AMATEGEKO ASANZWE Y'IMIKORESHEREZE YA POROGARAMU
MICROSOFT STORE, WINDOWS STORE NA XBOX STORE
Yavuguruwe mu Kwakira 2017

Aya mategeko y'imikoreshereze agize amasezerano ugiranye na editeri w'iyi porogaramu. Usabwe kuyasoma. Areba porogaramu ukurura kuri Microsoft Store, Windows Store, cyangwa Xbox Store (buri imwe muri izi ikaba yitwa “Store” muri aya mategeko y'imikoreshereze), harimo n'amavugurura cyangwa ibyongerwa muri porogaramu, keretse iyo iyi porogaramu iherekejwe n'amategeko yihariye, icyo gihe akaba ari ayo mategeko akurikizwa.

IYO UKURUYE CYANGWA UGAKORESHA IYI POROGARAMU, CYANGWA SE UKAGERAGEZA GUKORA KIMWE MURI IBI, UBA WEMEYE AYA MATEGEKO. NIBA UTAYEMERA, NTA BURENGANZIRA UFITE BWO KUBIKORA KANDI NTABWO UGOMBA GUKURURA CYANGWA GUKORESHA IYI POROGARAMU.

Editeri w'iyi porogaramu bivuga ikigo kiguha uruhushya rw'iyi porogaramu, nk'uko kivugwa muri Store.

Iyo wubahirije aya mategeko y'imikoreshereze, uba ufite uburenganzira bukurikira.
1. UBURENGANZIRA BW'IYINJIZAMO N'IKORESHWA; IRANGIRA RY'IGIHE. Ushobora kwinjiza no gukoresha iyi porogaramu mu bikoresho bya Windows cyangwa konsore za Xbox nk'uko bisobanurwa mu Mategeko y'imikoreshereze yacu. Microsoft ifite uburenganzira bwo guhindura Amategeko y'imikoreshereze yacu igihe kibonetse cyose.
2. SERIVISI ZIKORESHA INTERINETI.

a. Kwemera serivisi nta rusinga cyangwa zikoresha Interineti. Iyo iyi porogaramu yihuza na sisitemu za mudasobwa kuri Interineti, bishobora no gukorerwa ku rusobemiyoboro nta rusinga, gukoresha iyi porogaramu biba bivuze ko wemeye itangwa ry'amakuru y'igikoresho asanzwe (twavuga nk'amakuru yo mu rwego rwa tekinike yerekeye igikoresho cyawe, sisitemu, porogaramu n'ibikoresho by'ingereka byawe) kuri serivisi nta rusinga cyangwa zikoresha Interineti. Iyo hari andi mategeko ajyanye n'uko ukoresha serivisi ugeraho ukoresheje iyi porogaramu, ayo mategeko na yo arakurikizwa.

b. Imikoreshereze mibi ya serivisi zikoresha Interineti. Ntiwemerewe gukoresha serivisi ikoresha Interineti ibonetse yose mu buryo bwose bushobora kuyangiza cyangwa kubangamira undi muntu wese uyikoresha cyangwa urusobemiyoboro nta rusinga. Ntiwemerewe gukoresha serivisi kugira ngo ugerageze kwinjira utabyemerewe muri serivisi, amakurushingiro, konti cyangwa urusobemiyoboro ukoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose.

3. IBIREBWA N'URUHUSHYA. Iyi porogaramu itangirwa uruhushya, ntigurishwa. Aya masezerano aguha gusa uburenganzira bumwe na bumwe bwo gukoresha iyi porogaramu. Iyo Microsoft ihagaritse ububasha bwo gukoresha iyi porogaramu ku bikoresho byawe hakurikijwe amasezerano wagiranye na Microsoft, ubundi burenganzira bw'impushya bijyanye bwose na bwo buraseswa. Editeri w'iyi porogaramu yiharira ubundi burenganzira bwose. Keretse iyo amategeko akurikizwa aguha ubundi burenganzira hatitawe kuri iyi nzitizi, ushobora gukoresha iyi porogaramu gusa nk'uko bigenwa muri aya masezerano. Uyo ubigenje gutyo, ugomba kubahiriza ibibujijwe muri iyi porogaramu byose byo rwego rwa tekinike byemerera wowe gusa kuyikoresha mu buryo bumwe na bumwe. Ntiwemerewe gukora ibintu bikurikira:

a. Kurenga ku bibujijwe muri iyi porogaramu byose byo mu rwego rwa tekinike.

