Ubuzima bwite bwawe
1. Ubuzima bwite bwawe. Ubuzima bwite bwawe ni ingenzi kuri twe. Nyamuneka soma Amabwiriza ya Microsoft yerekeye ubuzima bwite (https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=521839) ("Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite") kuko asobanura ubwoko bw'amakurushingiro yawe n'ayi ibikoresho byawe dukusanya ("Amakurushingiro"), uko dukoresha amakurushingiro yawe, n'impamvu zemewe n'amategeko dushingiraho dukoresha amakurushingiro yawe. Amabwiriza yerekeye ubuzima bwite kandi asobanura uko Microsoft ikoresha ibikubiyemo byawe, ari byo ihanahanamakuru ugirana n'abandi; ibyo utangaza uha Microsoft binyuze muri Serivisi; na dosiye, amafoto, dokima, amajwi, ibihangano nyamibare, amashusho atangazwa ako kanya na videwo ushyiraho, ubika, utangaza, urema, ukora, cyangwa usangiza binyuze muri Serivisi, cyangwa ibyo ushyiramo kugira ngo ubone ibikubiyemo ("Ibikubiyemo byawe"). Aho gukoresha amakurushingiro bigendera ku kubyemera kandi mu buryo bwemewe n'amategeko, mu kwemera aya mategeko, wemereye Microsoft gukusanya, gukoresha no gutangaza ibikubiyemo n'amakurushingiro byawe nk'uko bivugwa mu mabwiriza yerekeye ubuzima bwite. Rimwe na rimwe, tuzatanga imenyesha ryihariye maze tugusabe kwemera nk'uko bivugwa mu mabwiriza yerekeye ubuzima bwite.
Ibikubiyemo byawe
2. Ibikubiyemo byawe. Inyinshi muri Serivisi zacu zikwemerera guhanga, kubika cyangwa gusangiza ibikubiyemo byawe cyangwa guhabwa ibintu biturutse ku bandi. Ntitwiyitirira ibikubiyemo byawe. Ibikubiyemo byawe bikomeza kuba ibyawe and ni wowe bireba.
- a. Iyo usangije Ibikubiyemo byawe abandi bantu, uba wumva ko bashobora, aho bari hose ku isi, gukoresha, kubika, gufata, kongera gusohora, gusakaza, kohereza, gusangiza no kugaragaza Ibikubiyemo byawe ku bw'impamvu zatumye utanga Ibikubiyemo byawe ngo biboneke muri Serivisi, hatabayeho kukwishyura. Niba udashaka ko abandi bagira ubwo bushobozi, ntugakoreshe Serivisi usangiza abandi ibikubiyemo byawe. Wemeye kandi uhamije ko mu gihe cy'aya Mategeko, ufite (kandi uzaba ufite) uburenganzira bwose bwa ngombwa ku bikubiyemo byawe byoherezwa, bibikwa cyangwa bisangizwa kuri cyangwa binyujijwe muri Serivisi kandi ko ikusanya, ikoreshwa n'ibikwa ry'ibikubiyemo byawe nta mategeko cyangwa uburenganzira bw'abandi bibangamira. Microsoft ntifite, ntigenzura, ntiyishyura, ntishyigikira cyangwa ngo iryozwe na gato ibikubiyemo byawe kandi ntishobora kubazwa ibikubiyemo byawe cyangwa ibikoresho abandi bakurura, babika cyangwa basangiza bakoresheje Serivisi.
- b. Ku rugero rukenewe rwo kukugezaho Serivisi no kuzigeza ku bandi, kukurinda no kuguha Serivisi ukeneye, no kunoza ibicuruzwa na serivisi bya Microsoft, uha Microsoft icyemezo cy’umutungo mu by’ubwenge cy’ubuntu n’uburenganzira bwo gukoresha ibikubiyemo byawe, urugero, gukora kopi, kugumana, gukwirakwiza, guhindurira imiterere, kugaragaza no gukwirakwiza binyuze mu bikoresho by’itumanaho ibikubiyemo byawe kuri Serivisi. Nutangaza ibikubiyemo byawe mu bice bya Serivisi aho iboneka cyane kuri interineti bitabujijwe, ibikubiyemo byawe bishobora kugararira mu iyerekwa cyangwa ibikorwa biteza imbere Serivisi. Bimwe mu bigize Serivisi bikorana no kwamamaza. Kugenzura uko Microsoft ijyanisha kwamamaza biboneka kuri https://choice.live.com. Ntidukoresha ibyo ubona kuri imeyiri, ikiganiro, guhamagara murebana cyangwa ubutumwajwi, cyangwa amafoto yawe cyangwa izindi dosiye bwite hagamijwe kukwamamazaho. Ingamba zacu zo kwamamaza zisobanurwa ku buryo burambuye mu Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite.
