhabwa abakiriya butandukanye cyangwa bw'inyongera, hakurikijwe amasezerano aboneka kuri www.microsoft.com/support-service-agreement, keretse bisobanuwe ukundi. Ubufasha bushobora kutaboneka ku igaragazambere cyangwa verisiyo za beta z'ibiranga cyangwa Serivisi. Serivisi ishobora kuba idakorana na porogaramu cyangwa serivisi zitangwa n’izindi mpande, kandi ushinzwe kwimenyereza ibisabwa kugira ngo bikorane.
  • f. Guhagarika Serivisi zawe. Iyo Serivisi zawe zihagaritswe (byaba byakozwe nawe cyangwa natwe), icya mbere uburenganzira bwawe bwo kugera kuri Serivisi buhita buhagarara kandi uruhushya rwawe rwo kuri porogaramu ijyanye na Serivisi rurahagarara. Icya kabiri, tuzasiba amakuru cyangwa ibikubiyemo byawe byahujwe na Serivisi cyangwa ku bundi buryo tuzareka kuguhuza na konti ya Microsoft yawe (keretse tubisabwe n'amategeko ko tugomba kuyibika, kuyigarura, cyangwa kuyikoherereza cyangwa kuyoherereza undi muntu wagaragaje). Bityo rero ushobora kutazongera gushobora kugera kuri Serivisi (cyangwa ibikubiyemo byawe wabitse kuri izo Serivisi). Ugomba kugira gahunda yo gukora kopi ngoboka ku buryo buhoraho. Icya gatatu, ushobora kubura uburyo bwo kugera ku bicuruzwa waguze. Igihe wahagaritse konti ya Microsoft yawe kandi ukaba udafite indi konti ishobora kugera kuri Serivisi, Serivisi zawe zishobora guhita zihagarikwa.
Umwandiko wose
Gukoresha Serivisi na porogaramu z’indi sosiyeteGukoresha Serivisi na porogaramu z’indi sosiyete5_usingThird-PartyAppsAndServices
Incamake

5. Gukoresha Serivisi na porogaramu z’indi sosiyete Serivisi zishobora kukwemerera kugera cyangwa kugura ibicuruzwa, serivisi, imbuga, amahuza, ibikubiyemo, ibikoresho, imikino, ubumenyi, imikoranire, boti cyangwa porogaramu zo ku bandi bigenga (amasosiyete cyangwa abantu batari Microsoft) ("Serivisi na porogaramu by'abandi"). Nyinshi muri serivisi zacu zinashobora kugufasha gushaka, gusaba cyangwa gukoresha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete cyangwa kukwemerera gusangiza ibikubiyemo cyangwa amakurushingiro byawe, bityo ukaba wumva uri guha serivisi zacu amabwiriza yo kuguha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete. Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete zishobora no kukwemerera kubika ibikubiyemo cyangwa amakurushingiro yawe kwa editeri, mutanga cyangwa ukoresha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete. Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete zishobora kuguha ingamba z'ubuzima bwite cyangwa kugusaba kwemera amategeko y'inyongera mbere y'uko winjizamo cyangwa ukoresha Serivisi cyangwa porogaramu y'iyindi sosiyete. Reba icyiciro cya 13(b) ku yandi masezerano ya porogarmau zakiriwe zivuye mu Ububiko bwa Office, Xbox Store cyangwa Windows Store. Ugomba gusuzuma andi masezerano n'izindi gahunda z'ubuzima bwite mbere yo kugura, gukoresha, gusaba, cyangwa guhuza konti ya Microsoft yawe na serivisi na porogaramu by'abandi. Ayandi masezerano ayo ari yo yose ntahindura aya. Microsoft ntiguha icyemezo ku mutungo mu by’ubwenge uwo ari wo wose ugize Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete. Wemera kwirengera ingaruka zose n’uburyozwe bituruka ku gukoresha Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete kandi ko Microsoft itarebwa n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyakomoka ku buryo ubikoresha. Microsoft ntiyishingira cyangwa ngo ibazwe ibyawe cyangwa abandi kubera amakuru cyangwa serivisi byatanzwe na Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete zibonetse zose.

Umwandiko wose
Ukuboneka kwa serivisiUkuboneka kwa serivisi6_serviceAvailability
Incamake

6. Ukuboneka kwa serivisi.

  • a. Serivi, Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete cyangwa ibikoresho n’ibicuruzwa bitangwa binyuze muri serivisi bishobora kutaboneka uko ibihe bigenda, bishobora gutangwa mu gihe runaka, kandi bishobora guhinduka bitewe n’akarere uherereyemo cyangwa igikoresho. Nuhindura aho uherereye hafitanye isano na konti ya Microsoft yawe, ushobora gukenera kongera kubona ibikoresho cyangwa porogaramu wabonaga kandi wishyuye mu karere wari uherereyemo. Wemeye kugera cyangwa gukoresha ibikoresho na Serivisi cyangwa serivisi zitemewe cyangwa zidafite uruhushya rwo gukorera mu gihugu uboneramo cyangwa ukoresherezamo ibyo bikoresho, cyangwa guhisha no kugaragaza nabi aho uri cyangwa umwirondoro wawe ugamije kugera cyangwa gukoresha ibyo bikoresho cyangwa Serivisi.
  • b. Duharanira ko Serivisi zidahinduka kandi zigakomeza gukora; nyamara, serivisi zo kuri interineti zose zishobora guhura n’ikibazo cyo kudakora no guhagarara igihe gito, kandi Microsoft ntiyirengera ugutenguha cyangwa igihombo cyaterwa n’izo serivisi. Iyo habayeho guhagarara by’igihe gito, ushobora kutabasha kugarura ibikubiyemo byawe cyangwa amakurushingiro wabitse. Turagusaba ko wahora ukora kopi ngoboka y'ibikubiyemo n'amakuru byawe wabitse kuri Serivisi cyangwa wabitse ukoresheje serivisi na porogaramu by'abandi.
Umwandiko wose
ibyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n’impinduka kuri aya MasezeranoIbyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n’impinduka kuri aya Masezerano7_updatesToTheServicesOrSoftwareAndChangesToTheseTerms
Incamake

7. Ibyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n’impinduka kuri aya Masezerano.

  • a. Dushobora guhindura aya Masezerano igihe icyo ari cyo cyose, kandi tuzakumenyesha nitubikora. Gukoresha Serivisi nyuma y’uko impinduka zatangiye gukurikizwa bihinduka uburyo bwiza bwo kwemera Amasezerano mashya. Niba utemeye amategeko mashya, ugomba kureka gukoresha izi serivisi, ugafunga konti ya Microsoft yawe kandi niba uri umubyeyi cyangwa umurezi, ugomba gufasha umwana wawe gufunga konti ya Microsoft.
  • b. Rimwe na rimwe uzajya ukenera ibyavuguruwe bya porogaramu kugira ngo ukomeze gukoresha Serivisi. Dushobora guhita tugenzura verisiyo ya porogaramu yawe maze tugakurura ibyavuguruwe bya porogaramu cyangwa ibyahinduwe mu iboneza. Ushobora kandi gusabwa kuvugurura porogaramu kugira ngo ukomeze gukoresha Serivisi. Ibyo byavuguruwe bigengwa n’aya Masezerano keretse andi Masezerano aherekeje ibyavuguruwe, aho ayo Masezerano ari yo akurikizwa. Microsoft ntabwo itegetswe gutanga amavugurura yabonetse yose kandi nta cyizere itanga ko izatanga ubufasha bujyanye na verisiyo ya sisitemu waguriye cyangwa wahereweho uruhushya rwa porogaramu, ibikubiyemo n'ibindi bicuruzwa. Ibyo byavuguruwe ntibishobora gukorana na porogaramu cyangwa serivisi zitangwa n’izindi mpande. Ushobora kutongera kwemera ibyavuguruwe byaporogaramu yo mu gihe kizaza igihe icyo ari cyo cyose uvanamo porogaramu.
  • c. Byongeye kandi, hashobora kubaho ibihe dukenera kuvanaho cyangwa guhindura ibiranga cyangwa imikorere ya Serivisi cyangwa kurekeraho gutanga serivisi no kugera kuri porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete na Serivisi byose hamwe. Keretse aho bisabwa n’amategeko akurikizwa, nta nshingano dufite zo kuguha uburyo bwo kongera gukurura cyangwa gusimbuza igikoresho icyo ari cyo cyose, Ibicuruzwa nyamibare (byasobanuwe mu cyiciro cya 13(k)), cyangwa porogaramu iheruka kugurwa. Dushobora gusohora Serivisi cyangwa ibiranga byazo mu igaragazambere cyangwa muri verisiyo ya beta, bishobora kudakora neza cyangwa mu buryo bumwe nka verisiyo yazo ya nyuma.
  • d. Kugira ngo ushobora gukoresha ibikoresho birinzwe n'Imicungire y’uburenganzira nyamibare (DRM), nk'imiziki imwe n'imwe, imikino, filime, ibitabo n'ibindi, porogaramu ya DRM ishobora kwihuza byikoze na mugabuzi y'uburenganzira kuri Interineti maze igakurura ikaninjizamo amavugurura ya DRM.
Umwandiko wose
Impushya za porogaramuImpushya za porogaramu8_softwareLicense
Incamake

8. Impushya za porogaramu. Keretse biherekejwe n'andi masezerano y'uruhushya ya Microsoft (urugero: iyo ukoresha porogaramu ya Microsoft ikubiye kandi ari imwe mu zigize Windows, ubwo Amategeko agenga ikoreshwa rya porogaramu za Microsoft ya Sisitemu y'imikorere ya Windows agenga iyo porogaramu), porogaramu yose uhabwa natwe nka kimwe mu bigize Serivisi igengwa n'aya Mategeko. Porogaramu zaguzwe binyuze mu Ububiko bwa Office, Ububiko bwa Windows n'Ububiko bwa Xbox zigengwa n'igika cya 13(b)(i) gikurikira.

  • a. Iyo wubahirije aya Masezerano, tuhuga uburenganzira bwo kwinjiza no gukoresha kopi imwe ya porogaramu kuri buri gikoresho ku isi yose, igakoreshwa n’umuntu umwe gusa nka kimwe mu bigize gukoresha Serivisi. Kuri serivisi zimwe na zime, iyi porogaramu ishobora kuba yarinjijwemo mbere kugira ngo uyikoreshe Serivisi mu bintu byawe bwite bitari ubucuruzi. Porogaramu cyangwa urubuga rw'igice cya serivisi rushobora kubamo kode y'indi sosiyete. Sikiributi cyangwa kode y'indi sosiyete iyo ari yo yose, ifitanye isano cyangwa yarebeweho ivuye muri porogaramu cyangwa urubuga, uyihererwa uruhushya n’izindi sosiyete ziba zifite iyo kode, ntabwo ari Microsoft. Iyo hari itangazo rya porogaramu ya kode y’indi isosiyete ryongerwa mu makuru yawe gusa.
  • b. Porogaramu iba ifite icyemezo, ntigurishwa, kandi Microsoft ifite uburenganzira kuri porogramu itaratanzwe nayo, yaba uruhare, kutisubiraho, cyangwa mu bundi buryo. Uru ruhushya ntiruguha uburenganzira bubonetse bwose, kandi ntugomba:
    • i. kwihunza cyangwa kutubahiriza ingamba zo kwirinda z’ikoranabuhanga zijyanye na porogaramu cyangwa Serivisi;
    • ii. ntugomba gusenya, gusobokora, kwiba amakuru y’abandi, cyangwa guhindura uwakoze porogaramu yose iri muri Serivice, kubyaza umusaruro keretse gusa amategeko akurikizwa ku byerekeye uburenganzira bw'umuhanzi abikwemerera;
    • iii. gutandukanya ibice bigize porogaramue cyangwa Serivisi ukabikoresha mu bikoresho;
    • iv. gutangaza, gukoporora, gutiza, ikodeshagurisha, kugurisha, kohereza hanze,gutumiza, gukwirakwiza, cyangwa gutiza porogaramu cyangwa Serivisi, keretse ari uko gusa Microsoft ikwemereye kubikora;
    • v. kohereza porogaramu, uruhushya rwa porogaramu iyo ari yo yose, cyangwa uburenganzira ubwo ari bwo bwose;
    • vi. ushobora kudakoresha serivisi mu buryo butemewe bushobora kubangamira imikoreshereze yayo n’undi muntu cyangwa kwinjira kuri serivisi, amakurushingiro, konti, cyangwa urusobemiyoboro byose utabiherewe uburenganzira;
    • vii. gutanga ubushobozi bwo kugera kuri Serivisi cyangwa guhindura igikoresho icyo ari cyo cyose cyemewe cya Microsoft (urugero, Xbox One, Xbox 360, Microsoft Surface, n’ibindi.) za porogaramu z’indi sosiyete itabifitiye uburenganzira;
Umwandiko wose
Amasezerano agenga kwishyuraAmasezerano agenga kwishyura9_paymentTerms
Incamake

9. Amasezerano agenga kwishyura. "Iyo uguze Serivisi, hakurikizwa aya masezerano agenga kwishyura kandi ugomba kuyubahiriza."