b. Guhindura imiterere, gutandukanya cyangwa gusenya iyi porogaramu, keretse iyo amategeko akurikizwa abyemera, hatitawe kuri iyi nzitizi.

c. Gukora izindi kopi z'iyi porogaramu zirenga izivugwa muri aya masezerano cyangwa zemewe n'amategeko akurikizwa, hatitawe kuri iyi nzitizi.

d. Gutangaza cyangwa gukoresha ubundi buryo butuma abandi bashobora gukoporora iyi porogaramu.

e. Gukodesha, kugurisha ku nguzanyo cyangwa gutiza iyi porogaramu.

f. Guha undi muntu ubonetse wese iyi porogaramu cyangwa aya masezerano.
4. INYANDIKO. Iyo hari inyandiko zizana n'iyi porogaramu, ushobora gukoporora no gukoresha izi nyandiko mu rwego rwo kuzifashisha.
5. IBIBUJIJWE BIJYANYE N'IKORANABUHANGA NO KOHEREZA HANZE. Iyi porogaramu ishobora kugengwa n'amategeko n'amabwiriza ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa mpuzamahanga yerekeye igenzura ry'ikoranabuhanga cyangwa kohereza ibicuruzwa hanze. Ugomba gukurikiza amategeko n'amabwiriza mpuzamahanga n'ay'imbere mu gihugu yose yerekeye kohereza ibicuruzwa hanze agenga ikoranabuhanga ryakoreshejwe cyangwa rikorana n'iyi porogaramu. Ayo mategeko akubiyemo ahantu hohererezwa, ukoresha n'imikoreshereze bitemewe. Kugira ngo ubone amahuza yerekeye ibicuruzwa bicuruzwa na Microsoft, wajya ku rubuga rwa Microsoft rwerekeye kohereza ibicuruzwa hanze (http://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=242130).
6. SERIVISI Z'UBUFASHA. Menyesha editeri w'iyi porogaramu kugira ngo umenye niba hari serivisi z'ubufasha zaba zihari. Microsoft, uruganda rugukorera imashini n'isosiyete ikugezaho Interineti nta rusinga (keretse iyo imwe muri zo ari editeri wa porogaramu) ntabwo zirebwa no gutanga serivisi z'ubufasha bw'iyi porogaramu.
7. AMASEZERANO YOSE. Aya masezerano, amabwiriza agenga ubuzima bwite ayo ari yo yose, andi mategeko y'inyongera ayo ari yo yose azana n'iyi porogaramu, n'amategeko y'imigereka n'amavugurura agize amasezerano agenga uruhushya yose ugiranye na editeri wa porogaramu.
8. AMATEGEKO AKURIKIZWA.

a. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Kanada. Niba waguriye iyi porogaramu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, amategeko ya Leta cyangwa Intara utuyemo (cyangwa, iyo ari isosiyete, aho icyicaro gikuru giherereye) ni yo agena uko aya mategeko asobanurwa, ibirego birebana no kutayubahiriza, ndetse n'ibindi birego byose (harimo no kurengera abakoresha, ubusumbane mu ipiganwa, n'ibirego byerekeye ibyangijwe), hatitawe ku kunyuranya kw'amahame y'amategeko.