- c. Microsoft iguha ubushobozi bwo kugera ku makurushingiro yawe yimurwa binyuze ku rubuga rw'ubuzima bwite rwa Microsoft (https://account.microsoft.com/privacy) cyangwa kuri paji y'igicuruzwa, iyo winjiyemo ukoresheje konti yawe ya Microsoft. Aya makurushingiro yimurwa ashobora gukoreshwa wimukira ku bandi batanga serivisi. Microsoft igumana uburenganzira bwo gukumira iyimurwa ry'amakurushingiro rishobora kubangamira umutekano wa serivisi cyangwa umutungo mu by'ubwenge bya Microsoft. Niba utari gushobora kwimura amakurushingiro binyuze muri ubu buryo, vugisha Microsoft binyuze ku gice cyo kutuvugisha (https://privacy.microsoft.com/privacystatement#mainhowtocontactusmodule) cyangwa ukoresheje ifishi yacu yo ku rubuga (https://go.microsoft.com/fwlink/?linkid=2126612).
Amategeko ngengamyitwarire
3. Amategeko ngengamyitwarire. Imyitwarire yawe n'ibikubiyemo byawe ni inshingano zawe mu gihe ukoresha Serivisi.
- a. Mu kwemera aya mabwiriza, wemeye ko, mu gihe ukoresha Serivisi, harimo na serivisi za AI zifata ibyemezo, cyangwa zikora ibikorwa, zikoresha cyangwa se zibifashijwe n'umuntu ku kigero runaka, uzakurikiza aya mategeko:
- i. Kutagira ikintu na kimwe ukora kinyuranyije n'amategeko cyangwa ngo usangize ibikubiyemo binyuranyije n'amategeko.
- ii. Kutagira uruhare mu gikorwa icyo aricyo cyose gihohotera, kibabaza cyangwa kigamije kubabaza abana.
- iii. Kutohereza sipamu cyangwa gukora irobamakuru cyangwa kugerageza gukora no gukwirakwiza porogaramu yangiza. Sipamu ni imeyiri udashaka zoherezwa icyarimwe, ibitangazwa, ubutumwa bugusaba aderesi, ubutumwa bugufi (ubutumwa), cyangwa ihanahanabutumwa. Irobamakuru ni ukohereza imeyiri cyangwa irindi hanahanamakuru ugamije, mu buryo bw'uburiganya kandi butemewe n'amategeko, gutuma uyakira agaragaza amakuru bwite kandi y'ingenzi, nk'amagambobanga, amatariki y'amavuko, nomero y'ubwiteganyirize, nomero ya pasiporo, amakuru y'ikarita ya banki, amakuru ajyanye n'amafaranga, cyangwa andi makuru y'ingenzi, mu rwego rwo kugera kuri konti cyangwa ububiko bw'amakuru, kwiba inyandiko cyangwa andi makuru y'ingenzi, kwishyura ndetse na/cyangwa kubona inyungu z'amafaranga. Porogaramu zangiza zikubiyemo ibikorwa ibyo ari byo byose bigamije gutera ikibazo cya tekinike, nko kohereza porogaramu itera ikibazo iyo ifunguwe, gutegura uburyo bwo guhagarikira abantu serivisi cyangwa kugenzura seriveri nyobozi.
- iv. Kudatangaza mu ruhame cyangwa ngo ukoreshe Serivisi utanga cyangwa usangiza ibikubiyemo bidakwiye (birimo, nk'urugero, ubwambure, gusambana n'inyamaswa, amashusho y'urukozasoni, imvugo nyandagazi, amashusho y'ubugizi bwa nabi, kwiyangiza, cyangwa ibikorwa by'ibyaha) cyangwa se Ibikubiyemo byawe binyuranyije n'amategeko n'amabwiriza y'aho utuye.