  • a. Amafaranga ucibwa. "Iyo hari amafaranga ucibwa kuri zimwe muri serivisi, wemera kwishyura ayo mafaranga mu ifaranga ryagenwe." "Igiciro cyashyizweho kuri Serivisi hakuwemo imisoro yose yishyurwa kandi hagakurikizwa uko kuvunga ifaranga bihagaze, keretse byateganyijwe ukundi." "Ibiciro byose ku bicuruzwa bya Skype byishyurwa habariwemo imisoro, keretse byategenyijwe ukundi." Ni wowe wenyine ugomba kwishyura iyo misoro cyangwa andi mafaranga ucibwa. Skype iteranya amahoro ishingiye kuri aderesi y'aho utuye iri mu makuru yo kwishyuzwa yawe. Ni wowe ugomba kumenya neza ko iyi aderesi ijyanye n'igihe kandi ko ari yo. Kereke ibicuruzwa bya Skype, amahoro ateranywa hashingiwe ku hantu wari uri igihe wandikishije konti ya Microsoft yawe keretse iyo amategeko yaho asaba ikinyabumwe cyo guteranyirizaho gitandukanye. Dushobora gusubika cyangwa guhagarika Serivisi iyo utishyuriye igihe amafaranga yose usabwa. Isubika cyangwa ihagarikwa rya Serivisi bitewe no kutishyura bishobora gutuma udashobora kugera cyangwa ngo ukoreshe konti yawe n’ibiyikubiyemo. Kujya kuri Interineti ukoresheje urusobemiyoboro rw'ikigo cyangwa bwite ruhisha aho uherereye bishobora gutuma ucibwa amafaranga atandukanye n'ari ku hantu utuye nyaho. Bitewe n’aho uherereye, ibikorwa bimwe bihobora gusaba guhindura mu mafaranga y’amahanga kugira ngo bikorwe cyangwa bigakorerwe mu kindi gihugu. Banki yawe ishobora kuguca andi mafaranga kuri izo serivisi ukoresha ikarita ya debi cyangwa ikarita ya keredi. Baza banki yawe kugira ngo iguhe ibisobanuro.
  • b. Konti yawe yoherezwaho fagitire. "Kugira ngo wishyure amafaranga ucibwa kuri Serivisi, usabwa kugaragaza uburyo uzishyura igihe wiyandikisha kuri iyo Serivisi." Ushobora kugera no guhindura amakuru yo kwishyuzwa yawe n'uburyo bwo kwishyura ku rubuga rw'imicungire ya konti za Microsoft ndetse na Skype winjira ku rubuga rwa konti yawe kuri https://skype.com/go/myaccount. "Ikindi kandi, wemera ko Microsoft ikoresha amakuru ayo ari yo yose yavuguruwe arebana n’uburyo bwo kwishyura wahisemo butegenywa na banki wahawe cyangwa umuyoboro ukoreshwa mu kwishyura." Wemera kwihutira kuvugurura konti yawe n’andi makuru, harimo aderesi imeyili yawe n’ibisobanuro by’uburyo bwo kwishyura, bityo twarangiza ibikorwa byawe byo kwishyura maze tukakumenyesha mu gihe ari ngombwa ku bijyanye n’ibikorwa byo kwishyura. Impinduka zibaye kuri konti yawe yoherezwaho fagitire ntizigira ingaruka ku mafaranga ucibwa dushyira kuri konti yawe yishyurirwaho mbere y’uko dushobora gusuzuma uko bikwiye impinduka zo kuri konti yawe yishyurirwaho.
  • c. Gutanga fagitire. Iyo uhaye Microsoft uburyo bwo kwishyura, uba (i) wemeje ko wemerewe gukoresha uburyo bwo kwishyura watanze kandi ko amakuru yerekeye kwishyura utanze ari ukuri koko; (ii) uhaye Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza Serivisi cyangwa ibikubiyemo biboneka hakoreshejwe uburyo bwo kwishyura bwawe; kandi ko (iii) uhaye Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza ikiranga cyishyuzwa cya Serivisi cyose uhitamo kugira ngo wiyandikishijeho cyangwa kugira ngo ugikoreshe igihe aya Mategeko agikurikizwa. Dushobora kukwishyuza (a) mbere; (b) igihe ugura; (c) nyuma gato yo kugura; cyangwa (d) hashingiwe kuri Serivisi z’ifatatabuguzi zigaruka. "Dushobora kandi kuguca amafaranga agera ku mubare wemeye, tukakumenyesha mbere impinduka ku mubare w’amafaranga ugomba gucibwa kuri Serivisi z’ifatatabuguzi rigaruka. Tukwishyuriza rimwe amafaranga atarigeze yishyurwa mbere y'ibihe bibanza byishyuzwa birenze kimwe.
  • d. Ubwishyu bugaruka. Iyo uguze Serivisi hashingiwe ku ifatabuguzi (urugero: buri kwezi, buri mezi 3 cyangwa ku mwaka), wemera ko utanze uburenganzira bwo kwishyura byisubira, kandi ko ayishyuwe azahabwa Microsoft hakoreshejwe uburyo no mu bihe ngaruka wemeye, kugeza ifatabuguzi ry'iyo Serivisi riseshwe nawe ubwawe cyangwa na Microsoft. Iyo wemeye kwishyura byisubira, uba uhaye Microsoft uburenganzira bwo kwishyura ayo mafaranga nk'amafaranga avanwa kuri konti mu buryo bwa elegitoronike cyangwa yoherezwa ku yindi konti, cyangwa se nka dekuveri za elegitoronike zivanwa kuri konti watanze (kuri Automated Clearing House cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura bimeze kimwe), cyangwa nk'amafaranga avanwa kuri konti watanze (ku ikarita ya keredi cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura bimeze kimwe) (byose hamwe byitwa, "Kwishyura mu buryo bwa elegitoronike"). Amafaranga y'ifatabuguzi ubusanzwe yishyurwa mbere y'uko igihe cy'ifatabuguzi gitangira gukurikizwa. Iyo hari ayishyuwe agarutse atishyuwe cyangwa iyo ikarita ya keredi cyangwa igikorwa cya banki bisa kitakiwe cyangwa cyanzwe, Microsoft cyangwa abayitangira serivisi baba bafite uburenganzira bwo gufata amafaranga y'ikintu cyagaruwe, cyanzwe cyangwa amafaranga adahagije maze ikishyura ayo mafaranga mu buryo bwa elegitoronike.
  • e. Ivugurura ryikora. Iyi amavugurura yikora yemewe n'amategeko akurikizwa, ushobora guhitamo ko Serivisi zivugurura byikoze ku mpera y'igihe cyo kuzikoresha cyagenwe. Tuzakwibutsa dukoresheje imeyiri cyangwa ubundi buryo bukwiye mbere y'uko hagira Serivisi iyo ari yo yose yivugurura mu gihe gishya kandi tuzakumenyesha impinduka z'igiciro hakurikijwe igice cya 9(k). Tumaze kukumenyesha ko wemerewe guhita uvugurura Serivisi, dushobora guhita tuvugurura Serivisi zawe igihe cya serivisi kigezweho kirangiye maze tukaguca igiciro kiba kigezweho kubera kuvugurura igihe, keretse wahisemo guhagarika Serivisi nk’uko byasobanuwe mu bika bikurikira. "Tuzakwibutsa kandi ko tuzishyuza uburyo wahisemo bwo kwishyura ivugurura rya Serivisi, bwaba ubwari kuri dosiye ku itariki y’ivugurura cyangwa ubuteganywa nyuma." Tuzaguha kandi amabwiriza y’uburyo ushobora guhagarika Serivisi. Ugomba guhagarika Serivisi mbere y’itariki y’ivugurura kugira ngo wirinde kwishyuzwa ivugurura.
  • f. Amakosa n’amabwiriza yo kuri interineti. "Microsoft iguha amabwiriza yo kwishyurira kuri interineti ku Urubuga rw’imicungire ya konti ya Microsoft, aho ushobora kubona kandi ugacapa amabwiriza yawe. Kuri Skype, ushobora kugera ku masezerano yo kuri interineti yawe winjiye kuri konti yawe kuri www.skype.com. Aya niyo mabwiriza yonyine yo kwishyuza dutanga. Iyo dukoze ikosa ku nyemezabwishyu yawe, ugomba kutumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 90 nyuma y’uko ikosa rigaragaye ku nyemezabwishyu yawe. Tuzihutira gushakisha amafaranga waciwe. Nutatumenyesha muri icyo gihe, uzaba utubohoye ku buryozwe bwose n'ibirego by’igihombo cyatewe n’ikosa kandi ntituzasabwa gukosora ikosa cyangwa gusubiza amafaranga, keretse amategeko abitegetse ukundi. Iyo Microsoft yabonye ikosa mu kwishyuza, dukosora iryo kosa mu gihe kitarenze iminsi 90. Izi ngamba ntizigira ingaruka ku burenganzira ubwo ari bwo bwose zakoreshwaho.
  • g. Ingamba zigenga gusubiza amafaranga. Keretse hari ukundi itegeko ribiteganya cyangwa utanga serivisi wihariye, ibyaguzwe byose biba birangiye kandi amafaranga ntasubizwa. Wumva ko Microsoft yaguciye amafaranga mu makosa, ugomba kubitumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 90. Nta mafaranga asubizwa ku mafaranga yose ucibwa nyuma y’iminsi irenga 90, keretse amategeko abitegetse ukundi. Dufite uburenganzira bwo gusubiza amafaranga cyangwa imyenda hagendewe ku bushishozi bwacu gusa. Iyo dusubije amafaranga cyangwa umwenda, ntawudutegeka gusubiza amafaranga angana ubutaha. Izi ngamba zigenga gusubiza amafaranga ntizigira ingaruka ku burenganzira zakoreshwaho. Ku yandi makuru yo gusubizwa amafaranga, sura ingingo y’ubufasha. Niba utuye muri Tayiwani, menya ko Itegeko rya Tayiwani rirengera abaguzi n’amabwiriza bijyanye, ibyaguzwe byose bijyanye n’ibikubiyemo nyamibare bitangwa mu buryo butafatika cyangwa serivisi zo kuri interineti ziba ndakuka kandi amafaranga yazigiyeho ntasubizwa igihe ibyo bikubiyemo cyangwa serivisi byatangiwe kuri interineti. Ntufite uburenganzira bwo gusaba igihe cyo gukemura ikibazo cyabaye cyangwa gusaba gusubizwa amafaranga.
  • h. Guhagarika Serivisi. Ushobora guhagarika Serivisi igihe cyose, waba ufite impamvu cyangwa ntayo. Kugira ngo uhagarike Serivisi unasabe gusubizwa amafaranga, iyo ubifitiye uburenganzira, sura Urubuga rw’imicungire ya konti ya Microsoft. Ku bijyanye na Skype, usabwa kuzuza Ifishi yo kuva muri Serivisi ukoresheje amakuru yatanzwe hano. Ugomba kwifashisha inyandiko isobanura Serivisi zitangwa kubera ko (i) hari igihe ushobora kudasubizwa amafaranga wishyuye igihe cyo kuzihagarika; (ii) ushobora gusabwa kwishyura amafaranga yo kuzihagarika; (iii) ushobora gusabwa kwishyura amafaranga yose yoherejwe kuri konti wishyuriraho izo Serivisi mbere y'itariki yo kuzihagarika; cyangwa (iv) ukaba wamburwa uburenganzira bwo kugera cyangwa gukoresha konti yawe iyo uhagaritse izo Serivisi cyangwa iyo utuye muri Tayiwani, (v) ushobora gusubizwa amafaranga angana n'amafaranga wishyuye Serivisi atarakoreshejwe ateranywa igihe cyo kuzihagarika. Turasesengura amakuru yawe nk'uko byasobanuwe hejuru mu gika cya 4. Nubihagarika, kugera kuri Serivisi bizahagarara ku mpera y'igihe cya Serivisi igezweho cyangwa, igihe twishyuje konti yawe hashingiwe ku gihe, ku mpera z'igihe wabihagarikiye.
  • i. Impano zitangwa mu gihe cy’igerageza. Niba uri mu gihe cy’igerageza ugomba guhagarika Serivisi z’igerageza igihe cy’igerageza kirangiye kugira ngo wirinde kugenda ucibwa amafaranga, keretse hari ibindi tukumenyesheje. Iyo udahagaritse Serivisi z’igerageza igihe cy’igerageza kirangiye, dushobora kuguca amafaranga ya Serivisi.
  • j. Impano za poromosiyo. Uko ibihe bisimburana, Microsoft ishobora gutanga Serivisi ku buntu mu gihe cy’igerageza. Microsoft ifite uburenganzira bwo kuguca amafaranga y'izo Serivisi (ku giciro gisanzwe) iyo Microsoft isanze (mu bushishozi bwayo) utubahiriza amategeko agenga serivisi zatanzwe.
  • k. Ihinduka ry’ibiciro. Dushobora guhindura igiciro cya Serivisi igihe cyose kandi iyo hari ibyo ugura mu buryo ngaruka, tubikumenyesha muri imeyiri cyangwa mu bundi buryo buboneye, nibura mu minsi 15 mbere yo guhindura icyo giciro. Iyo utemera ihinduka ry’igiciro, ugomba kureka kandi ugahagarika gukoresha Serivisi mbere yuko ihinduka ry’igiciro rikurikizwa. Iyo hari igihe n’igiciro cya Serivisi bidahinduka, icyo giciro gikomeza gukurikizwa mu gihe cyagenwe.
  • l. Kwishyurwa. Iyo tugomba kukwishyura, wemera kuduha amakuru yose dukeneye y’ukuri kandi ku gihe kugira ngo ubone kwishyurwa. Ni wowe wishyura imisoro yose n’amafaranga ucibwa ajyanye no kukwishyura. Ugomba kandi kubahiriza ibindi bisabwa ibisabwa byose tugusabye gutunganya ku iyishyurwa ryose. "Iyo wishyuwe mu makosa, dushobora guhagarika cyangwa tugasaba kugarura ubwishyu. Wemera gufatanya natwe kugira ngo tubigereho. Dushobora kandi kugabanya ubwishyu bwawe tutakumenyesheje kugira ngo tuzibe icyuho cy’amafaranga menshi yishyuwe mbere.
  • m. Amakarita y’impano. Kuguranisha no gukoresha amakarita y’impano (atari amakarita y’impano ya Skype) bigengwa na Amabwiriza arebana n’ikarita y’impano ya Microsoft . Amakuru ari ku makarita y’impano ya Skype aboneka ku Ipaji y’ubufashaya Skype.
  • n. Uburyo bwo kwishyura bwa konti ya banki. Ushobora kwandikisha konti ya banki yujuje ibisabwa kuri konti ya Microsoft yawe kugira ngo ujye uyikoresha nk'uburyo bwo kwishyura. Konti za banki zemewe zirimo konti zo mu kigo cy'imari gishobora kwakira amafaranga akivanwa ku zindi konti (Urugero: Ikigo cy'imari cyo muri Leta Zunze Ubumwe cyemera amafaranga anyura muri serivisi yo kwishyura bikozwe n'imashini ("ACH"), Ikigo cy'imari cy'i Burayi cyemera Agace rukumbi abantu bishyura mu mayero ("SEPA") cyangwa "iDEAL" mu Buholandi). Amategeko wemera igihe cyo kongera konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura muri konti ya Microsoft yawe (Urugero: "inshingano" mu rwego rwa SEPA) na yo arakurikizwa. Wemeza kandi ugahamya ko konti ya banki wandikishije iri mu izina ryawe cyangwa ko wemerewe kwandikisha no gukoresha iyi konti ya banki nk'uburyo bwo kwishyura. Iyo wandikishije cyangwa uhisemo konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura bwawe, uba wemereye Microsoft (cyangwa umukozi wayo) kuvana amafaranga rimwe cyangwa kenshi angana n'igiteranyo cy'amafaranga y'ibyo waguze cyangwa y'ifatabuguzi ryawe (hakurikijwe amategeko agenga serivisi y'ifatabuguzi yawe) kuri konti ya banki yawe (no gushyira, iyo bibaye ngombwa, amafaranga kuri konti ya banki yawe rimwe cyangwa kenshi kugira ngo hakosorwe amakosa, hasubizwe amafaranga yishyuwe cyangwa indi mpamvu nk'izi), kandi uba wemereye ikigo cy'imari wafunguyemo konti kuvanaho ayo mafaranga cyangwa kwemera amafaranga ashyizweho. Wemeye ko uku kwemerera bikomeza kubahirizwa kugeza uvanye amakuru ya konti ya banki yawe muri konti ya Microsoft yawe. Niba wumva habayeho ikosa mu kukuvanaho amafaranga wahita ubimenyesha abunganira abakiriya nk'uko biteganyijwe mu gice cya 4(e). Amategeko akurikizwa mu gihugu cyanyu nayo ashobora kurinda konti ya banki yawe kuba yakwibasirwa n'ibikorwa bya banki by'uburiganya, birimo amakosa cyangwa bitemewe. Iyo wandikishije cyangwa uhisemo konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura bwawe, uba wemeye ko wasomye, ugasobanukirwa kandi ko wemeye aya Mategeko.
Umwandiko wose
Ikigo gishyize umukono ku masezerano, amategeko azakurikizwa n'ahazakemurirwa impakaIkigo gishyize umukono ku masezerano, amategeko azakurikizwa n'ahazakemurirwa impaka10_11_contractingEntityChoiceOfLaw
Incamake

10. Ikigo gishyize umukono ku masezerano, amategeko azakurikizwa n'ahazakemurirwa impaka. Kugira ngo ukoreshe Serivisi zifite ikirango cya Skype z'ubuntu cyangwa zishyurwa ukora amasezerano kandi ahagaragara hose "Microsoft" muri aya Masezerano bivuze, Skype Communications S.à.r.l, 23 – 29 Rives de Clausen, L-2165 Luxembourg. Ku bijyanye na serivisi z'ubuntu cyangwa zishyurwa zifite indangagicuruzwa ya Skype zigenewe abaguzi, amategeko ya Ligizimburu niyo agenga uko aya Masezerano yubahirizwa kandi akanamenyesha ko atubahirijwe, hatitawe ku mpaka zaturuka ku mahame agenga amategeko. Amategeko y'intara cyangwa igihugu utuyemo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego bitari byo). Iyo ufunguje konti ya Skype cyangwa ugakoresha Skype uba wemeye kubahiriza aya Masezerano, twemeranya bidasubirwaho ububasha busesuye n'aho inkiko za Luxembourg zikorera ko ari zo zikwiye gukemura impaka zose zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Masezerano cyangwa serivisi zifite indangagicuruzwa ya Skype zigenewe abaguzi. Ku bijyanye n’izindi serivisi zose, iyo ufunguye konti ya Microsoft cyangwa ukoresha indi serivisi yayo, ikigo uri kugirana nacyo amasezerano, amategeko akurikizwa n’ahantu ho gukemurira impaka bizabera biragaragara ahakurikira:

