Incamake y'ibyahindutse mu Amasezerano agenga serivisi za Microsoft – 30 Nzeri 2025
Turimo kuvugurura Amasezerano agenga serivisi za Microsoft, areba uko ukoresha ibicuruzwa na serivisi byo kuri interineti bya Microsoft bigenewe abaguzi. Iyi paji itanga incamake y'impinduka nyinshi zigaragara ku Masezerano agenga serivisi za Microsoft.
Kugira ngo urebe izo mpinduka zose, soma Amasezerano agenga serivisi za Microsoft yuzuye hano.
- Mu mutwengaruka, twavuguruye itariki yatangarijweho iba 30 Nyakanga 2025, naho itariki azatangira kubahirizwaho iba 30 Nzeri 2025.
- Mu gice cy'“Ibikubiyemo byawe”, twongeyemo igice gishya “c.” kijyanye n’amakuru ashobora koherezwa ahandi.
- Mu gice cya “Ubufasha”, mu gice cya “Gukoresha Serivisi n'Ubufasha”, twahinduye ibintu dukuraho amahuzanyobora atari yo ndetse tunasobanura ko zimwe muri Serivisi zishobora gutanga ubufasha bwihariye cyangwa bw’inyongera, kandi ko ubwo bufasha bushobora gukurikiza amategeko adateganyijwe mu Masezerano agenga serivisi za Microsoft.
- Twavanye igice cya “Ku baguzi batuye muri Ositaraliya” mu gice cy’“Ubufasha” kubera impinduka mu mategeko y’aho.
- Mu gice cy’“Aziya na Pasifika y’Amajyepfo, keretse igihugu cyawe cyavuzwe ahakurikira” mu ngingo “Urwego Mugirana Amasezerano, Ihitamo ry'Itegeko, & Ahantu ho Gukemurira Amakimbirane”, ku batuye muri Ositaraliya zavanwemo kubera impinduka mu mategeko y’aho.
- Mu gice cya “Impano Zitangwa mu Gihe k'Igerageza”, mu gice cy’“Amabwiriza Agenga Ubwishyu”, twongeyemo amagambo asobanura ko zimwe muri serivisi zo mu gihe cy’igerageza zishobora gusaba ko ukwiyongera kuba gufunguye.
- Mu gice cy'“Amabwiriza yihariye ya serivisi“, twongeyemo tunakora impinduka zikurikira:
- Mu gice cya “Serivisi za Xbox”, mu gice cya “Xbox”, twasobanuye ko kwinjira ku gikoresho cyangwa ku rubuga ukoresheje konti ya Microsoft yawe cyangwa guhuza konti ya Microsoft yawe n'icyo gikoresho cyangwa urubuga kugira ngo ugere kuri serivisi itari iya Microsoft, bituma ugomba kubahiriza amategeko y'imikoreshereze ya Microsoft asobanurwa muri icyo gice. Byongeye kandi, twasobanuye ko amagenamiterere ya Family Safety yerekeranye na Xbox ashobora kudafungurwa mu gihe cyo kugera ko mikino cyangwa serivisi zo muri Xbox Game Studios hakoreshejwe igikoresho cyangwa urubuga rw’ahandi.
- Mu rwego rw’impinduka zakozwe mu gice cya “Serivisi za Xbox”, twongeye amagambo mu gice cy’“Ibigize Microsoft y'umuryango”, mu gice cya “Xbox”, ku bijyanye no kuba amagenamiterere ya Family Safety yerekeranye na Xbox ashobora kudafungurwa mu gihe cyo kugera ko mikino cyangwa serivisi zo muri Xbox Game Studios hakoreshejwe ibikoresho cyangwa imbuga z’ahandi.
- Impinduka zakozwe mu gice cya “Skype, Microsoft Teams, na GroupMe” mu rwego rwo gusobanura ihagarikwa rya Skype.
- Igice cy’“Ibibujijwe & imibare ntarengwa ku birebana n’Amanota” mu gice cya “Microsoft Rewards”, cyahinduwe kugira ngo hagaragaremo ko amanota atakoreshejwe atakaza agaciro iyo nta manota yinjijwe cyangwa yakoreshejwe mu mezi 12 akurikiranye.
- Igice cyo “Guhagarika Konti ya Rewards yawe”, mu gice cya “Microsoft Rewards”, cyahinduwe kugira ngo hagaragaremo ko konti ya Rewards ishobora guhagarikwa iyo itinjiwemo mu mezi 12 akurikiranye.
- Igice gishya cyerekeranye n’ibibujijwe birebana n’imikoreshereze cyongewe mu gice cya “Serivisi z'ubwenge buhangano”.
- Hongewemo igice gishya cya “Serivisi z’itumanaho”, gisobanura ko serivisi zifashishwa mu itumanaho hagati y’abantu, nka Skype, Teams, na Outlook, zigengwa amategeko y’inyongera agenga imikoreshereze. Aya mategeko avugwaho muri iki gice ndetse harimo n’ihuza riyaganishaho.
- Mu ngingo zose zigize aya Mategeko, twahinduyemo ibintu kugira ngo dutume arushaho kumvikana neza no mu rwego rwo gukosora amakosa y'ikibonezamvugo, imyandikire n'ibindi bibazo bimeze kimwe. Twanavuguruye amazina n’amahuza makuru.