- v. Kutishora mu bikorwa birimo uburiganya, kubeshya cyangwa kuyobya (urugero: gusaba amafaranga witwaje impamvu zitari zo, kwiyitirira undi muntu, gufungura konti zitari izawe, gushyiraho ibikorwa bya magendu byikora, gukora cyangwa gusangiza ku bushake ibikubiyemo biyobya, guhindura imikorere ya Serivisi kugira ngo wongere kubara incuro igikubiyemo cyakinwe, cyangwa uhindure amanota, ibipimo, cyangwa ibitekerezo) cyangwa bibeshyera cyangwa bisebanya.
- vi. Kudaca ku ruhande amabwiriza ajyanye no kugera ku, gukoresha, cyangwa kuboneka kwa Serivisi (urugero: kugerageza “gukingura” sistemu ya AI cyangwa gukorogoshora bitemewe).
- vii. Kutishora mu bikorwa byangiza wowe, Serivisi, cyangwa abandi (urugero: kohereza virusi, gukurikirana umuntu, kugerageza gutanga cyangwa gusangiza ibikubiyemo bihoza ku nkeke, bitoteza cyangwa bitera ubwoba abandi, gutangaza ibikubiyemo by'iterabwoba cyangwa by'ubuhezanguni bukabije, gutangaza imvugo y'urwango, cyangwa gushishikariza gukorera abandi urugomo).
- viii. Kubangamira cyangwa ngo urenge ku burenganzira bw'abandi (urugero: gutangaza indirimbo cyangwa ikindi gihangano gifite uburenganzira bw'umuhanzi utabiherewe uburenganzira na nyiracyo, kongera kugurisha cyangwa gukwirakwiza mu bundi buryo Bing maps, cyangwa gufotora cyangwa gufata amashusho/amajwi abandi batabiguhereye uburenganzira hagamijwe gukoresha amakuru bwite y'umuntu cyangwa ku zindi mpamvu ukoresheje imwe muri Serivisi).
- ix. Kutajya mu bikorwa byangiza ubuzima bwite cyangwa uburenganzira bwo kurinda amakurushingiro y’abandi.
- x. Kudafasha abandi kwica aya mategeko.
- Andi makuru yerekeye ingamba zacu, gukemura impaka n'ibikorwa byo kubahirisha amategeko ndetse n'amategeko yihariye ya Serivisi aboneka kuri aka.ms/trustandsafety.
Gukoresha serivisi n'ubufasha
4. Gukoresha Serivisi n'Ubufasha.
- a. Konti ya Microsoft. Ukeneye konti ya Microsoft kugira ngo ukoreshe nyinshi muri Serivisi. Konti ya Microsoft yawe igufasha kwinjira ku bicuruzwa, imbuga na Serivisi bitangwa na Microsoft na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Microsoft.
- i. Gufunguza Konti. Ushobora gufungura konti ya Microsoft wiyandikisha kuri Interineti. Mu kwiyandikisha kugira ngo ubone konti ya Microsoft wemera ko utazakoresha amakuru atari yo, adasobanutse cyangwa ayobya. Rimwe na rimwe, indi sosiyete, nk’uguha serivisi za interineti ishobora kuba yaraguhaye Konti ya Microsoft. Niba warakiriye konti ya Microsoft uyihawe n'indi sosiyete, iyo sosiyete ishobora kuba ifite ubundi burenganzira kuri konti yawe, nk’ubushobozi bwo kugera no gusiba konti ya Microsoft yawe. Suzuma amasezerano iyo sosiyete yindi yaguhaye, kuko Microsoft ntishinzwe ayo masezerano yandi. Iyo ufunguje konti ya Microsoft mu izina ry’ikigo, nk’ubucuruzi bwawe cyangwa umukoresha wawe, ugomba kugaragaza ko ufite ubushobozi uhabwa kandi bugengwa n’amategeko bwo gutuma icyo kigo cyubahiriza aya Masezerano. Ntushobora guha izina ry'ukoresha n'ijambobanga bya konti ya Microsoft yawe undi ukoresha cyangwa ikigo. Mu rwego rwo kurinda konti yawe, gira ibanga amakuru ya konti yawe n’ijambobanga. Ubazwa ibikorwa byose bikorerwa muri konti ya Microsoft yawe.