  • a. Kanada. Niba utuye (cyangwa isosiyete yawe ikaba ifite ibiro bikuru) muri Kanada ugirana amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft One Microsoft Way Redmond WA 98052 U.S.A. Amategeko akoreshwa muri Leta utuyemo (cyangwa isosiyete yawe ikaba ifitemo ibiro bikuru) ni yo agenga uburyo aya masezerano asobanuswa ibirego bijyanye no kutayubahiriza n’ibindi birego (harimo kurinda uburenganzira bw’abaguzi ipiganwa ritanyuze mu kuri n’ibirego bijyanye no guhohoteswa) hatitawe ku mahame y’amategeko atubahirijwe. Twemeranyije bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo muri Ontario zikorera ko ari zo zikwiye gukemura impaka zose zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Masezerano cyangwa Serivisi.
  • b. Amerika ya Ruguru cyangwa y’Epfo hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Niba utuye (cyangwa isosiyete yawe ikaba ifite ibiro bikuru) muri Majyaruguru cyangwa mu Majyepfo y’Amerika hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada ugirana amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft One Microsoft Way Redmond WA 98052 U.S.A. Amategeko ya Leta ya Washington niyo agenga uko aya Masezerano yubahirizwa kandi akanamenyesha ko atubahirijwe, hatitawe ku mahame agenga amategeko akurikizwa. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi).
  • c. Uburasirazuba bwo hagati cyangwa Afurika. Niba utuye (cyangwa, niba ibikorwa by’ubucuruzi, ukunda gukorera ibikorwa by’ubucuruzi byawe) mu Burasirazuba bwo hagati cyangwa muri Afurika, ukaba unakoresha zimwe muri serivisi (nka Bing na MSN), ugiranye amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye ngo ukoreshe zimwe muri serivisi, ugiranye amasezerano na Microsoft Ireland Operations Limited, One Microsoft Place, South County Business Park, Leopardstown, Dublin 18, Ireland. Kuri serivisi z'ubuntu cyangwa zishyurwa z'iriho indangagicuruzwa ya Skype y'ukoresha, amategeko ya Luxembourg niyo agenga uko aya Mabwiriza no kwerekana ko yishwe, hatitawe ku makimbirane turuka ku mahame y'amategeko. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi). Twemeranyijwe bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo muri Irelande zikorera ko ari zo zikwiye gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano cyangwa Serivisi.
  • d. Aziya na Pasifika y’Amajyepfo, keretse igihugu cyawe cyavuzwe ahakurikira. Niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Aziya (keretse Ubushinwa, Ubuyapani, na Koreya y'amajyepfo, cyangwa Tayiwani) cyangwa amajyepfo ya Pasifika, kandi ukaba ukoresha ibice by'ubuntu bya Serivisi (nka Bing na MSN), ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye kugira ngo ukoreshe ibice bya Serivisi, cyangwa ukaba ukoresha serivisi y'ubuntu ya Outlook.com muri Singapuru cyangwa Hongu Kongu, ugirana amasezerano na Microsoft Regional Sales Corp., isosiyete yashinzwe hakurikijwe amategeko ya Leta ya Nevada, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ifite amashami muri Singapuru na Hongu Kongu, ifite icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ucuruzi kuri 438B Alexandra Road, #04-09/12, Block B, Alexandra Technopark, Singapore, 119968; bivuze ko niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Ositaraliya, ugirana amasezerano na Microsoft Pty Ltd, 1 Epping Road, North Ryde, NSW 2113, Australia kandi niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Nuveli Zelande, ugirana amasezerano na Microsoft New Zealand Limited, Level 5, 22 Viaduct Harbour Avenue, PO Box 8070 Symonds Street, Auckland, 1150 New Zealand. Kuri Serivisi z'ubuntu n'izishyurwa, amategeko ya Leta ya Washington agenga isobanura ry'aya Mategeko n'ibirego byo kuyarengaho, hatitawe ku mahame shingiro y'igongana ry'amategeko. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi). Impaka zose zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Mabwiriza ya Serivisi atareba Skype, n’ikindi kibazo icyo ari cyo cyose kijyanye no kubaho kwayo, agaciro kayo, cyangwa guseswa kwayo, bizigwaho hanyuma bikemurirwe muri Singapuru hakurikijwe Amategeko Nkempurampaka y’Ikigo Nkempurampaka Mpuzamahanga cya Singapuru (SIAC), kinagene amategeko yagenderwaho akinjizwa muri iyi ngingo. Urukiko ruzaba rugizwe n’umukemurampaka umwe uzagenwa na Perezida wa SIAC. Ururimi rukoreshwa mu ikemurampaka ni Icyongereza. Icyemezo cy’umukemurampaka kizaba ari ntakuka, kigengwa n'amategeko, kandi kitagibwaho impaka, kandi gishobora gushingirwaho mu guca urubanza mu gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa akarere.
  • e. Ubuyapani. Niba utuye (cyangwa, niba ibikorwa by’ubucuruzi, ukunda gukorera ibikorwa by’ubucuruzi byawe) mu Buyapani, kandi ukaba unakoresha zimwe muri serivisi (nka Bing na MSN), ugiranye amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft , One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye ngo ukoreshe zimwe muri serivisi, ugiranye amasezerano na Microsoft Japan Co., Ltd (MSKK), Shinagawa Grand Central Tower, 2-16-3 Konan Minato-ku, Tokyo 108-0075. Ku bijyanye na serivisi z’ubuntu n’izishyurwa, amategeko y’Ubuyapani niyo agenga aya Masezerano akanifashishwa mu gukemura ibibazo bikomoka cyangwa bifitanye isano nayo cyangwa serivisi. Twemeranyijwe twemeranyije bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo mu Karere ka Tokiyo ziherereye ko ari zo zikwiye gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Masezerano cyangwa Serivisi.
  • f. Repubulika ya Koreya. Niba utuye (cyangwa, niba ibikorwa by’ubucuruzi, ukunda gukorera ibikorwa by’ubucuruzi byawe) muri Repubulika ya Koreya, ukaba unakoresha zimwe muri serivisi (nka Bing na MSN), ugiranye amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye ngo ukoresheje zimwe muri Serivisi, ugiranye amasezerano na Microsoft Korea, Inc., 11th Floor, Tower A, K-Twin Tower, Jongro 1 gil 50, Jongro-gu, Seoul, Republic of Korea, 110-150. Ku bijyanye na serivisi z’ubuntu n’izishyurwa, amategeko ya Repubulika ya Koreya ni niyo agenga aya Masezerano kandi akanifashishwa mu gukemura ibibazo byose bikomoka cyangwa bifitanye isano nayo cyangwa serivisi. Wowe natwe twemeranyije bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo mu Karere ko Hagati ka Sewulu zikorera ko ari zo zifite ububasha bwo gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano cyangwa Serivisi.
  • g. Tayiwani. Niba utuye (cyangwa, niba ibikorwa by’ubucuruzi, ukunda gukorera ibikorwa by’ubucuruzi byawe) muri Tayiwani, ukaba unakoresha zimwe muri serivisi (nka Bing na MSN), ugiranye amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft , One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye ngo ukoreshe zimwe muri Serivisi, ugiranye amasezerano na Microsoft Taiwan Corp., 18F, No. 68, Sec. 5, Zhongxiao E. Rd., Xinyi District, Taipei 11065, Taiwan. Ku bijyanye na Serivisi z’ubuntu n’izishyurwa, amategeko ya Tayiwani niyo agenga aya Masezerano akanifashishwa mu gekemura ibibazo bikomoka cyangwa bifiatanye isano nayo cyangwa Serivisi. Ku bindi bisobanuro bijyanye na Microsoft Taiwan Corp., reba urubuga rwatanzwe na Minisiteri y’ubucuruzi y’Ubushinwa.. Dushyizeho bidasubirwaho Urukiko rw’Akarere ka Tayipeyi nk’urukiko rwa mbere rw’iremezo rufite ububasha bwo gukemura impaka zikomoka cyangwa cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano, mu buryo bwose bugenwa n’amategeko ya Tayiwani.

Amategeko arengera abaguzi y’aho ubarizwa ashobora gusaba amwe mu mategeko yaho ko ari yo akurikizwa cyangwa akaguha uburenganzira bwo gukemura impaka mu yindi nama n'ubwo aya Masezerano ahari. Iyo bigenze gutyo, amategeko akurikizwa n'ibiteganywa n’inama mu gice cya 10 niyo akurikizwa nk'uko biteganywa n'amategeko arengera abaguzi y'aho uherereye.

Umwandiko wose
IngwateIngwate12_Warranties
Incamake

11. Ingwate.

  • a. MICROSOFT, N’IBIGO BIYISHAMIKIYEHO, ABACURUZI BATO, ABAGEMURA, N’ABACURUZI BANINI, NTIBATANGA INGWATE, Y'AKO KANYA CYANGWA IYASABWE, INGWATE CYANGWA IBISABWA BIJYANYE N’UKO UKORESHA SERIVISI. UKWIYE GUSOBANUKIRWA NEZA KO GUKORESHA SERIVISI UGOMBA KUBYIRENGERA KANDI KO DUKOMEZA GUTANGA IZO SERIVISI "UKO ZIRI" BY’UMWIMERERE "N’INENGE ZAZO ZOSE" KANDI "UKO ZIBONEKA." MICROSOFT NTIYIZEZA UKURI CYANGWA UBWIHUTE BWA SERIVISI. HARI UBURENGANZIRA UHABWA HAKURIKIJWE AMATEGEKO Y’AHO UHEREREYE. NTA NGINGO N’IMWE IKUBIYE MURI AYA MASEZERANO IGAMIJE KUBANGAMIRA UBWO BURENGANZIRA, IGIHE BISHOBOKA. WEMERA KO MUDASOBWA NA SISITEMU Z’ITUMANAHO BITAGIRA INENGE KANDI KO HABAHO IBIHE MUDASOBWA ZIDAKORA UKO BIKWIYE. NTITUKWIZEZA KO SERIVISI ZITAZAGUTENGUHA, ZIZABONEKERA IGIHE, ZIFITE UMUTEKANO, CYANGWA ZITAGIRA INENGE CYANGWA NGO ZIBURE IBIKUBIYEMO KO BITAZABAHO, NTA NUBWO TUKWIZEZA IHUZA IRYO ARI RYO RYOSE WAKIRA CYANGWA WOHEREZA KU NSOBEMIYOBORO ZA MUDASOBWA.
  • b. NK'UKO BITEGANYWA N’AMATEGEKO Y’AHO UHEREREYE, MICROSOFT IKURAHO GARANTI ZOSE KU BURYO BUTAZIGUYE, HARIMO IZEREKEYE UBUSHOBOZI BWO GUCURUZWA, IREME RIHAGIJE, KUZUZA UBUZIRANENGE KU IKORESHWA RUNAKA, UMURIMO UNOZE NO KUTARENGA KU MATEGEKO.
  • c. Ku baguzi baba muri Ositaraliya: Ibicuruzwa byacu bizana na garanti idashobora gukurwaho hakurikijwe Amategeko arengera abaguzi yo muri Ositaraliya. Ufite uburenganzira bwo guhindurirwa cyangwa gusubizwa amafaranga igihe habaye ikibazo gikomeye no kuguha ingurane ku kwangirika cyangwa igihombo byose byari gushobora kwirindwa. Ufite kandi uburenganzira bwo gusanirwa igicuruzwa cyangwa kugihindurirwa igihe kitujuje ireme ryemewe mu gihe uko kwanga gukora kutagira ingaruka nini ku gicuruzwa cyose.
  • d. Ku baguzi baba muri Nuveli Zelande, bashobora kuba bafite uburenganzira bagenerwa n'amategeko mu Itegeko rirengera abaguzi ryo muri Nuveli Zelande, kandi nta ngingo n'imwe mu zikubiye muri aya Masezerano igamije kubangamira ubwo burenganzira.
Umwandiko wose
Aho uburyozwe bugarukiraAho uburyozwe bugarukira13_limitationOfLiability
Incamake

12. Aho uburyozwe bugarukira.

  • a. Iyo ufite impamvu iyo ari yose yatuma usaba indishyi (harimo no kutubahiriza aya Mategeko), mu buryo bwemewe n'amategeko agenderwaho, wemera ko icyemezo ushobora gufata ari gusaba Microsoft cyangwa amasosiyete ayishamikiyeho ayo ari yo yose, abadandaza, abaranguza, abagurisha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete n'abayicururiza kukwishyura igihombo kitaziguye wagize kingana n’amafaranga wishyura Serivisi zawe mu kwezi wazibuzemo cyangwa habayemo kutubahiriza amategeko (cyangwa kugeza ku madolari y'Amerika 10 iyo Serivisi ari ubuntu).
  • b. Kugera ku kigero giteganywa n’amategeko, Niba nta kintu na kimwe wagarura (i) igihombo kizana ingaruka cyangwa ibyangiritse; (ii) igihombo cy’inyungu y’ubu cyangwa iyo wari witeze (cyaba kitaziguye cyangwa kiziguye); (iii) igihombo cy’amafaranga wateganyaga kwinjiza ubu cyangwa mu gihe kizaza (cyaba kitaziguye cyangwa kiziguye); (iv) gutakaza amasezerano cyangwa ubucuruzi n’ibindi bihombo cyangwa ibyangirika bituruka mu gukoresha serivisi kwawe mu bushobozi butari bwite; (v) ibihombo bidasanzwe, ibiziguye, impanuka cyangwa ibihombo cyangwa ibyangiritse bihanwa n’amategeko; kandi (vi) nk’uko biteganywa n’amategeko yose akurikizwa, ibihombo bitaziguye cyangwa ibyangiritse birenze ibyavuzwe mu cyiciro cya 12(a) haruguru. Ubu buryozwe n'ibitubahirizwa birakurikizwa kandi iyo ubu buryo butaguhaye indishyi ihwanye neza n’ibihombo byose cyangwa ibibazo byose watewe no kudakora icyo igenewe gukora no kuba twari tuzi cyangwa twagombye kuba tuzi uburyo bwose ibibazo byashoboraga kuvuka. Mu buryo bwose bugenwa n’amategeko, ubu buryozwe n’ibitubahirizwa bikurikizwa ku kintu cyose no ku birego byose bifitanye isano n’aya Masezerano, Serivisi, cyangwa porogaramu ijyanya na Serivisi.
  • c. Microsoft ntishinzwe kandi ntiryozwa ukunanirwa uko ariko kose cyangwa gukererwa kubahiriza inshingano zayo zivugwa muri aya Masezerano igihe byatewe n'impamvu zirenze ubushobozi bwa Microsoft (nk’impaka zishingiye ku murimo, inzitizi simusiga, intambara cyangwa ibikorwa by’ubwiyahuzi, kwangizwa bikomeye, impanuka cyangwa bigendeye ku itegeko iryo ari ryo ryose rikurikizwa cyangwa Iteka rya Leta).: Microsoft izaharanira kugabanya ingaruka za kimwe mu bimaze kuvugwa no kuzuza inshingano zitari zagerwaho.
Umwandiko wose
Amabwiriza yihariye ye serivisiAmabwiriza yihariye ye serivisi14_service-SpecificTerms
Incamake

13. Amabwiriza yihariye ye serivisi. Amabwiriza ya mbere na nyuma y’icyiciro cya 13 akoreshwa muri rusange kuri Serivisi zose. Iki gice kirimo amabwiriza bwite yiyongera ku mabwiriza rusange. Aya mategeko yerekeye serivisi ni yo akurikizwa iyo habayeho igongana n'amategeko rusange.