b. Hanze ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Kanada. Niba waraguriye iyi porogaramu mu kindi gihugu, amategeko y'icyo gihugu ni yo akurikizwa.
9. INGARUKA MU RWEGO RW'AMATEGEKO. Aya masezerano asobanura uburenganzira bumwe na bumwe butangwa n'amategeko. Ushobora kubona ubundi burenganzira bugenwa n'amategeko ya Leta cyangwa igihugu utuyemo. Aya masezerano ntabwo ahindura uburenganzira butangwa n'amategeko ya Leta cyangwa igihugu utuyemo iyo bitemewe n'ayo mategeko ya Leta cyangwa igihugu utuyemo.
10. UKUTISHINGIRA GARANTI. Uruhushya rw'iyi porogaramu rutangwa "uko iri", "n'amakosa yose" kandi "nk'uko iboneka". Wirengera ingaruka zose zo kuyikoresha. Editeri w'iyi porogaramu, mu izina rye, Microsoft (iyo Microsoft itari editeri w'iyi porogaramu), abatanga Interineti nta rusinga bafite urusobemiyoboro rutangirwaho iyi porogaramu, n'amasosiyete dukorana, abacuruzi dukorana, abakozi bacu n'abaduha serivisi bose (“Impande zirebwa n'amasezerano”), nta garanti cyangwa ibisabwa kubahirizwa batanga mu bijyanye n'iyi porogaramu. Ni wowe wirengera ibibazo byose byerekeye ireme, umutekano n'imikorere myiza by'iyi porogaramu. Iyo porogaramu ifite inenge, wishyura ikiguzi cyose cyo kuyikosora cyangwa kuyisana. Ushobora kugira uburenganzira bw'abakoresha bw'inyongera hakurikijwe amategeko y'aho uherereye budashobora guhindurwa n'aya masezerano. Mu buryo bwemewe n'amategeko y'aho uherereye, Impande zirebwa n'amasezerano ntizitanga garanti cyangwa ibisabwa kubahirizwa ku buryo butaziguye, harimo izerekeye imicururizwe, ubuziranenge ku birebana n'intego runaka, umutekano, imikorere myiza no gukoresha ku buryo butemewe n'amategeko.
11. UBURYOZWE N'IBITUBAHIRIZWA MU GUTANGA INDISHYI NO KWISHYURA IBYANGIRITSE. Mu buryo bwemewe n'amategeko agenderwaho, iyo ufite impamvu iyo ari yose yatuma usaba indishyi, editeri wa porogaramu ashobora kuguha gusa indishyi zitaziguye zingana n'amafaranga wishyuye iyi porogaramu cyangwa 1 USD$, bitewe n'ikiruta ikindi. Nta zindi ndishyi n'uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemerewe gusaba editeri w'iyi porogaramu haba iz'ingaruka ziterwa n'ibyangiritse, igihombo, ibibazo bidasanzwe, bitari ibya ako kanya cyangwa byatejwe n'impanuka. Iyo amategeko y'aho uherereye ategeka gutanga garanti cyangwa ibisabwa kubahirizwa nubwo aya mategeko atabisaba, hatangwa garanti y'iminsi 90 uhereye igihe ukururiye iyi porogaramu.

Iki gihe ntarengwa kireba ibintu bikurikira:
Ibintu byose byerekeye iyi porogaramu cyangwa serivisi zitangirwa muri iyi porogaramu;
N'ibirego byo kutubahiriza amasezerano, garanti cyangwa ibisabwa kubahirizwa; uburyozwe bukomeye, uburangare, n'ibindi byaha; kwica amategeko n’amabwiriza; kwigwizaho umutungo binyuranyije n'amategeko; cyangwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose; ibi byose bigakorwa mu buryo bwemewe n'amategeko akurikizwa.

Binakurikizwa n'iyo:
Ubu buryo butaguhaye indishyi ihwanye neza n'ibihombo wagize byose; cyangwa
Editeri w'iyi porogaramu yari azi cyangwa yakagombye kuba azi uburyo bwose ibibazo byashoboraga kuvuka.