- ii. Gukoresha konti. Ugomba gukoresha konti yawe ya Microsoft kugira ngo igumye gukora. Ibi bisobanura ko ugomba kwinjira muri konti yawe byibura rimwe mu gihe cy'imyaka ibiri kugira ngo konti yawe ya Microsoft, hamwe na Serivisi ziyishamikiyeho (keretse iyo byavuzwe ukundi) bikomeze bikore, keretse iyo mu mategeko agenga imikorere ya konti ya Microsoft hatanzwe igihe kirekire ku https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=2086738 cyangwa hatanzwe igice kimwe cya Serivisi zishyuwe. Nutinjira muri iki gihe, tuzafata ko konti ya Microsoft idakora hanyuma tuyigufungire. Reba icyiciro cya 4.a.iv.2 ku bijyanye n’ingaruka za konti ya Microsoft yafunzwe. Ugomba kwinjira ku gasanduku kakira ka Outlook.com kawe na OneDrive (mu buryo butandukanye) byibuze mu gihe cy’umwaka umwe, bitari ibyo tuzagufungira agasanduku kakira ka Outlook.com na OneDrive. Mu gihe hari impamvu yatuma dukeka ko konti yawe ya Microsoft ifite ibyago byo kuba hari undi muntu wayikoresha mu buryo bw'uburiganya (nk'urugero, ari ibitewe no gutandukira ku mikoreshereze ya konti), Microsoft ishobora guhagarika konti yawe kugeza igihe wongeye kwerekanira ko ukiri nyirayo. Bitewe n’imiterere y'uko gutandukira, dushobora gusabwa guhagarika kugera ku bikubiyemo bimwe cyangwa byose byawe. Niba ufite ibibazo byo kugera kuri konti yawe, sura uru rubuga: https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=238656.
- iii. Konti n’abana. Mu gufungura konti ya Microsoft cyangwa gukoresha Serivisi, wemeye kubahiriza aya mabwiriza kandi wemeje ko wujuje imyaka y'"ubukure" cyangwa y'"inshingano zijyanye n'amategeko" aho utuye cyangwa umubyeyi cyangwa umurezi wawe yemeye kubahiriza aya mabwiriza mu mwanya wawe. Niba utazi niba wujuje imyaka y'"ubukure" cyangwa y'"inshingano zijyanye n'amategeko" aho utuye, cyangwa ukaba udasobanukiwe iki gice, nyamuneka saba umubyeyi cyangwa umurezi wawe agufashe. Niba uri umubyeyi cyangwa umurezi w'umwana utaruzuza imyaka y'ubukure, wowe n'uwo mwana mwemeye kandi mwiyemeje gukurikiza aya Mategeko kandi mushobora kubazwa ibijyanye n'imikoresherezwe yose ya konti ya Microsoft cyangwa serivisi zayo, harimo ibigurwa, konti y'uwo mwana yaba ifunguwe ubu cyangwa igafungurwa nyuma.
- iv. Gufunga konti yawe.
- 1. Ushobora guhagarika serivisi zihariye cyangwa gufunga konti ya Microsoft yawe igihe icyo ari cyo cyose no ku mpamvu iyo ari yo yose. Kugira ngo ufunge konti ya Microsoft yawe, sura https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618278. Iyo udusabye gufunga konti ya Microsoft yawe, ushobora guhitamo kuyihagarika mu gihe cy'iminsi 30 cyangwa 60 uteganyiriza igihe wakwisubiraho. Nyuma y’icyo gihe cy’iminsi 30 cyangwa 60, konti ya Microsoft yawe izafungwa. Usabwe kureba igice cya 4.a.iv.2 gikurikira kugira ngo ubone ibisobanuro byerekeye uko bigenda iyo konti ya Microsoft yawe ifunzwe. Kongera kwinjira kuri konti yawe mu gihe cy'ihagarikwa byongera gufungura konti ya Microsoft yawe.
- 2. Igihe konti ya Microsoft yawe yafunzwe (byaba byakozwe nawe cyangwa natwe), hari ibintu bike bizaba. Icya mbere, uburenganzira bwawe bwo gukoresha konti ya Microsoft kugira ngo ugere kuri Serivisi buzahita buhagarara. Icya kabiri, tuzasiba amakuru cyangwa ibikubiyemo byawe byahujwe na konti ya Microsoft cyangwa ku bundi buryo tuzareka kubihuza na konti ya Microsoft yawe (keretse tubisabwe n'amategeko ko tugomba kubibika, kubigarura, cyangwa kubikoherereza cyangwa kubyoherereza undi muntu wagaragaje). Ugomba kugira gahunda y'ingoboka ihoraho kuko Microsoft ntishobora kugarura ibikubiyemo byawe cyangwa amakurushingiro ya konti yawe nifungwa. Icya gatatu, ushobora kubura uburyo bwo kugera ku bicuruzwa waguze.