Umwandiko wose
Xbox Live n’Imikino na Porogaramu bya Microsoft StudiosXbox Live n’Imikino na Porogaramu bya Microsoft Studios14a_XboxLive
Incamake
  • a. Xbox Live n’Imikino na Porogaramu bya Microsoft Studios.
    • i. Imikoreshereze bwite itagamije ubucuruzi. Xbox Live, Imikino ya Windows Live n’imikino, porogaramu na serivisi bya Microsoft Studios, n’ibikubiyemo bitangwa na Microsoft (byose hamwe, serivisi za "Xbox ") bikoreshwa gusa n'umuntu ku giti cye hatagamijwe ubucuruzi.
    • ii. Serivisi za Xbox. Iyo wiyandikishije kuri Xbox Live cyangwa ugahabwa Serivisi za Xbox, amakuru yerekeye imikino, ibikorwa n'imikoreshereze by'umukino byawe na Serivisi za Xbox birakurikiranwa kandi bigasangizwa abandi bahanzi b'imikino bireba kugira ngo Microsoft n'abandi bahanzi b'imikino bagenzure imikino yabo kandi banatange Serivisi za Xbox. Nushaka guhuza konti ya Serivisi za Microsoft Xbox na konti yawe na serivisi itari iya Microsoft (urugero: utangaza umukino na serivisi by’abandi bitari ibya Microsoft), wemera ko: (a) Microsoft ishobora gusangiza amakuru ya konti adasesuye (arimo ariko atagarukira gusa ku karango k’umukino, ibitego by'umukinnyi, amanota y’umukino, amateka y’umukino n’urutonde rw’inshuti), umukozi utari uwa Microsoft nk’uko byavuzwe mu Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite ya Microsoft, na (b) iyo byemewe n’amagenamiterere y’ubuzima bwite ya Xbox yawe, umukozi utari uwa Microsoft ashobora kandi kugera ku bikubiyemo byawe byo mu itumanaho ryo mu mukino igihe winjiye kuri konti yawe hamwe n’utari umukozi wa Microsoft. Kandi, iyo byemewe n'amagenamiterere y'ubuzima bwite ya Xbox yawe, Microsoft ishobora gutangaza izina ryawe, akarango k'umukinnyi, ishusho y'umukinnyi, intego, ifotondanga, kiripu z'umukinnyi n'imikino wakinnye mu gutumanaho n'abantu wemereye.
    • iii. Ibikubiyemo byawe. Mu rwego rwo kubaka ihuriro rya Serivisi za Xbox, wemerera Microsoft, amasosiyete ayishamikiyeho n'abo yahaye impushya uburenganzira bw'ubuntu ku isi hose bwo gukoresha, guhindura, gukoporora, gucuruza, gutangaza, gusangiza no kugaragaza ibikubiyemo byawe cyangwa izina, akarango k’umukinnyi, intego cyangwa ifotondanga byawe watangaje kuri Serivisi za Xbox izo ari zo zose.
    • iv. Ayobozi b’umukino. Imikino imwe ishobora gukoresha abayobozi cyangwa n’abakira abakinnyi. Abayobozi b’umukino n’abakira abakinnyi si abavugizi bemewe ba Microsoft. Ntibivuze ko ibitekerezo byabo bigaragaza ibya Microsoft.
    • v. Abana bakoresha Xbox. Niba utujuje imyaka ukaba uri gukoresha Xbox Live, ababyeyi bawe bashobora kugenzura ibintu byinshi bigize konti yawe bakanahabwa raporo ijyanye n’uko ukoresha Xbox Live.
    • vi. Ifaranga ry’umukino cyangwa ibicuruzwa bidafatika. Serivisi zishobora kuba ikubiyemo ifaranga ry’umukino ridafatika (nka zahabu, ibiceri cyangwa amanota) byagurwa kuri Microsoft hakoreshejwe amafaranga asanzwe igihe wujuje imyaka "y’ubukure" aho utuye. Serivisi zishobora kuba zinakubiyemo ibicuruzwa bidafatika, ibintu nyamibare cyangwa ibicuruzwa byagurwa kuri Microsoft hakoreshejwe amafaranga asanzwe cyangwa ifaranga ry’umukino. Ifaranga ry’umukino n’ibicuruzwa bidafatika ntibishobora na rimwe gusubizwa hakoresheje amafaranga asanzwe, ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu byo kuri Microsoft cyangwa indi sosiyete. Nta rundi ruhushya ufite rwo gukoresha ifaranga ry’umukino n’ibicuruzwa bidafatika byo muri serivisi uretse gukoresha gusa icyemezo gifite ububasha budasesuye, bwite, bushobora guhindurwa, ntibube bwanahabwa undi, ntufite uburenganzira muri cyangwa ku bwoko bw'ifaranga ry'umukino cyangwa ibicuruzwa bidafatika bigaragara cyangwa bikomoka kuri Serivisi cyangwa ikindi kiranga cyose gifitanye isano n’ikoreshwa rya Serivisi cyangwa kibitswe muri Serivisi. Microsoft ishobora igihe icyo ari cyo cyose kugenzura imikorere, guhindura cyangwa gukuraho ifaranga ry’umukino cyangwa ibicuruzwa bidafatika uko ibona bikwiye mu bushishozi bwayo.
    • vii. Ibyavuguruwe bya porogaramu. Ku gikoresho cyose gishobora kwihuza kuri Serivisi za Xbox, dushobora guhita tugenzura verisiyo ya porogaramu ya konsore ya Xbox cyangwa porogaramu ya Xbox byawe no gukurura konsore ya Xbox cyangwa ibyavuguruwe cyangwa ibyahinduwe ku iboneza, harimo ibikubuza kugera kuri Serivisi za Xbox, gukoresha imikino ya Xbox cyangwa porogaramu za Xbox bitemewe, cyangwa gukoresha ibikoresho by'imashini nyongera bitemewe hamwe na konsore ya Xbox.
    • viii. Kurangira kw’igihe cy’akarango k’umukinnyi. Ugomba kwinjira kuri Serivisi za Xbox byibuze rimwe mu gihe cy’imyaka itanu, bitari ibyo ushobora kubura akarango k’umukinnyi kahujwe na konti yawe maze aka karango k’umukinnyi kakikoresherezwa n’abandi.
    • ix. Arena. Arena ni Serivisi ya Xbox Microsoft cyangwa iyindi sosiyete ishobora kwifashisha kugira ngo iguhe ubushobozi bwo kwitabira cyangwa gutegura irushanwa ry'imikino ya videwo, rimwe na rimwe hagatanga igikombe ("Irushanwa"). Uko ukoresha Arena bigengwa n'aya Mategeko, kandi bishobora kugusaba kwemera amategeko n'amabwiriza y'inyongera agenga Irushanwa asabwa n'uwateguye Irushanwa igihe cyo kwiyandikisha ("Amategeko agenga irushanwa"). Amategeko yo kwemererwa ashobora gukurikizwa kandi ashobora guhinduka bitewe n'ahantu akoreshwa. Amarushanwa atakaza agaciro ahantu abujijwe cyangwa akumirwa n'amategeko. Kutubahiriza aya mategeko (hamwe n'Amategeko ngengamyitwarire) cyangwa Amategeko agenga irushanwa bishobora kuvamo guhanwa cyangwa kwirukanwa mu Irushanwa. Iyo uteguye Irushanwa, ushobora kudakenera Amategeko agenga irushanwa Microsoft (mu bushishozi bwayo) isanga atajyanye n'aya mategeko. Microsoft ifite uburenganzira bwo guhagarika Irushanwa iryo ari ryo ryose igihe cyose.
    • x. Kwigana no guhindura porogaramu bitemewe n'amategeko. Ku gikoresho cyose cyihuza na Serivisi za Xbox, dushobora kugenzura byikoze igikoresho cyawe kugira ngo turebemo ibyuma cyangwa porogaramu bitemewe n'amategeko bituma habaho kwigana cyangwa uburiganya bikorwa binyuranyije n'Amategeko ngengamyitwarire cyangwa aya Mategeko, no gukurura amavugurura ya porogaramu za Xbox cyangwa impinduka z'iboneza, harimo n'izikubuza kwinjira muri Serivisi za Xbox cyangwa gukoresha ibyuma cyangwa porogaramu bitemewe bituma bishobora kwigana cyangwa guhindura bitemewe m'amategeko.
    • xi. Mixer.
      • 1. Konti za Mixer na Konti za Microsoft. Niba ukoresha Serivisi ya Mixer ukoresheje konti ya Mixer, ubwo imikoreshereze yawe igengwa n'Amabwiriza agenga serivisi ya Mixer aboneka kuri uru rubuga https://mixer.com/about/tos. Niba ukoresha Serivisi ya Mixer ukoresheje konti ya Microsoft, ubwo imikoreshereze yawe igengwa n'aya Mategeko. Aya mategeko akurikizwa ahari igongana.
      • 2. Ibikuyemo byawe byo kuri Mixer. "Ibikuyemo byawe byo kuri Mixer" bivuga ibikuyemo byose wowe cyangwa undi muntu ashyira kuri Serivisi ya Mixer mu izina ryawe, birimo nk'urujyano rw'amakurushingiro arimo kurebwa n'ayafashwe (n'ibikubiyemo bibonetse byose nk'ibikubiye jwishusho biba birimo); amazina y'ibirango, ibirango by'ubucuruzi, ibirango bya serivisi, amazina y’ubucuruzi, ibirango, cyangwa ikirango cy'inkomoko; ibitekerezo, indangamutima n'ibikorwa byawe mu miyobora ya Mixer (harimo n'ibikubiyemo byatanzwe na boti); n'izindi metadata zose bijyanye. Umuntu wese, harimo na Microsoft n'abakoresha, ashobora kureba, gukoresha, gucumbikira, gukora kopi, gutanga, gutangaza, gukina no kwerekana mu ruhame cyangwa kuri interineti, gusemura, guhuza n'akarere no gukoresha mu bundi buryo Ibikuyemo byawe byo kuri Mixer, mu buryo, imiterere, mediya ibonetse yose cyangwa mu miyobora izwi ubu cyangwa izategurwa nyuma.
      • 3. Amategeko ngengamyitwarire akoreshwa kuri Mixer. Kanda hano kugira ngo ubone andi makuru yerekeye uko Amategeko ngengamyitwarire ya Microsoft akurikizwa kuri Mixer.
      • 4. Gukoresha Serivisi ya Mixer.
        • a. Imyaka mike isabwa. Nukoresha Serivisi ya Mixer, uraba wemeje ko ufite nibura imyaka 13 y'amavuko kandi ko niba utarageza ku myaka y'ubukure aho uba, mu kuyikoresha urebererwa n'umubyeyi cyangwa uwemerewe kukurera.
        • b. Gukoresha mu ibanga no gukoresha ku mugaragaro. Ushobora gukoresha Mixer mu ibanga iyo ushaka kureba ibikubiyemo gusa. Cyangwa se, ugakenera gufungura konti, kwinjiramo maze abandi bakoresha bakakumenya kubera izina ryo kuri Mixer ryawe.
        • c. Konti zo gukoresha ku mugaragaro. Ushobora gufungura konti ya Microsoft cyangwa konti ya Mixer kugira ngo ujye ukoresha Serivisi ya Mixer ku mugaragaro. Ushobora gufungura konti ya Mixer wiyandikisha kuri Interineti. Ugomba gukoresha konti ya Mixer yawe kugira ngo ihore ifunguye. Usabwa kwinjira muri Serivisi ya Mixer nibura rimwe mu myaka 5 kugira ngo irihimbano rya Mixer ryawe rigume kuri konti ya Microsoft yawe.
      • 5. Amamenyesha ya serivisi. Iyo hari ikintu dukeneye kukumenyesha cyerekeye Serivisi ya Mixer, tukoherereza amamenyesha ya serivisi muri imeyiri yo kuri konti ya Mixer cyangwa konti ya Microsoft yawe.
      • 6. Ubufasha. Ubufasha bw'abakiriya ba Serivisi ya Mixer buboneka kuri uru rubuga mixer.com/contact.
Umwandiko wose
UbubikoUbubiko14b_Store
Incamake
  • b. Ububiko. "Ububiko" bivuga Serivisi igufasha gushakisha, gukurura, kugura, gutanga amanota no gutanga ibikerezo kuri porogaramu (ijambo "porogaramu" ririmo imikino) n’ibindi bikubiyemo nyamibare. Aya masezerano agenga imikoreshereze ya Office Store, Windows Store na Xbox Store. "Ububiko bwa Office" bivuga Ububiko bw'ibicuruzwa bya Office na porogaramu za Office, Office 365, SharePoint, Exchange, Access na Project (verisiyo 2013 n'izikurikiraho), cyangwa ibindi byose bifite ikirango cy'Ububiko bwa Office. "Windows Store" bivuga Ububiko bw’ibikoresho bya Windows nka telefone, PC na taburete cyangwa ikindi kintu cyose gifite indangagicuruzwa ya Windows Store. "Ububiko bwa Xbox" bivuga Ububiko bwa Xbox One na konsore za Xbox 360 cyangwa ibindi byose bifite ikirango cy'Ububiko bwa Xbox.
    • i. Amasezerano agenga impushya. Tuzajya tumenya uwatangaje buri porogaramu iboneka ku Ububiko bijyanye. Keretse hari andi masezerano y'impushya yatanzwe hamwe na porogaramu, Amasezerano asanzwe agenga porogaramu ("SALT") ku musozo w'aya Mategeko hari amasezerano ugirana n'uwatangaje porogaramu ashyiraho amategeko agenga impushya akurikizwa kuri porogaramu ukurura binyuze ku Ububiko bwa Windows cyangwa Ububiko bwa Xbox. Mu rwego rwo kubisobanura neza kurushaho, aya Mategeko akurikizwa ku mikoreshereze na serivisi bitangwa na Serivisi za Microsoft. Igika cya 5 cy'aya Mategeko kandi kinareba serivisi na porogaramu by'abandi byaguzwe binyuze mu Ububiko. Porogaramu zakuruwe binyuze kmuri Office Store ntizigengwa na SALT kandi zifite amasezerano agenga impushya atandukanye akurikizwa.
    • ii. Ibyavuguruwe. Microsoft ihita igenzura ikanakurura ibyavuguruwe bya porogaramu zawe, nubwo waba utinjiye ku Ububiko bijyanjye. Wahindura Ububiko bwawe cyangwa amagenamiterere ya sisitemu niba udashaka kwakira ibyavuguruwe ako kanya mu Ububiko bwa porogaramu. Nyamara, hari porogaramu z'Ububiko bwa Office zibitse izo ari zo zose cyangwa zimwe muri zo kuri interineti zishobora kuvugururwa igihe cyose n'uwakoze porogaramu kandi ntizishobora kugusaba uruhushya kugira ngo zivugururwe.
    • iii. Amanota n’ibitekerezo. Nuha amanota cyangwa ugasuzuma porogaramu cyangwa ikindi gicuruzwa cyo kuri Interineti cyo mu Ububiko, ushobora kubona imeyiri ya Microsoft irimo ibikubiyemo bya editeri w'iyo porogaramu cyangwa igicuruzwa cyo kuri Interineti. Imeyiri nk'iyi iyo ari yo yose iba yoherejwe na Microsoft; ntabwo dusangiza aderesi imeyiri yawe editeri ba porogaramu cyangwa ibindi ibicuruzwa byo kuri Interineti ugura mu Ububiko.
    • iv. Iburira ry’umutekano. Kugira ngo hirindwe ugukomereka, kumva utamerewe neza cyangwa kubabara amaso, ugomba kujya ufata igihe ukareka gukina imikino cyangwa gukoresha izindi porogaramu, cyane cyane igihe wumva ubabara cyangwa unaniwe bitewe no kubikoresha. Ruhuka igihe wumva utamerewe neza. Kumva utamerewe neza hashobora kuba harimo kumva ufite isesemi, uzungera, ureba ibikezikezi, wibuze, ubabara umutwe, ufite umunaniro, ubabara amaso cyangwa amaso atameze neza. Gukoresha porogaramu bishobora kukurangaza cyangwa bikabuza abandi bagukikije gukora ibyabo. Kwirinda impanuka ziba mu rugendo, esikariye, parafo yamanutse, ibintu bimeneka ubusa cyangwa by'agaciro bishobora kwangirikira. Abantu bake ku ijana bashobora kurwara igihumure iyo bari kureba amwe mu mafoto nk’urumuri rumyasa cyangwa ibigaragara muri pogoramu. Ndetse n’abantu batazwiho kurwara igihumure bashobora kugira imyitwarire itaratahuwe na muganga yatuma barwara igihumure. Ibimenyetso bishobora gukubiramo kuremerwa k’umutwe, kubara inyenyeri, guhunyiza, gutitira, guta umutwe, kwitiranya ibintu, guta ubwenge, cyangwa gutengurwa. Nugaragaza bimwe mu bimenyetso bimaze kuvugwa ujye uhita urekeraho kuzikoresha maze urebe muganga, cyangwa ushake muganga mbere yo gukoresha porogaramu niba warigeze kugira ibimenyetso nk’igihumure. Ababyeyi bagomba kugenzura uburyo abana babo bakoresha porogaramu niba bagaragaza ibyo bimenyetso.
Umwandiko wose
Ibiranga Microsoft FamilyIbiranga Microsoft Family14c_MicrosoftFamily
Incamake
  • c. Ibiranga bya Microsoft byifashishwa mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagize umuryango. Ababyeyi n’abana bashobora gukoresha ibiranga bya Microsoft byifashishwa mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagize umuryango kugira ngo bagire icyizere hashingiwe ku myumvire bahuriyeho yo kumenya imyitwarire, imbuga za interineti, porogarmu, imikino, ahantu no gukoresha amafaranga bikwiye umuryango wabo. Ababyeyi bashobora gushyiraho umuryango bagiye kuri https://account.microsoft.com/family (cyangwa bakurikiza amabwiriza ari ku bikoresho bya Windows byabo cyangwa konsole ya Xbox) maze bagatumira abana n’abandi babyeyi kuwitabira. Hari ibiranga byinshi bihabwa abagize umuryango, bityo usabwe gusuzumana ubushishozi amakuru uhabwa igihe wemeye kurema cyangwa kwinjira mu muryango n'igihe uguze ibicuruzwa byo kuri Interineti bikoreshwa n'abagize umuryango. Nurema cyangwa ukinjira mu muryango, uraba wemeye gukoresha umuryango hakurikijwe intego yawe kandi ko utazawukoresha mu buryo butemewe kugira ngo winjire mu makuru y'undi muntu mu buryo butemewe n'amategeko.
Umwandiko wose
Ihanahanabutumwa mu itsindaIhanahanabutumwa mu itsinda14d_GroupMessaging
Incamake
  • d. Ihanahanabutumwa mu itsinda. Serivisi za Microsoft zitandukanye zituma woherereza ubutumwa abandi binyuze mu ijwi cyangwa ubutumwa bugufi ("ubutumwa"), cyangwa zigatuma Microsoft n’amasosiyete akorana kandi akagenzurwa na Microsoft bashobora kukoherereza ubwo butumwa n'undi ukoresha umwe cyangwa benshi mu izina ryawe. IYO UHAYE MICROSOFT N’AMASOSIYETE AKORANA KANDI AKAGENZURWA NA MICROSOFT AMABWIRIZA YO KUKOHEREREZA UBWO BUTUMWA CYANGWA KUBWOHEREREZA ABANDI, UBA UTWEMEREYE UNATWIJEJE KO WOWE NA BURI MUNTU WESE MWADUHAYE UBURENGANZIRA BWO KOHEREZA UBUTUMWA BWO KWAKIRA UBWO BUTUMWA NDETSE N'UBUNDI BUTUMWA BWOSE BUFITANYE ISANO BW’UBUYOBOZI BWA MICROSOFT N‘AMASOSIYETE AKORANA KANDI AKAGENZURWA NA MICROSOFT. "Ubutumwa bugufi bw'ubuyobozi" ni ubutumwa bwoherezwa na serivisi yihariye ya Microsoft mu gihe runaka, bukubiyemo ariko ntibugarukira gusa ku "butumwa bw’ikaze" cyangwa amabwiriza ajyanye n’uko wahagarika kwakira ubutumwa. Wowe cyangwa abagize itsinda ryawe batacyifuza kwakira ubu butumwa mushobora kureka kongera kwakira ubundi butumwa buvuye kuri Microsoft cyangwa amasosiyete akorana kandi akagenzurwa na Microsoft igihe icyo aricyo cyose bakurikiza amabwiriza yatanzwe. Niba utagishaka kwakira ubu butumwa cyangwa kugira uruhare mu itsinda, wemeye ko uzabivamo unyuze mu mabwiriza yatanzwe na porogaramu cyangwa serivisi bikoreshwa. Niba ufite impamvu ituma wizera ko ugize itsinda atacyifuza kwakira ubwo butumwa cyangwa kugira uruhare mu itsinda, wemeye kumukura mu itsinda. Nawe kandi wemera kandi ukatwizeza ko wowe na buri muntu mwaduhaye amabwiriza yo koherereza ubutumwa musobanukiwe ko ugize itsinda wese ari we wishyura ikiguzi cy'ubutumwa ubwo ari bwo bwose cyagenwe n'umuha serivisi zo kuri telefoni igendanwa, harimo n’amafaranga acibwa ku butumwa mpuzamahanga bwose ashobora gucibwa igihe ubutumwa bwoherejwe na nimero zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Umwandiko wose
Skype na GroupMeSkype na GroupMe14e_Skype
Incamake
  • e. Skype na GroupMe.
    • i. Kwinjira Kuri Serivisi zihutirwa ntibishoboka. Hari itandukaniro rikomeye hagati ya serivisi za telefoni zisanzwe na Skype. Nta tegeko ry'igihugu cyangwa mpuzamahanga risaba Skype gutanga uburenganzira kuri Serivisi z'ubutabazi bwihuse. Porogaramu n’ibicuruzwa bya Skype ntibyagenewe gukorana cyangwa kuba bifite guhamagara byihutirwa ku bitaro, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, ibigo bishinzwe iby’ubuvuzi ibyo ari byo byose cyangwa iyindi serivisi iyo ari yo yose ihuza ukoresha n’abakozi ba serivisi zihutirwa cyangwa aho basubiriza ibibazo by’umutekano w’abaturage ("Serivisi zihutirwa") Wemeye ko: (i) ari inshingano zawe kugura serivisi z'itumanaho nta rusinga (rigendanwa) risanzwe umurongo wa telefoni itagendanwa ituma ubona serivisi z'ingoboka, kandi ko (ii) Skype idasimbura serivisi za telefoni z'ibanze zawe.
    • ii. API cyangwa igitangazamakuru. Iyo ushaka gukoresha Skype ifitanye isano n’igitangazamakuru, ugomba kubahiriza "Amategeko agenga serivisi zitangwa n’igitangazamakuru" kuri https://www.skype.com/go/legal.broadcast. Iyo ushaka gukoresha irebero rya porogaramu iyo ari yo yose ("API") ryashyizwe ahagaragara n’aho riboneka na Skype, ugomba kubahiriza amasezerano agenga impushya aboneka kuri www.skype.com/go/legal.
    • iii. Ingamba z’imikoreshereze itabogama. Ingamba z’imikoreshereze itabogama zishobora gukurikizwa ku mikoreshereze ya Skype yawe. Subiramo izi ngamba zagenewe kurinda uburiganya no gukoresha nabi kandi zikaba zanashyiraho ibidasesuye kuri Skype, igihe cyangwa ingano bw’abo uhamagara cyangwa ubutumwa ushobora kwandika. Izi ngamba zashyizwe muri aya Masezerano kugira ngo areberweho. Izi ngamba wazisanga kuri https://www.skype.com/go/terms.fairusage/.
    • iv. Gushyira ku ikarita. Skype ikubiyemo ibiranga bigufasha gutanga amakuru, cyangwa kuri cyangwa kwishushanya ku ikarita ukoresheje, serivisi yo gushyira ku ikarita. Mu gukoresha ibyo biranga, uba wemeye kubahiriza ibikubiye muri aya Masezerano n'amategeko agenga Google Maps aboneka kuri https://www.google.com/intl/en_ALL/help/terms_maps.html cyangwa amategeko agenga Google Maps aboneka mu gihugu cyawe.
    • v. Abakoresha bagengwa na Leta. Niba wifuza gukoresha konti y'ubucuruzi cyangwa Skype Manager mu izina rya Leta ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa ikigo cya Leta ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, aya Mategeko ntabwo areba iyo mikoreshereze. Ku mategeko akurikizwa cyangwa andi makuru, wabimenyesha usgovusers@skype.net.
    • vi. Imikoresheze bwite/itagamije ubucuruzi. Skype ikoreshwa mu rwego bwite kandi butagamije ubucuruzi. Wemerewe gukoresha Skype ku kazi mu itumanaho ry'ubucuruzi bwawe bwite.
    • vii. Nomero ya Skype/Skype To Go. Skype niguha nimero ya Skype cyangwa nimero ya Skype To Go, uba wemeye ko udafite nimero cyangwa ko ufite uburenganzira bwo kugumana iyo nimero igihe cyose. Mu bihugu bimwe, ushobora kubona nimero unyuze ku wundi mufatanyabikorwa wa Skype atari Skype ubwayo, kandi ushobora gukenera kugirana amasezerano yihariye n’uwo mufatanyabikorwa.
    • viii. Skype Manager. "Konti y'umuyobozi ya Skype Manager" ifungurwa kandi igacungwa nawe, ukora nk'umuntu w'umuyobozi w'itsinda rya Skype Manager aho kuba ikigo cy'ubucuruzi. Ushobora guhuza konti ya Microsoft yawe bwite n'itsinda rya Skype Manager ("Konti ihujwe"). Ushobora gushyiraho abandi bayobozi ba Skype Manager yawe hakurikijwe uko bemera kubahiriza aya Masezerano. Iyo ugenera nomero za Skype kuri Konti yahujwe, uba ugomba kubahiriza ibisabwa ibyo ari byo byose bijyanye n’aho abakoresha Konti yawe yahujwe baba cyangwa baherereye. Nuhitamo kureka guhuza Konti ihujwe n'itsinda rya Skype Manager, amafatabuguzi ataratangwa yose, inite za Skype cyangwa nomero za Skype ntabwo uzabasha kuzibona kandi ntabwo uzabasha kugera ku bikubiyemo cyangwa ibintu byawe biri muri konti ihujwe yawe. Wemeye kunonosora amakuru bwite yawe yose y’abakoresha Konti yahujwe yawe hakurikijwe amategeko yose akoreshwa mu kurinda amakurushingiro.
    • ix. Amafaranga ucibwa kuri Skype. Ibiciro byose bya Skype byishyuwe birimo imisoro yose ikoreshwa, keretse byavuzwe ukundi. Amafaranga yishyurwa mu guhamagara telefoni hanze y’ifatabuguzi birimo amafaranga y’ukwihuza (atwarwa rimwe ku ihamagara) n’igiciro cyo ku munota nk’uko byashyizweho kuri www.skype.com/go/allrates. Amafaranga yo guhamagara akurwa ku mayinite ya Skype usigaranye. Skype ishobora guhindura ibiciro byo guhamagara byayo igihe cyose itangaje izo mpinduka kuri www.skype.com/go/allrates. Igiciro cyo guhamagara gishya gikurikizwa iyo wongeye guhamagara nyuma yo gutanga ibyo biciro bishya. Reba ibiciro bigezweho mbere yo guhamagara. Iminota y’ibice n’amafaranga acibwa mu bice bikusanyirizwa kuri inite ikurikira yose. Mu bihugu bimwe, ibicuruzwa byishyurwa bya Skype bitangwa n’umufatanyabikowa wa Skype w’aho uherereye kandi amategeko agenga imikoreshereze y’umufatanyabikorwa niyo akurikizwa muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi.
    • x. Amayinite ya Skype. Skype ntikwizeza ko uzashobora gukoresha amayinite yawe asigaye kuri Skype ugura ibicuruzwa byose byishyurwa bya Skype. Nudakoresha inite za Skype zawe mu gihe cy'iminsi 180, Skype izagaragaza inite za Skype zawe nk'izidakoreshwa. Wakongera ugakoresha Amayinite ya Skype ukurikira ihuza ryo kongera gukoresha kuri https://www.skype.com/go/store.reactivate.credit. Niba uri mu Buyapani kandi ukaba ugura inite za Skype ku rubuga rwa Skype, interuro ebyiri zibanza ntabwo zikureba kandi inite za Skype zawe zitakaza agaciro mu minsi 180 nyuma y'itariki waziguriyeho. Inite zawe nizitakaza agaciro, ntabwo uzongera kubasha kongera kuzifungura cyangwa kuzikoresha. Ushobora gufungura ikiranga cyo Kwiyongeramo amayinite igihe uguze Amayinte ya Skype ukanda mu kazu gakwiye. Nibiba bifunguye, asigaye mu inite za Skype zawe azongera kongerwaho uko yari angana n'uburyo bwo kwishyura wahisemo buri gihe asigaye kuri Skype yawe agiye munsi ya inite z'ifatizo Skype igena mu bihe bitandukanye. Iyo waguze ifatabuguzi ukoresheje ubundi buryo bwo kwishyura butari ikarita yishyurirwaho, PayPal cyangwa Moneybookers (Skrill), ukaba wafunguye Kwiyongeramo amayinite, amayinite ya Skype usigaranye yongerwamo andi agufasha kugura ifatabuguzi ngaruka ritaha. Ushobora guhagarika Kwiyongeraho inite igihe cyose winjira maze ugahindura amagenamiterere yawe ku rubuga rwa konti yawe muri Skype.
    • xi. Amafaranga y’ubutumwa mpuzamahanga. Ubu, GroupMe ikoresha nomero zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri buri tsinda ryashyizweho. Buri butumwa bwanditse bwoherejwe cyangwa bwakiwe buvuye kuri nomero ya GroupMe bufatwa nk’ubutumwa mpuzamahanga bwanditse bwoherejwe kuri cyangwa bwakiriwe buvuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Baza utanga serivisi ibiciro mpuzamahanga bijyanye.
    • xii. Kohereza no kwakira amafaranga. Iyo ukoresheje ikiranga cyo kohereza no kwakira amafaranga (iyo hari igihari), uba wemeye ko Skype ikoresha ayandi masosiyete mu gutanga serivisi zo kwishyura no kohereza amafaranga. Skype ntabwo itanga serivisi zo kwishyura cyangwa ngo yohereze amafaranga kandi ntabwo ari ikigo cya serivisi z'amafaranga. Kohereza no kwakira amafaranga kuri Skype bishobora kuboneka gusa ku bakoresha bafite imyaka 18 kuzamura (cyangwa hakurikijwe amategeko y'ayandi masosiyete) kandi biyandikishije bakanemererwa konti n'iyindi sosiyete itanga serivisi. Kugira ngo ukoreshe ikaranga cyo kohereza amafaranga, ushobora gusabwa kwiyandikisha mu mategeko n'amabwiriza y'ayandi masosiyete no gutanga impushya zo gusangiza amakurushingiro n'aya masosiyete mu rwego rwo gutanga serivisi. Iyo Skype imenyeshejwe ko uko ukoresha ikiranga cyo kohereza amafaranga bitubahiriza amategeko n'amabwiriza y'iyindi sosiyete, Skype ishobora gufatira konti yawe icyemezo, nko guhagarika cyangwa gufunga mu gihe runaka konti yawe. Skype cyangwa Microsoft ntibibazwa ibijyanye na serivisi zo kwishyura zitangwa n'ayandi masosiyete cyangwa ibyemezo ibyo ari byo byose bifatwa mu rwego rw'amategeko n'amabwiriza yayo masosiyete. Skype nta garanti cyangwa amasezerano itanga ko ikiranga cyo kohereza no kwakira amafaranga kizaboneka cyangwa kizakomeza kuboneka.
Umwandiko wose
Bing na MSNBing na MSN14f_BingandMSN
Incamake
  • f. Bing na MSN.
    • I. Ibyo kuri Bing na MSN. Inyandiko, umwandiko, amafoto, amakarita, videwo, incuranzi za videwo n'ibindi by'abandi biboneka kuri Bing na MSN, harimo ibiboneka binyuze kuri boti za Microsoft, porogaramu, ubikoresha gusa ku giti cyawe kandi utagamije ubucuruzi. Indi mikoreshereze, twavuga nko gukurura, gukoporora cyangwa kongera gucuruza ibi bintu, cyangwa se gukoresha ibi bintu cyangwa ibicuruzwa mu gukora ibicuruzwa byawe bwite byemewe gusa mu buryo bwihariye bwemewe na Microsoft cyangwa abafite uburenganzira, cyangwa se amategeko akurikizwa ku byerekeye uburenganzira bw'umuhanzi. Microsoft cyangwa abandi bafite uburenganzira bihariye uburenganzira bwose ku bimaze kuvugwa bitangwa na Microsoft hashingiwe ku mategeko agenga impushya, yaba ibigizemo uruhare, kutisubiraho cyangwa mu bundi buryo.
    • ii. Amakarita ya Bing. Ntiwakoresha amashusho y’ijisho ry’inyoni ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kanada, Megizike, Neveli Zelande, Ositaraliya cyangwa Ubuyapani muri gahunda za Leta tutaguhaye inyandiko ibyemeza yihariye.
    • iii. Bing Places na Bing Manufacturer Center. Iyo utanze amakuru yawe n'ibikubiyemo byawe kuri Bing Places cyangwa Bing Manufacturer Center, uba uhaye Microsoft uruhushya mpuzamahanga, rutishyura imisoro mu by'umutungo bwite mu by'ubwenge bwo kubikoresha, kubitubura, kubibika, kubihindura, kubihuriza hamwe, kubyamamaza, kubyohereza, kubigaragaza cyangwa kubitangaza nka kimwe mu bigize serivisi, ndetse no gutangira uruhushya ubwo burenganzira bugahabwa abandi.
Umwandiko wose
CortanaCortana14g_Cortana
Incamake
  • g. Cortana.
    • i. Imikoreshereze bwite itagamije ubucuruzi. Cortana ni Serivisi y’ubufasha bwite ya Microsoft. Ibiranga, serivisi, ibikubiyemo na porogaramu na serivisi z'iyindi sosiyete zitangwa na Cortana (byose hamwe byitwa "Serivisi za Cortana") zikoreshwa gusa n'umuntu ku giti cye kandi mu bintu bitari ubucuruzi.
    • ii. Imikorere n'ibikubiyemo. Cortana itanga ibiranga binyuranye, birimo ibyo umuntu yibonereza uko ashaka. Serivisi za Cortana zishobora gutuma ugera kuri serivisi, amakuru cyangwa imikorere bitangwa n'izindi Serivisi za Microsoft cyangwa serivisi na porogaramu by'abandi. Amategeko yihariye agenga serivisi y'igika cya 13 nayo akurikizwa ku mikoreshereze yawe ikurikizwa kuri Serivisi za Microsoft zigerwaho binyuze kuri Serivisi za Cortana. Cortana itanga amakuru yo kugufasha gukora igenamigambi gusa kandi ugomba gukoresha ubwenge bwawe igihe usubiramo cyangwa ushaka gushingira kuri aya makuru. Microsoft ntikwijeje ubwizerwe, imibonekere cyangwa ubwihute bw'imikoreshereze yabonejwe itangwa na Cortana. Microsoft ntibazwa kuba ikiranga cy'imicungire y'itumanaho cya Cortana kigutindije cyangwa kikakubuza kwakira, gusubiramo cyangwa gutumanaho cyangwa imenyesha.
    • iii. Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete. Mu rwego rwo gutanga Serivisi za Cortana, Cortana ishobora guhana amakuru na Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete, nka kode y'iposita n'ibibazo n'ibisubizo byatanzwe n'izo Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete kugira ngo ikemure ikibazo cyawe. Binyujijwe mu ihuza rya konti, Cortana ishobora gutuma abakoresha bagura ibintu muri Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete bakoresheje ibikundwa n'amagenamiterere ya konti ukoresha hashyizeho mu buryo butaziguye akoresheje izo Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete. Abakoresha bashobora guhagarika ihuza rya konti igihe cyose. Uko ukoresha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete bigengwa n'ibiteganyijwe mu gice cya 5 cy'aga mategeko. Abatangaza serivisi na porogaramu by'abandi bashobora guhindura cyangwa kureka imikorere cyangwa ibiranga bya serivisi na porogaramu by'abandi byabo cyangwa imikoranire na Serivisi za Cortana. Microsoft ntibazwa cyangwa ngo iryozwe porogaramu cyangwa porogaramu karemano yatanzwe n'uwayikoze.
    • iv. Ibikoresho bifungurwa na Cortana. Ibikoresho bikoresha Cortana ni ibicuruzwa cyangwa ibikoresho byakozwe ku buryo bigera kuri Serivisi za Cortana, cyangwa ibicuruzwa cyangwa ibikoresho bikorana na Serivisi za Cortana. Ibikoresho bifungurwa na Cortana birimo ibikoresho cyangwa ibicuruzwa by'iyindi sosiyete Microsoft idafite, idakora cyangwa idahanga. Microsoft ntibazwa cyangwa ngo iryozwe ibi bicuruzwa cyangwa ibikoresho by'iyindi sosiyete.
    • v. Amavugurura ya porogaramu. Ku gikoresho cyose gishobora kwihuza na Serivisi za Cortana, dushobora kugenzura byikoze verisiyo yawe ya porogaramu ya Serivisi za Cortana no gukurura Amavugurura ya porogaramu cyangwa guhindura iboneza cyangwa se gusaba inganda zakoze ibikoresho bifungurwa na Cortana kuvugurura porogaramu ya serivisi za Cortana.
Umwandiko wose
Outlook.comOutlook.com14h_Outlook_com
Incamake
  • h. Outlook.com. Aderesi imeyiri za Outlook.com (cyangwa @msn, @hotmail, cyangwa @live) ukoresha ufunguza konti ya Microsoft yawe iba ari umwihariko kuri wowe igihe cyose agasanduku kakira ka Outlook.com kawe cyangwa konti ya Microsoft igikora. Igihe agasanduku kakira ka Outlook.com cyangwa konti ya Microsoft byawe bifunzwe nawe cyangwa Microsoft hakurikijwe aya Masezerano, aderesi imeyiri cyangwa izina ry’ukoresha bishobora kongera gukoreshwa muri sisitemu yacu cyangwa bigahabwa undi ukoresha.
Umwandiko wose
Serivisi za OfficeSerivisi za Office14i_officeBasedServices
Incamake
  • i. Serivisi za Office. Office 365 Home, Office 365 Personal, Office 365 University, Office Online, Sway, OneNote.com  n'irindi fatabuguzi rya Office 365 cyangwa Serivisi zifite ibirango bya Office ubikoresha gusa ku giti cyawe, utagamije ubucuruzi, keretse ufite uburenganzira bw'imikoreshereze igamije ubucuruzi hakurikijwe andi masezerano ugirana na Microsoft.
Umwandiko wose
Serivisi za Microsoft HealthSerivisi za Microsoft Health14j_MicrosoftHealthServices
Incamake
  • j. Serivisi za Mcrosoft Health.
    • I. HealthVault. HealthVault ibereyeho kugira ngo uyikoreshe mu kubika amakuru y'ubuzima bwite yawe n'amakuru y'abandi bantu (nk’abagize umuryango wawe) igihe babyemeye. Konti za HealthVault ntizikoreshwa n’abatanga serivisi z’ubuzima cyangwa ku yindi nyungu y'ubucuruzi cyangwa itari iy'umuntu ku giti cye. Amakuru ari kuri konti yawe ntabwo ari ko aba ari yo buri gihe cyangwa ajyanye n’igihe bityo akaba agomba kurebwa n’utanga serivisi z’ubuvuzi kugira ngo hakusanywe amakuru gusa. Serivisi ya HealthVault ntbitse amakuru y’abatanga serivisi z’ubuvuzi cyangwa izindi mpamvu z’ubuganga cyangwa gukemura ikibazo ibika. Urugero, amakuru ya HealthVault ntabwo ari ibyabitswe bigennye nk’uko bisobanurwa mu Mabwiriza ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Iyo utanga serivisi z’ubuvuzi ahisemo kongeramo amakurushingiro ayo ari yo yose agaragara kuri HealthVault mu makuru yabitswe yayo, igomba kubika kopi muri sisitemu yayo bwite. Niba hari uwo mufatanyije ibyabitswe kuri konti yawe (kubera ko umwe muri mwe yatumiye undi), wemeza ko uwo mufatanyije afite uburenganzira busesuye bwo kugenzura ibyabitswe ndetse ashobora no kukubuza kugera kuri ayo makuru yabitswe, gucunga uburyo abandi bantu bagera ku byabitswe, ndetse no kureba amakurushingiro y'ibyabitswe harimo no kureba uburyo n’igihe ibyabitswe byakoreshejwe. Microsoft ntabwo yemera ibyangombwa bitari ibya Microsoft (nka Facebook na OpenID), bityo abunganira abakiriya ba HealthVault ntabwo bashobora kubafasha gukemura ibibazo byo kwinjira. Nuramuka utaye ibyangombwa byo kwinjira byawe, cyangwa konti irimo ibyangombwa byawe igafungwa, ntabwo uzashobora kwisubiza amakurushingiro wabitseho. Kugira ngo tugufasha gukomeza kuyikoresha, turakugira inama yo gukoresha icyangombwa cyo kwinjira kirenze kimwe kuri konti ya HealthVault yawe. Microsoft ntabwo ishyigikira cyangwa ngo igenzure, yewe ntabwo ibazwa igikorwa, ubufasha cyangwa umutekano w’ibyangombwa bitari ibya Microsoft wakoresha.
    • ii. Microsoft Band. Igikoresho na porogaramu bya Microsoft Band ntabwo ari ibikoresho byo kwa muganga ahubwo bigenewe gukoreshwa gusa mu igororangingo n’imibereho myiza. Ntabwo byakorewe cyangwa ngo bibe bigenewe gukoreshwa mu gusuzuma indwara cyangwa ibindi bibangamira ubuzima, cyangwa se mu gukiza, gukumira, kuvura cyangwa kwirinda indwara cyangwa ibindi bibangamira ubuzima. Microsoft ntibazwa icyemezo cyose ufata ushingiye ku makuru uvana kuri Microsoft Band.
Umwandiko wose
Ibicuruzwa nyamibareIbicuruzwa nyamibare14k_DigitalGoods
Incamake
  • k. Ibicuruzwa nyamibare. Binyuze muri Microsoft Groove, Filimi na TV bya Microsoft, Ububiko n’izindi serivisi bifitanye isano uzahabwa, Microsoft ishobora kugufasha kubona, kumva, kureba, gukina cyangwa gusoma (bitewe n’uko ibintu bimeze) umuziki, amashusho, videwo, umwandiko, ibitabo, imikino cyangwa ibindi bikoresho ("Ibicuruzwa nyamibare") ushobora kubona mu buryo nyamibare. Ibicuruzwa nyamibare ubikoresha gusa ku giti cyawe widagadura, ntibigamijwe gucuruzwa.  Wemeye kutongera gukwirakwiza, gutangaza, gukoreshereza cyangwa kugaragaza mu ruhame cyangwa kohereza kopi yose y’Ibicuruzwa nyamibare. Ibicuruzwa nyamibare bishobora kuba ari ibya Microsoft cyangwa andi masosiyete. Uko byagenda kose, usobanukiwe kandi wemeye ko uburenganzira bwawe ku bicuruzwa nyamibare budasesuye hakurikijwe aya Mategeko, amategeko arengera uburenganzira bw'umuhanzi n’amategeko agenga imikoreshereze dusanga kuri https://go.microsoft.com/fwlink/p/?LinkId=723143. Wemeye ko utazigera ugerageza guhindura Ibicuruzwa nyamibare wabonye binyuze kuri serivisi iyo ari yo yose ku mpamvu iyo ari yo yose, ugamije guhisha cyangwa guhindura nyirabyo cyangwa inkomoko y’Ibicuruzwa nyamibare. Microsoft cyangwa ba nyiri Ibicuruzwa nyamibare, uko ibihe bigenda bisimburana, bavana Ibicuruzwa nyamibare kuri Serivisi batabanje kubimenyesha.
Umwandiko wose
OneDriveOneDrive14l_OneDrive
Incamake
  • l. OneDrive.
    • I. Kugena ububiko. Niba ufite ibindi bikubiyemo bibitse kuri konti ya OneDrive yawe birenze ibyo wagenewe hakurikijwe amabwiriza ya serivisi y’ifatabuguzi ryawe ry’ubuntu cyangwa ryishyurwa rya OneDrive kandi ukaba udasubiza imenyesha rya Microsoft ryo gukemura ikibazo cya konti yawe ukuramo ibikubiyemo birenze cyangwa kujya ku yindi gahunda y’ifatabuguzi ifite ububiko bunini, twihariye uburenganzira bwo gufunga konti yawe cyangwa gusiba cyangwa guhagarika kugera ku bikubiyemo byawe kuri OneDrive.
    • ii. Imikorere ya serivisi. Bitewe n’impamvu nk’ibikoresho byawe, interineti n’imbaraga Microsoft ishyira mu gutuma imikorere n’ubwizerwe bya serivisi zayo bikomeza kubaho, ushobora rimwe na rimwe guhura n’ikibazo cy’ubukererwe mu kohereza cyangwa gusanisha ibikubiyemo kuri OneDrive.
Umwandiko wose
Ibihembo bya MicrosoftIbihembo bya Microsoft14m_MicrosoftRewards
Incamake
  • m. Microsoft Rewards.
    • i. Porogaramu. Ibihembo bya Microsoft ( "Porogaramu") ituma utsindira amanota ushobora kwisubiza ku bikorwa, nk'amashakisha yemewe, igura, igihe umara ushakisha kuri Microsoft Edge, n'izindi mpano bya Microsoft. Impano zishobora gutandukana hakurikijwe isoko. Ishakisha ni igikorwa cy'ukoresha ku giti cye wandika umwandiko akoresheje intoki yizeye kubona ibisubizo by'ishakisha bya Bing mu rwego rw'ishakisha ry'uwo ukoresha kandi ntashyiramo ikibazo cyose cyanditswe na boti, makoro, cyangwa ubundi buryo bwose bwikoresha cyangwa bw'uburiganya ("Ishakisha"). Igura ni igikorwa cyo kugura ibicuruzwa cyangwa gukurura no kugura uruhushya rw'ibikubiyemo nyamibare bya Microsoft, byaba ari iby'ubuntu cyangwa bigurwa ("Igura"). Amanota y'ibihembo ntatangwa kuri buri gura kuri Microsoft. Gushakisha ukoresheje Microsoft Edge bivuze kuba ureba mushakisha imbere yawe kuri mugaragaza y'igikoresho cyawe (urug.: gufungura no kuba ikoreshwa ku buryo agashushondanga ka Microsoft Edge kagaragazwa mu mwanyamikoro, kagaragaza ko ari porogaramu iri gukoreshwa), ndetse no gukoresha mushakisha kugira ngo urebe imbuga, urebere videwo muri mushakisha, ugenzure imeyiri, cyangwa indi mikoreshereze mushakisha zikoreshwamo. Kugira ngo utsindire amanota kubera gukoresha Microsoft Edge, Bing igomba kugenwa nka mushakisharubuga isanzweho kandi impimirakure igomba kuba ifunguye mu magenamiterere ya Windows yawe. Microsoft ishobora gutanga andi mahirwe yo gutsindira amanota uko ibihe bigenda bisimburanwa, kandi buri mpano yo gutsindira amanota ntizakomeza kuboneka igihe cyose. Amanota watsindiye ushobora kuyisubiza ukayabonamo ibintu ("Ibihembo") kuri paji yo kwisubiza. Ku yandi makuru reba igice cy'Ibihembo kuri support.microsoft.com ("FAQ").
      • 1. Ibyo porogaramu isaba. Ugomba kuba ufite konti ya Microsoft kandi ibikoresho byawe bigomba kuba byujuje ibike ntarengwa sisitemu isabwa. Porogaramu iboneka ku bakoresha batuye mu masoko yashyizwe ku rutonde muri FAQ. Abantu ku giti cyabo bashobora kugira konti ya Porogaramu irenze imwe, nubwo umuntu ku giti cye afite aderesi imeyiri nyinshi, kandi ingo zikaba zitarenza konti esheshatu. Porogaramu uyikoresha gusa ku giti cyawe kandi utagamije ubucuruzi.
      • 2. Amanota. Uretse guha amanota yawe umuryango udaharanira inyungu washyizwe ku rutonde ahagenewe kwisubiza, ntushobora kohereza amanota. Amanota si umutungo bwite wawe, kandi ntushobora kubona kashi cyangwa amafaranga nk'ingurane yayo. Uhabwa amanota mu rwego rwo kwamamaza. Ntushobora kugura amanota. Microsoft ishobora gushyiraho umubare ntarengwa w'amanota cyangwa Ibihembo kuri buri muntu, buri rugo, cyangwa mu gihe runaka (urug.: umunsi). Ushobora kwisubiza amanota atarenze 550 000 buri mwaka muri Porogaramu. Amanota watsindiye muri Porogaramu nta gaciro afite, kandi ntashobora gukoreshwa akomatanyijwe, mu yindi porogaramu itangwa na Microsoft cyangwa abandi. Amanota atishubijwe ata agaciro iyo udatsindiye amanota cyangwa ngo wisubize amanota mu mezi 18.
      • 3. Ibihembo. Ushobora kwisubiza amanota yawe usuye ahagenewe kwisubiza cyangwa ushobora gutanga umusanzu w'amanota ukayaha umuryango udaharanira inyungu washyizwe ku rutonde. Hashobora kuba haboneka umubare ntarengwa w'Igihembo runaka, kandi ibyo Bihembo bizatangwa hakurikijwe abaje mbere. Ushobora gusabwa gutanga andi makuru, nk'agasanduku k'iposita na nomero ya telefone byawe (itari nomero ya VOIP cyangwa nomero itishyurwa), kandi unashobora gusabwa kwandika kode yo gukumira uburiganya cyangwa gushyira umukono ku zindi nyandiko zo mu rwego rw'amategeko kugira ngo wisubize amanota ubone Ibihembo. Iyo wasabye Igihembo, ntushobora kubihagarika cyangwa kugisubizayo kugira ngo bagusubize amanota keretse iyo hari ibicuruzwa bifite inenge cyangwa bisabwe n'amategeko akurikizwa. Iyo usabye Igihembo kitari mu bubiko cyangwa kitaboneka ku zindi mpamvu Microsoft igena mu bushishozi bwayo, dushobora gusimbuza Igihembo agaciro bihwanye cyangwa tukagusubiza amanota yawe. Microsoft ishobora kuvugurura Ibihembo bitangirwa ahagenewe kwisubiza cyangwa igahagarika gutanga Ibihembo byihariye. Bimwe mu Bihembo bishobora kureba ko wujuje imyaka y'ubukure isabwa. Ibyo bisabwa bishyirwa mu mpano bijyanye. Ufite inshingano zo kwishyura imisoro ya leta ya Amerika, intara, n'iy'aho uherereye ndetse n'ibindi biguzi byose byo kwemera no gukoresha Igihembo. Ibihembo byoherezwa kuri imeyiri kuri aderesi imeyiri utanga igihe usaba Igihembo cyawe, rero ugomba guhora ugenzura aderesi imeyiri yawe. Ibihembo bidashobora gushyikirizwa banyirabyo ntibyongera gutangwa kandi birafatirwa. Ibihembo ntibigenewe kongera kugurishwa.
      • 4. Guhagarika kwitabira Porogaramu. Konti ya Porogaramu yawe izahagarikwa nutinjira inshuro imwe mu gihe cy'amezi 18. Kandi, Microsoft yihariye uburenganzira bwo guhagarika konti ya Porogaramu y'ukoresha wihariye kubera kwivanga, gukoresha nabi cyangwa kuriganya Porogaramu, cyangwa kurenga kuri aya Mategeko. Mu guhagarika Porogaramu (bikozwe nawe cyangwa natwe) cyangwa iyo Porogaramu ihagaritswe, uba ufite iminsi 90 yo kwisubiza amanota yawe; bitaba ibyo, ayo manota agafatirwa. Mu ihagarika, uburenganzira bwawe bwo gukoresha Porogaramu no kongera amanota mu gihe kizaza birahagarara.
      • 5. Ibindi bisabwa. Microsoft yihariye uburenganzira bwo kugaragaza ko utemerewe; kugufungira uburyo bwo kugera kuri Porogaramu cyangwa konti y'Ibihembo yawe; cyangwa kukwima amanota, Ibihembo no gutanga imisanzu igamije ubugiraneza, iyo Microsoft yumva ko uri kwivanga cyangwa gukoresha nabi imwe mu miterere ya Porogaramu cyangwa ushobora kuba uri gukora ibikorwa binyuranyije n'aya Mategeko.
Umwandiko wose
Ingingo zinyuranyeIngingo zinyuranye16_17_18_miscellaneous
Incamake