- b. Gushyira mu rugero no kubahirisha amategeko. Inyinshi muri serivisi zacu zikwemerera kuganira, guhanga, kubona no gusangiza abandi ibikubiyemo zifashisha sisitemu z'umutekano kugira ngo zirinde serivisi zacu ndetse n'abandi bazikoresha.
- i. Ingamba. Amategeko ngengamyitwarire yacu agaragaza ibibujijwe mu gihe ukoresha serivisi zacu. Ingamba zacu z'ibikubiyemo n'imyitwarire zishobora kuboneka hano (https://www.microsoft.com/DigitalSafety/policies). Serivisi zihariye zigira izindi ngamba n'ibiranga abazikoresha, biboneka hano (https://aka.ms/trustandsafety).
- ii. Gutanga raporo y'impungenge. Ushobora gutanga raporo y'ibikubiyemo biteye impungenge cyangwa imyitwarire yangiza amtegeko ngengamyitwarire yacu hano (https://aka.ms/reportconcerns).
- iii. Isuzuma. Aho bikurikizwa, dushobora gukoresha sisitemu zikoresha hamwe n'abantu mu gusuzuma ibikubiyemo hagamijwe gutahura ibikekwa kuba ari sipamu, virusi, uburiganya, irobamakuru, porogaramu zangiza, gukingura, cyangwa ibindi bikubiyemo cyangwa imyitwarire bitemewe n'amategeko cyangwa byangiza.
- iv. Kubahirisha amategeko. Dufite uburenganzira bwo kwangira igikubiyemo iyo kirengeje igipimo ntarengwa cy'ububiko cyangwa ingano byemewe na serivisi. Dushobora guhagarika, gukuraho cyangwa kwanga kugaragaza igikubiyemo mu gihe kigaragaza kwica amategeko ngengamyitwarire yacu cyangwa izindi ngamba za Serivisi cyangwa aho bisabwa n'amategeko. Ni wangiza amategeko cyangwa Ingamba (https://aka.ms/trustandsafety), dushobora kugira ibyo dukora kuri konti yawe. Ibi bishobora kubamo kukubuza kugera kuri bimwe mu biranga cyangwa serivisi, guhagarika kuguha serivisi, gufunga konti ya Microsoft yawe ako kanya cyangwa guhagarika ihanahanamakuru (nka imeyiri, gusangiza amadosiye cyangwa ubutumwa bugufi) rijya cyangwa riva muri Serivisi. Kugufungira serivisi cyangwa konti yawe bishobora gutuma wamburwa uruhushya ufite ku bikubiyemo, ibikubiyemo bijyanye nabyo, amafatabuguzi, amafaranga cyangwa amanota ya Microsoft ari kuri iyo konti. Iyo turi gusuzuma ukekwaho kwica aya mategeko, Microsoft ifite uburenganzira bwo gusuzuma ibikubiyemo kugira ngo ikemure icyo kibazo. Nyamara, ntitwagenzura Serivisi zose kandi ntitugerageza kubikora. Kuyandi makuru ajyanye no gushyira mu rugero no kubahisha amategeko (https://www.microsoft.com/DigitalSafety/moderation-and-enforcement), amategeko areba serivisi zihariye, Ingamba n'amabwiriza by'inyongera (https://www.microsoft.com/DigitalSafety/policies/additional-guidelines), n' ubujurire (https://www.microsoft.com/DigitalSafety/moderation-and-enforcement/appeals), reba https://aka.ms/trustandsafety. Amakuru ajyanye n'ingamba zacu ku birego bijyanye no kurenga ku burenganzira bw'umuhanzi wayasanga kuri AMATANGAZO.
- c. Konti z'akazi cyangwa z'amashuri. Ushobora kwinjira kuri serivisi zimwe na zimwe za Microsoft ukoresheje aderesi imeyiri y’akazi cyangwa y’ishuri. Niba ubikoze, wemeye ko nyir'urubuga rushamikiye kuri imeyiri yawe ashobora kumenyeshwa ko konti yawe ya Microsoft ibaho hamwe n'ibikorwa bijyanye no kwiyandikisha ishamikiyeho, kugenzura no kuyobora konti yawe, kugera ku Makuru yawe no kuyatunganya, harimo n'ibikubiye mu butumwa uhanahana n'abandi kimwe n'amadosiye yawe, kandi ko Microsoft ishobora kumenyesha nyir'urubuga mu gihe imikoreshereze ya konti cyangwa y'Amakuru yatandukiriye. Uba wemeye kandi ko uko ukoresha serivisi za Microsoft bishobora kugengwa n'amasezerano Microsoft yagiranye nawe cyangwa n'ikigo cyawe kandi aya Mategeko ashobora kudakurikizwa. Iyo usanzwe ufite konti ya Microsoft ukanaba ukoresha aderesi imeyiri y'akazi cyangwa ishuri mu kwinjira muri serivisi zigengwa n'aya Matego, ushobora gusabwa kuvugurura aderesi imeyiri iri kuri konti ya Microsoft kugira ngo ukomeze kwinjira muri izo serivisi.