14. Ingingo zinyuranye. Iki gika, n'ibika bya 1, 9 (ku mafaranga yishyurwa mbere yo gusoza aya Masezerano), 10, 11, 12, 15, 17 n'abo amasezerano yabo akurikizwa nyuma y'uko aya Masezerano ashojwe ntibazagerwaho n'iseswa cyangwa ihagarikwa ryose ry'aya Masezerano. Ku rwego rwemewe n'amategeko akurikizwa, dushobora guha indi sosiyete aya Masezerano, guha inshingano zacu hakurikijwe aya Masezerano uwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo, cyangwa guha indi sosiyete uruhushya ku burenganzira bwacu hakurikijwe aya Masezerano, yaba yose cyangwa igice cyayo, igihe icyo ari cyo cyose tutabikumenyesheje. Ntushobora kugira indi sosiyete waha aya Masezerano cyangwa uhererekanya naryo uburenganzira bwose bwo gukoresha Serivisi. Aya ni amasezerano uko yakabaye hagati yawe na Microsoft kugira ngo ukoreshe Serivisi. Asimbura amasezerano yose yabanje yabaye wagiranye na Microsoft ku bijyanye n’uko ukoresha Serivisi. Mu kwemera aya Masezerano, ntiwashingiye ku nyandiko iyo ari yo yose, ukubwirizwa, ingwate, ugusobanukirwa, ukwiyemeza, isezerano cyangwa ubwishingizi bitari ibyavuzwe muri aya Masezerano. Ingingo zose zigize aya Masezerano zirubahirizwa ku buryo bwose buteganywa n’amategeko abigenga. Iyo urukiko cyangwa umukemurampaka yemeje ko tudashobora kubahiriza ingingo y'aya Masezerano nk’uko yanditse, dushobora gusimbuza aya masezerano andi masezerano bisa hagamijwe kubahiriza amategeko bijyanye mu buryo bwose, ariko izindi ngingo zose zigize aya Masezerano ntizizahinduka. Aya Masezerano ni ayawe gusa n’inyungu yacu. Aya Masezerano si inyungu z’undi muntu, keretse abafite uburenganzira bwo gusimbura Microsoft n’abahawe uburenganzira nayo. Imitwe y’icyiciro ni iyo kureberaho kandi nta ngaruka igira mu rwego rw’amategeko.

15. Ibirego bigomba gutangwa mu gihe kitarenze umwaka. Ikirego cyose kijyanye n’aya Maserano cyangwa Serivisi kigomba gutangirwa mu rukiko (cyangwa ku rwego rushinzwe ikemurampaka ingingo ya 10(d) ikurikizwa) mu gihe cy’umwaka umwe ku itariki washoborag gutangiraho ikirego mbere, keretse amategeko y’aho uherereye asaba igihe kinini ngo utange ikirego. Niba kidatangiwe icyo gihe, kiba gisheshwe burundu.

16. Amategeko yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Ugomba kubahiriza amategeko yose y’imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga n’amabwiriza kuri porogaramu cyangwa Serivisi, arimo ikumira ku hantu ho koherezwa, ukoresha bwa nyuma n’ikoreshwa rya nyuma. Ku yandi makuru ajyanye n’uturere tubujijwe koherezwamo ibicuruzwa, wasura https://go.microsoft.com/fwlink/?linkid=868968 na https://www.microsoft.com/exporting.

17. Ikumirwa ry'uburenganzira n'ibitekerezo. Haseguriwe uburenganzira butangwa bisesuye muri aya Mategeko, Microsoft nta burenganzira bw'imikoreshereze iguha cyangwa ubundi burenganzira ubwo ari bwo bwose bujyana n'inyemezabuvumbuzi, ubumenyi ngiro, amabanga y'ubucuruzi, ibirango by'ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu byubwenge bufitwe cyangwa bugenzurwa na Microsoft cyangwa ikigo bifitanye isano cyose, harimo nk'izina, ikirango cy'ubucuruzi, ikirango n'ibindi nka byo. Nuha Microsoft igitekerezo, inama, icyifuzo cyangwa ibitekerezo ibyo ari byo byose, harimo kandi bitagarukiye gusa ku bitekerezo by'ibicuruzwa bishya, ikoranabuhanga, kwamamaza, amazina y'ibicuruzwa, ibitekerezo ku bicuruzwa no kurushaho kunoza ibicuruzwa ("Ibitekerezo"), uba uhaye Microsoft, nta mafaranga yishyuye, imisoro cyangwa ibyo ugomba kwishyura, uburenganzira bwo gukora, kuba yakoresha, gukora ibyakomotse ku bitekerezo byawe, imikoreshereze, gusangiza no gucuruza ibitekerezo byawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mpamvu iyo ari yo yose. Ntabwo uzatanga Insanganyamiterere bigengwa n'uruhushya rusaba Microsoft gutanga impushya za porogaramu, uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa inyandiko iyindi sosiyete iyo ari yo yose bitewe no kuba Microsoft yashyizemo Ibitekerezo byawe.

Umwandiko wose
IMENYESHAIMENYESHANOTICES
Incamake

Imenyesha cyangwa uburyo bwo gutanga ikirego cyo kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge. Microsoft yubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge bw’abandi bantu. Nushaka kohereza imenyesha ku kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge harimo ibirego ku kutubahiriza uburenganzira bw’umuhanzi, koresha uburyo bwo kohereza Imenyesha ku kutubahiriza uburenganzira. IBIBAZO BYEREKEYE UBU BURYO NI BYO BYONYINE BISUBIZWA.

Microsoft ikoresha uburyo buri mu Mutwe wa 17, Amategeko ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Ingingo ya 512 kugira ngo isubize imenyesha ku kutubahiriza uburenganzira bw’umuhanzi. Mu bihe bikwiye, Microsoft ishobora kandi guhagarika cyangwa gusesa konti z’abakoresha Serivisi za Microsoft bakomeza kutubahiriza amategeko.

Imenyesha n’uburyo burebana n’umutungo mu by’ubwenge mu kwamamaza. Suzuma Amabwiriza ku mutungo mu by’ubwenge yacu arebana n’ibibazo ku mutungo mu by’ubwenge ku rusobemiyoboro rwacu rwo kwamamza.

Imenyesha ryerekeye uburenganzira bw’umuhanzi n’indangagicuruzwa. Serivisi ni copyright © 2018 Microsoft Corporation cyangwa abazitanga, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A." Uburenganzira bwose burakomye. Microsoft, amazina, ibirango n’udushushondanga twose tw’ibicuruzwa bya Microsoft, porogaramu na serivisi, bishobora kuba indangagicuruzwa cyangwa indangagicuruzwa zemewe za Microsoft muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa mu bindi bihugu. Amazina y’amasosiyete n’ibikorwa biriho ubu bishobora kuba indangabicuruzwa za ba nyirabyo. Uburenganzira bwose butatanzwe muri aya masezerano burakomye. Hari porogaramu ikoreshwa muri mugabuzi z’imbuga za Microsoft zimwe na zimwe iba iri kugenzura igice cy'akazi k'itsinda rya JPEG ryigenga. Copyright © 1991-1996 Thomas G. Lane. Uburenganzira bwose burakomye. Porogaramu ya "gnuplot" ikoreshwa muri mugabuzi z’imbuga za Microsoft ni copyright © 1986‑1993 Thomas Williams, Colin Kelley. Uburenganzira bwose burakomye.

Imenyesha mu by’ubuganga. Microsoft ntitanga inama ku by’ubuganga n’izindi nama zose zo kwita ku buzima, gusuzuma no kuvura. Buri gihe ujye usaba inama umuganga wawe cyangwa undi mujyanama w’ubuzima ubihugukiwe ikibazo cyose waba ufite ku bijyanye n’imiterere y’ubuzima, indyo yihariye, kuba porogaramu ikwiriye cyangwa imikorere myiza ya porogaramu. Ntukirengagize inama za muganga ubihugukiwemo cyangwa ngo utinde kuzisaba kubera amakuru wakuye kuri Serivisi.

Kubika ibice by’inyandiko no gushyira amakurushingiro ku mugerekashakiro (harimo imibare yo ku mugerekashakiro). © 2013 Morningstar, Inc. Uburenganzira bwose burakomye. Amakuru akubiye muri iyi nyandiko: (1) ni aya Morningstar cyangwa abayigezaho amakuru; (2) ntabwo byemewe kuyakoporora cyangwa kuyatanga; kandi (3) nta gihamya ko aba ari ukuri, yuzuye cyangwa se ajyanye n’igihe. Haba Morningstar ndetse n’abayigezaho amakuru ntabwo babazwa ibintu bishobora kwangirika cyangwa kuzimira bitewe no gukoresha aya makuru. Ibyagezweho mu gihe cyahise si garanti y’ibizagerwaho mu gihe kizaza.

Ushobora kudakoresha imigerekashakiro ya Dow JonesSM, umugerekashakiro, amakurushingiro, cyangwa ibiranga bya Dow Jones bifitanye isano n’itangwa, ikorwa, gutera inkunga, ubucuruzi, imenyekanishabicuruzwa, cyangwa poromosiyo y’ibikoresho by’ubucuruzi cyangwa iby’ishoramari (urugero, ibikomoka ku bindi, ibicuruzwa byubatse, amafaranga y’ishoramari, guhinduranya amafaranga yacurushwe, ibyerekeye ishoramari, n’ibindi, aho igiciro, inyungu cyangwa imikorere y’ibikoresho cyangwa igicuruzwa cyo gushora gishingiye ku, gifitanye isano na, cyangwa kigamije gushakisha umwe mu migerekashakiro cyangwa porogisi y’umugerekashakiro uwo ariwo wose) utabiherewe inyandiko ibyemeza yihariye na Dow Jones.

Imenyesha ku birebana n’imari. Microsoft si umukomisiyoneri/umucuruzi cyangwa umujyanama mu ishoramari wemewe ugengwa n’amategeko cyangwa mategeko y’umutekano y’izindi nkiko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi ntiha abantu ubujyanama bujyanye no gushora imari mu, kugura, cyangwa kugurisha imigabane cyangwa ibindi bicuruzwa by’imari na serivisi. Nta mpano cyangwa ubwasisi biri muri Serivisi kugira ngo ugure cyangwa ucuruze umutekano. Haba Microsoft cyangwa abatanga impushya z’ahabikwa ibice by’inyandiko cyangwa amakurushingiro y’ingereka ntibemeza cyangwa bategeke serivisi iyo ari yo yose y’imari . Nta kintu na kimwe muri Serivisi kigomba gufatwa nk’inama zo mu rwego rw'ubunyamwuga, harimo nk’inama zerekeye ishoramari cyangwa imisoro n’amahoro.

Imenyesha ryerekeye H.264/AVC, MPEG-4 Visual, n’ibigenderwaho kuri videwo za VC-1." Porogaramu ishobora kubamo H.264/AVC, MPEG-4 Visual cyangwa ikoranabuhanga rya kodeki ya VC-1 yahawe uruhushya na MPEG LA, L.L.C. Iri koranabuhanga ni imiterere y’iyegeranya ry’amakuru ya videwo. MPEG LA, L.L.C. isaba iri menyesha:

IKI GICURUZWA CYEMEWE HAKURIKIJWE AMASEZERANO H.264/AVC, MPEG-4 VISUAL, NATHE VC-1 AMASEZERANO Y’UBURENGANZIRA KU GIHANGANO KU GITI CY’UMUNTU KANDI NTIGIKORESHWA MU BUCURUZI BW’UMUGUZI MU (A) GUSOBEKA VIDEWO HAKURIKIJWE IBIGENDERWAHO ("IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO") CYANGWA/ (B) GUSOBOKORA VIDEWO YA H.264/AVC, MPEG-4 VISUAL, NA VC-1 YASOBETSWE N’UMUCURUZI URI MU GIKORWA BWITE KANDI KITARI ICY'UBUCURUZI CYANGWA/YARABONETSE IVUYE K'UTANGA UFITE URUHUSHYA RWO GUTANGA UBWO BWOKO BWA VIDEWO. NTA RUHUSHYA NA RUMWE RUKORESHWA KU KINDI GICURUZWA NUBWO ICYO GICURUZWA N’IYI POROGARAMU BYABA BIRI MU KINTU KIMWE. NTA RUHUSHYA NA RUMWE RUTANGWA NGO RUKORESHWE IBINDI. ANDI MAKURU ASHOBORA KUBONEKA ATURUTSE KURI MPEG LA, L.L.C." REBA URUBUGA RWA MPEG LA.