- d. Ibikoresho by'inyongera/Amapaki ya interineti. Kugira ngo ukoreshe nyinshi muri Serivisi, urakenera ukwihuza kuri interineti cyangwa kugurira interineti kuri telefoni. Ushobora gukenera kandi ibindi bikoresho, nka ekuteri, kamera cyangwa mikoro. Ni wowe urebwa no gutanga ukwihuza kuri interineti, pake n'ibikoresho byose bikenerwa kugira ngo ukoreshe izi Serivisi ndetse no kwishyura amafaranga acibwa n'isosiyete ukugezaho serivisi za interineti, pake n'ibikoresho. Ayo mafaranaga yiyongera ku yandi mafaranga ayo ari yo yose wishyura kandi ntuyasubizwa. Bimenyeshe abaguha serivisi z’ukwihuza mugene niba ushobora gutanga ayo mafaranga.
- e. Amamenyesha ya Serivisi. Iyo hari ikintu dukeneye kukumenyesha cyerekeye serivisi ukoresha, tukoherereza amamenyesha ya serivisi. Iyo uduhaye imeyiri yawe cyangwa nomero yawe ya telefoni bishamikiye kuri konti yawe ya Microsoft, bityo dushobora kukoherereza ubutumwa bukumenyesha amakuru ya Serivisi tubunyujije muri imeyiri cyangwa muri SMS (ubutumwa bugufi), harimo no kugenzura umwirondoro wawe mbere yo kwandika nomero yawe ya telefoni hamwe no kugenzura ibyo uhaha. Dushobora no kukoherereza amamenyesha ya serivisi mu bundi buryo (urugero mu butumwa buzana n'igicuruzwa). Ibiciro bya interineti cyangwa by'ubutumwa bugufi bishobora gukurikizwa mu gihe uhabwa amamenyesha hakoreshejwe ubutumwa bugufi.
- f. Ubufasha. Ubufasha kuri zimwe muri Serivisi buboneka kuri https://support.microsoft.com kandi bukurikiza aya mabwiriza, ndetse zimwe muri serivisi zishobora gutanga ubufasha ku bakiriya butandukanye cyangwa bw'inyongera, hakurikijwe amabwiriza y'inyongera. Ubufasha bushobora kutaboneka ku igaragazambere cyangwa verisiyo za beta z'ibiranga cyangwa Serivisi. Kuboneka k'ubufasha bishobora guhindagurika bitewe n'aho igicuruzwa kigeze gitunganwa kandi ugomba kuba ufite serivisi wemerewe kandi ufitiye uruhushya rufite agaciro rwujuje ibisabwa by'ibanze kugira ngo uhabwe ubufasha bwavuzwe muri Microsoft Lifecyle (https://learn.microsoft.com/lifecycle). Serivisi ishobora kuba idakorana na porogaramu cyangwa serivisi zitangwa n’izindi mpande, kandi ushinzwe kwimenyereza ibisabwa kugira ngo bikorane.
- g. Guhagarika Serivisi zawe. Iyo Serivisi zawe zihagaritswe (byaba byakozwe nawe cyangwa natwe), icya mbere uburenganzira bwawe bwo kugera kuri Serivisi buhita buhagarara kandi uruhushya rwawe rwo kuri porogaramu ijyanye na Serivisi rurahagarara. Icya kabiri, tuzasiba amakuru cyangwa ibikubiyemo byawe byahujwe na Serivisi cyangwa ku bundi buryo tuzareka kuguhuza na konti ya Microsoft yawe (keretse tubisabwe n'amategeko ko tugomba kuyibika, kuyigarura, cyangwa kuyikoherereza cyangwa kuyoherereza undi muntu wagaragaje). Bityo rero ushobora kutazongera gushobora kugera kuri Serivisi (cyangwa ibikubiyemo byawe wabitse kuri izo Serivisi). Ugomba kugira gahunda yo gukora kopi ngoboka ku buryo buhoraho. Icya gatatu, ushobora kubura uburyo bwo kugera ku bicuruzwa waguze. Igihe wahagaritse konti ya Microsoft yawe kandi ukaba udafite indi konti ishobora kugera kuri Serivisi, Serivisi zawe zishobora guhita zihagarikwa.
Gukoresha Apulikasiyo na Serivisi z'izindi sosiyete
5. Gukoresha apulikasiyo na serivisi z'izindi sosiyete. Serivisi zishobora kukwemerera kugera cyangwa kugura ibicuruzwa, serivisi, imbuga, amahuza, ibikubiyemo, ibikoresho, imikino, ubumenyi, imikoranire, boti cyangwa porogaramu zo ku bandi bigenga (amasosiyete cyangwa abantu batari Microsoft) ("Serivisi na porogaramu by'abandi"). Nyinshi muri serivisi zacu zinagufasha, gusaba cyangwa gukorana na apulikasiyo na serivisi z'andi ma sosiyete tukaba twakemerera cyangwa tukagusaba gusangiza ibikubiyemo cyangwa amakuru n'izo apulikasiyo na serivisi z'andi masosiyete, kandi usobanukiyeko mugukoresha serivisi acu uri kuziyobora kukwegereza serivisi z'andi masosiyete. Apulikayiso na serivisi z'andi masosiyete zishobora kwemera cyangwa zikagusaba kubika ibikubiyemo n'amakuru ku watangaje, uwatanze cyangwa ukoresha apulikasiyo na serivisi z'ayo ma sosiyete. Porogaramu na Serivisi zitangwa n'Abandi zishobora kugusaba gukurikiza amategeko bwite cyangwa ukemera gukurikiza amabwiriza mbere yo kwinjiza cyangwa gukoresha mu gikoresho cyawe Porogaramu na Serivisi z’Iyindi Sosiyete. Soma igice cya 13(b) niba ukeneye amabwiriza y'inyongera arebana na porogaramu wakuye mu Bubiko bumwe na bumwe butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft cyangwa abakorana na yo (harimo, Office Store, Microsoft Store buri muri Xbox n' Microsoft Store buri muri Windows ariko si ubwo gusa. Ugomba gusuzuma amabwiriza n'amategeko bwite yashyizweho n' iyindi sosiyete i mbere yo kwakira, gukoresha, gusaba, cyangwa guhuza Konti yawe ya Microsoft na Porogamu hamwe na Serivisi z’ Iyindi Sosiyete. Amabwiriza ayo ari yo yose atangwa n'abandi ntahindura aya Mabwiriza. Microsoft ntiguha icyemezo ku mutungo mu by’ubwenge uwo ari wo wose ugize Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete. Wemera kwirengera ingaruka zose n’uburyozwe bituruka ku gukoresha Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete kandi ko Microsoft itarebwa n’ikibazo icyo ari cyo cyose cyakomoka ku buryo ubikoresha. Microsoft ntiyishingira cyangwa ngo ibazwe ibyawe cyangwa abandi kubera amakuru cyangwa serivisi byatanzwe na Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete zibonetse zose.
Ukuboneka kwa serivisi
6. Ukuboneka kwa serivisi.
- a. Serivi, Porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete cyangwa ibikoresho n’ibicuruzwa bitangwa binyuze muri serivisi bishobora kutaboneka uko ibihe bigenda, bishobora gutangwa mu gihe runaka, kandi bishobora guhinduka bitewe n’akarere uherereyemo cyangwa igikoresho. Nuhindura aho uherereye hafitanye isano na konti ya Microsoft yawe, ushobora gukenera kongera kubona ibikoresho cyangwa porogaramu wabonaga kandi wishyuye mu karere wari uherereyemo. Wemeye kugera cyangwa gukoresha ibikoresho na Serivisi cyangwa serivisi zitemewe cyangwa zidafite uruhushya rwo gukorera mu gihugu uboneramo cyangwa ukoresherezamo ibyo bikoresho, cyangwa guhisha no kugaragaza nabi aho uri cyangwa umwirondoro wawe ugamije kugera cyangwa gukoresha ibyo bikoresho cyangwa Serivisi.