Ku bw’impamvu zo gusobanura neza ibintu gusa, rishyiraho umupaka cyangwa ngo ribuze ikoreshwa rya porogaramu yatanzwe muri aya Masezerano mu ikoreshwa mu bucuruzi busanzwe bwihariye kuri ubwo bucuruzi butarimo (i) kongera gukwirakwiza porogaramu ku rundi ruhande, cyangwa (ii) kurema ibikoresho ukoresheje IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO ikoranabuhanga rikurikiza amategeko mu guha izindi mpande.

Umwandiko wose
AMASEZERANO YEMEWE Y’IMPUSHYA ZA POROGARAMUAMASEZERANO YEMEWE Y’IMPUSHYA ZA POROGARAMUSTANDARDAPPLICATIONLICENSETERMS
Incamake

AMABWIRIZA YEMEWE Y’IMPUSHYA ZA POROGARAMU

UBUBIKO BWA MICROSOFT, UBUBIKO BWA WINDOWS, N’UBUBIKO BWA XBOX

Aya masezerano yerekeye impushya ni amasezerano hagati yawe n’Utangaza porogaramu. Yasome. Agenga porogaramu z’ikoranabuhanga ukurura mu Bubiko bwa Microsoft, mu Bubiko bwa Windows cyangwa mu Bubiko bwa Xbox (ubuvugwa bwose muri aya mabwiriza agenga impushya bwitwa "Ububiko"), harimo amavugururwa yose cyangwa inyunganizi zose za porogaramu, keretse porogaramu yaje ifite amabwiriza yihariye, muri icyo gihe ayo mabwiriza ni yo ashyirwa mu bikorwa.

IYO UKURUYE CYANGWA UKORESHEJE POROGARAMU, CYANGWA UKAGERAGEZA GUKORA KIMWE MURI IBI, WEMERA AYA MABWIRIZA. NIBA UTAYEMERA, NTA BURENGANZIRA UYAFITEHO KANDI NTUGOMBA GUKURURA POROGARAMU.

Uwasohoye porogaramu bisobanura urwego ruguha uruhushya, nk’uko rugaragazwa mu Bubiko.

Iyo wubahirije aya mabwiriza agenga uruhushya, ubona uburenganzira bukurikira.

  • 1. KWINJIZA NO GUKORESHA UBURENGANZIRA; KURANGIZA IGIHE. Ushobora kwinjizamo no gukoresha porogaramu ku bikoresho bya Windows cyangwa konsore za Xbox nk'uko byasobanuwe mu Mategeko agenga imikoreshereze ya Microsoft. Microsoft yihariye uburenganzira bwo guhindura Amategeko agenga imikoreshereze ya Microsoft igihe icyo ari cyose.
  • 2. SERIVISI ZISHINGIYE KURI INTERINETI.
    • a. Kwemera serivisi zishingiye kuri interineti cyangwa serivisi zo kwihuza nta rutsinga. Iyo porogaramu yihuje na sisitemu ya mudasobwa cyangwa kuri interineti, hashobora kuba harimo binyuze mu rusobemiyoboro rwo kwihuza nta rutsinga, gukoresha porogaramu bikora nk’uko wabyemeye mu itangwa ry’amakuru y’igikoresho cyamewe (arimo ariko atagarukira ku makuru tekiniki yerekeranye n'igikoresho cyawe, sisitemu na porogaramu n’ingereka) kuri serivisi zishingiye kuri interineti cyangwa serivisi zo kwihuza nta rutsinga. Iyo andi mabwiriza agaragaye hamwe n’imikoreshereze ya serivisi yawe winjiyemo ukoresheje porogaramu, ayo mabwiriza nayo arakurikizwa.
    • b. Gukoresha nabi serivisi zishingiye kuri interineti. Ntushobora gukoresha serivisi iyo ari yo yose ishingiye kuri interineti mu buryo bwose bwayangiza cyangwa bukabangamira undi wese uyikoresha cyangwa ukoresha urusobemiyoboro nta rutsinga. Ntushobora gukoresha serivisi kugira ngo winjire kuri serivisi zose, ku makurushingiro, konti, cyangwa urusobemiyoboro utabiherewe uburenganzira.
  • 3. AHO IMPUSHYA ZIKORESHWA. Porogaramu itangirwa uruhushya, nticuruzwa. Aya mabwiriza aguha bumwe mu burenganzira bwo gukoresha porogaramu. Iyo Microsoft ihagaritse uburenganzira bwo gukoresha porogaramu zo ku bikoresho byawe hashingiwe ku masezerano ufitanye nayo, uburenganzira bwose bujyanye n’uruhushya burarangira. Utangaza porogaramu yihariye ubundi burenganzira bwose. Itegeko rikurikizwa ribaye riguha ubundi burenganzira nubwo hari iyi nzitizi, wakoresha porogaramu nk’uko byemewe muri aya masezerano gusa. Mu kubikora, ugomba kubahiriza amabwiriza yose ya tekiniki ari muri porogaramu akwemerera gusa kuyikoresha mu buryo runaka. Ntushobora:
    • a. Kugendera ku mabwiriza ya tekiniki ari muri porogaramu.
    • b. Gusenya, guhindura ibigize porogaramu, keretse gusa itegeko rikurikizwa ribiteganya kandi ribyemera nubwo ribibuza.
    • c. Gukora kopi za porogaramu zirenze izivugwa muri aya masezerano cyangwa izemewe n’itegeko rikurikizwa nubwo itegeko ribibuza. .
    • d. Gutangaza cyangwa gushyira ahagaragara porogaramu kugira ngo abandi bayikoporore.
    • e. Gukodesha cyangwa gutiza porogaramu.
    • f. Koherereza porogaramu cyangwa aya masezerano undi uwo ari we wese.
  • 4. INYANDIKO. Iyo inyandiko itanganzwe na porogaramu, ushobora kuyikoporora no kuyifashisha ku mpamvu zawe bwite.
  • 5. AMABWIRIZA AGENGA IKORANABUHANGA N’IYOHEREZA. Porogaramu ishobora kugengwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika cyangwa igenzura ry’ikoranabuhanga mpuzamahanga cyangwa amategeko n’amabwiriza agenga iyohereza. Ugomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga n’ay’imbere mu gihugu akurikizwa ku ikoranabuhanga rikoreshwa cyangwa rikorana na porogaramu. Aya mategeko akubiyemo ibibujijwe ku hantu hoherezwa, ukoresha bwa nyuma no gukoresha bwa nyuma. Kugira ngo ubone amakuru ku bicuruzwa bifite ikirango cya Microsoft, jya ku Urubuga rugenga iyohereza rya Microsoft.
  • 6. SERIVISI Z’UBUFASHA. Hamagara utangaza porogaramu kugira ngo agaragaze ubufasha buhari. Microsoft, uruganda rwakoze imashini yawe n’igikoresho nta rutsinga (umwe muri bo abaye ari utangaza porogaramu) ntibarebwa na serivisi z’ubufasha zijyanye na porogaramu.
  • 7. AMASEZERANO UKO YAKABAYE. Aya masezerano, amasezerano yerekeye ubuzima bwite akurikizwa n'amasezerano yerekeye ibiherekeza n’ibyavuguruwe ni amasezerano yuzuye agenga uruhushya hagati yawe n’utangaza porogaramu kugira ngo ikoreshwe.
  • 8. AMATEGEKO AKURIKIZWA.
    • a. Amerika na Kanada. Iyo waguriye porogaramu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, amategeko ya leta cyangwa intara utuyemo (cyangwa, iyo ibikorwa by'ubucuruzi, aho icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe giherereye) agenga isobanura ry'aya masezerano kandi akurikizwa ku birego byo kuyarengaho, naho ibindi birego byose (biriho ibyo kurengera abaguzi, ipiganwa ritemewe n'amategeko, cyangwa ibirego by'ibyaha) hatitawe ku mahame shingiro y'igongana ry'amategeko.
    • b. Hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Iyo waboneye porogaramu yo mu kindi gihugu, amategeko yacyo niyo akurikizwa.
  • 9. URUHARE RW’AMATEGEKO MURI AYA MASEZERANO. Aya masezerano asobanura bumwe mu burenganzira butangwa n’amategeko. Ushobora kugira ubundi burenganzira bugenwa n'amategeko ya leta cyangwa igihugu cyawe. Aya masezerano ntahindura uburenganzira bwawe ugenerwa n’amategeko ya leta cyangwa igihugu utuyemo mu gihe amategeko ya leta cyangwa igihugu utuyemo atabukubuza.
  • 10. IMPUGUKIRWA KU BIJYANYE NA GARANTI. Porogaramu itangirwa uruhushya "nk’uko iri", "n’inenge zayo" kandi "nk’uko iboneka". Wihanganira ingorane zose zo kuyikoresha. Utangaza porogaramu, ku giti cye, Microsoft (iyo Microsoftatario itangaza porogaramu), utanga serivisi za interineti nta rusinga ariwe uha urusobemiyoboro porogaramu ikoresha, na buri umwe mu badushamikiyeho, abacuruzi, abakozi, abagemura ("Impande zirengerwa n'amategeko"), ntibatanga garanti itaziguye, garanti cyangwa ibisabwa bijyanye na porogaramu. Ingorane zose zijyanye n’ireme n’imikorere bya porogaramu ni wowe bireba. Iyo porogaramu ifite inenge, wishyura ikiguzi cyose cyo kuzikosora no kuyisana. Ushobora kandi kugira uburenganzira bw'inyongera burebana n’abakoresha bugenwa n’amategeko y’aho uherereye aya masezerano adashobora guhinduka. Nk’uko biteganywa mu mategeko y’aho uherereye, abantu bireba bakuraho garanti n’ibisabwa, harimo ibyerekeye imicururizwe, ubuziranenge kubera impamvu runaka, umutekano, kumererwa neza no kubahiriza amategeko.
  • 11. INZITIZI ZIREBANA N’IVANWAHO RY’INDISHYI NO KWISHYURA IBYANGIRITSE. Bitabujijwe n’itegeko, iyo ufite icyo ushingiraho waka indishyi, ushobora guhita wishyurwa n’utangaza porogaramu amafaranga wishyuye porogaramu cyangwa idorali ry’Amerika 1.00. Ntuzareka guharanira uburenganzira bwo, gusaba kwishyurwa izindi ndishyi haba iz’ingaruka z’ibyangiritse, iz’igihombo, ibyangiritse bidasanzwe, ibyangiritse atari ako kanya cyangwa ibyangiritse bitewe n’impanuka iturutse ku utangaza porogaramu. Iyo amategeko y’aho uba ategeka garanti cyangwa ibisabwa nubwo aya mabwiriza yaba atabitegeka, igihe cyayo ntikirenga iminsi 90 uhereye igihe wakururiye porogaramu.

Izi nzitizi zikurikizwa ku:

  • Ikintu cyose kirebana na porogaramu cyangwa serivisi zagaragaye muri porogaramu; kandi
  • Ibirego byo kwica amasezerano, garanti, cyangwa igisabwa; uburyozwe bukomeye, uburangare, cyangwa irindi kosa, kutubahiriza amateka n’amabwiriza, kwigwizaho umutungo mu buryo butari bwo; cyangwa bikozwe mu bundi buryo, byose nk’uko biteganywa kandi byemewe n’itegeko rikurikizwa.

Rirakurikizwa kandi niyo:

  • Uyu mwanzuro utaguha indishyi uko zakabaye cyangwa igihombo cyose, cyangwa
  • Utangaza porogaramu yagombye kumenya ko hari ibishobora kwangirika.
Umwandiko wose
Serivisi zitangwaSerivisi zitangwaserviceslist
Incamake

Ibicuruzwa, porogaramu na serivisi bikurikira bikubiye mu masezerano agenga serivisi za Microsoft, ariko bishobora kuba bitaboneka ku isoko ryawe.

  • Account.microsoft.com
  • Advertising.microsoft.com
  • Amakarita ya Bing
  • Amakuru ya MSN
  • Arrow Launcher
  • Bing Bots
  • Bing Desktop
  • Bing mu ishuri
  • Bing Torque
  • Bing Translator
  • Bing Webmaster
  • Bing.com
  • Bing
  • Bingplaces.com
  • Citizen Next
  • Conditional Action Programmer
  • Cortana skills by Microsoft
  • Cortana
  • Default Homepage and New Tab Page on Microsoft Edge
  • Dev Center App
  • Dictate
  • Docs.com
  • education.minecraft.net
  • Filime & TV bya Microsoft
  • Forms.microsoft.com
  • forzamotorsport.net
  • Groove Music Pass
  • Groove
  • GroupMe
  • HealthVault
  • Ibihembo bya Bing
  • Ibiribwa n’ibinyobwa ya MSN
  • Ibyinjizwa bya Bing
  • Imari ya MSN
  • Imfashagaruraho n'ubufasha bya Microsoft bya Office 365
  • Incungamikoro ya Skype
  • Ingendo ya MSN
  • Inkoranyamagambo ya Bing
  • Iteganyagihe ya MSN
  • Itembera rya Bing
  • Konti ya Microsoft
  • LineBack
  • Microsoft Academic
  • Microsoft Add-Ins for Skype
  • Microsoft Bots
  • Microsoft Educator Community
  • Microsoft Family
  • Microsoft Health
  • Microsoft Pay
  • Microsoft Research Interactive Science
  • Microsoft Research Open Data
  • Microsoft Translator
  • Microsoft Wallpaper
  • Microsoft XiaoIce
  • Mixer
  • MSN Dial Up
  • MSN Explorer
  • MSN Premium
  • MSN.com
  • Mushakisha ya Bing Wikipedia
  • Musomyi ya Bing
  • Next Lock Screen
  • Office 365 Consumer
  • Office 365 Home
  • Office 365 Personal
  • Office 365 University
  • Office Online
  • Office Sway
  • Office.com
  • OneDrive.com
  • OneDrive
  • OneNote.com
  • Outlook.com
  • Paint 3D
  • Picturesque Lock Screen
  • Pix Lock
  • Porogaramu y’ubuzima bw’igikoresho
  • Porogaramu z’amakarita
  • Porogaramu za Bing
  • Porogaramu zo gushakisha za Bing
  • Presentation Translator
  • Remix 3D
  • Rinna
  • rise4fun
  • Ruuh
  • Seeing AI
  • Send
  • Siporo ya MSN
  • Skype in the Classroom
  • Skype Interviews
  • Skype Qik
  • Skype.com
  • Skype
  • Smart Search
  • Spreadsheet Keyboard
  • Sway.com
  • to-do.microsoft.com
  • Tossup
  • Translator for Microsoft Edge
  • Translator Live
  • Translator
  • Ububiko bwa Office
  • Ububiko bwa Windows
  • Ububiko
  • Ubuzima n’igororangingo ya MSN
  • Umwanyabikoresho wa Bing
  • UrWeather
  • Video Breakdown
  • Visio Online
  • Windows Live Mail
  • Windows Live Writer
  • Windows Movie Maker
  • Windows Photo Gallery
  • Xbox Game Pass
  • Xbox Live Gold
  • Xbox Live
  • Xbox Music
  • Xbox n'Imikino ya Windows, porogaramu n'imbuga bitangazwa na Microsoft
  • Xbox Store
Umwandiko wose
Ku itariki ya 1 Werurwe 20180