- b. Duharanira ko Serivisi zidahinduka kandi zigakomeza gukora; nyamara, serivisi zo kuri interineti zose zishobora guhura n’ikibazo cyo kudakora no guhagarara igihe gito, kandi Microsoft ntiyirengera ugutenguha cyangwa igihombo cyaterwa n’izo serivisi. Iyo habayeho guhagarara by’igihe gito, ushobora kutabasha kugarura ibikubiyemo byawe cyangwa amakurushingiro wabitse. Turagusaba ko wahora ukora kopi ngoboka y'ibikubiyemo n'amakuru byawe wabitse kuri Serivisi cyangwa wabitse ukoresheje serivisi na porogaramu by'abandi.
Ibyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n'impinduka kuri aya Masezerano
7. Ibyavuguruwe byo kuri Serivisi cyangwa Porogaramu n’impinduka kuri aya Masezerano.
- a. Dushobora guhindura aya Masezerano igihe icyo ari cyo cyose, kandi tuzakumenyesha nitubikora. Gukoresha Serivisi nyuma y’uko impinduka zatangiye gukurikizwa bihinduka uburyo bwiza bwo kwemera Amasezerano mashya. Niba utemeye amategeko mashya, ugomba kureka gukoresha izi serivisi, ugafunga konti ya Microsoft yawe kandi niba uri umubyeyi cyangwa umurezi, ugomba gufasha umwana wawe gufunga konti ya Microsoft.
- b. Rimwe na rimwe uzajya ukenera ibyavuguruwe bya porogaramu kugira ngo ukomeze gukoresha Serivisi. Dushobora guhita tugenzura verisiyo ya porogaramu yawe maze tugakurura ibyavuguruwe bya porogaramu cyangwa ibyahinduwe mu iboneza. Ushobora kandi gusabwa kuvugurura porogaramu kugira ngo ukomeze gukoresha Serivisi. Ibyo byavuguruwe bigengwa n’aya Masezerano keretse andi Masezerano aherekeje ibyavuguruwe, aho ayo Masezerano ari yo akurikizwa. Microsoft ntabwo itegetswe gutanga amavugurura yabonetse yose kandi nta cyizere itanga ko izatanga ubufasha bujyanye na verisiyo ya sisitemu waguriye cyangwa wahereweho uruhushya rwa porogaramu, ibikubiyemo n'ibindi bicuruzwa. Ibyo byavuguruwe ntibishobora gukorana na porogaramu cyangwa serivisi zitangwa n’izindi mpande. Ushobora kutongera kwemera ibyavuguruwe byaporogaramu yo mu gihe kizaza igihe icyo ari cyo cyose uvanamo porogaramu.
- c. Byongeye kandi, hashobora kubaho ibihe dukenera kuvanaho cyangwa guhindura ibiranga cyangwa imikorere ya Serivisi cyangwa kurekeraho gutanga serivisi no kugera kuri porogaramu na Serivisi z’indi sosiyete na Serivisi byose hamwe. Usibye ku kigero cy'ibisabwa n'amategeko, nta nshingano dufite zo gutanga uburyo bwo kongera gukurura cyangwa gusimbuza igikoresho icyo ari cyo cyose, ibicuruzwa nyamibare (bisobanurwa mu gice cya 13.i), cyangwa Porogaramu byamaze kugurwa. Dushobora gusohora Serivisi cyangwa ibiranga byazo mu igaragazambere cyangwa muri verisiyo ya beta, bishobora kudakora neza cyangwa mu buryo bumwe nka verisiyo yazo ya nyuma.
- d. Kugira ngo ushobora gukoresha ibikoresho birinzwe n'Imicungire y’uburenganzira nyamibare (DRM), nk'imiziki imwe n'imwe, imikino, filime, ibitabo n'ibindi, porogaramu ya DRM ishobora kwihuza byikoze na mugabuzi y'uburenganzira kuri Interineti maze igakurura ikaninjizamo amavugurura ya DRM.
Uruhushya rwo Gukoresha Porogaramu
8. Uruhushya rwo Gukoresha Porogaramu. Keretse biherekejwe n'andi masezerano y'uruhushya ya Microsoft (urugero: iyo ukoresha porogaramu ya Microsoft ikubiye kandi ari imwe mu zigize Windows, ubwo Amategeko agenga ikoreshwa rya porogaramu za Microsoft ya Sisitemu y'imikorere ya Windows agenga iyo porogaramu), porogaramu yose uhabwa natwe nka kimwe mu bigize Serivisi igengwa n'aya Mategeko. Porogaramu wakiriye zivuye mu Bubiko bumwe na bumwe butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft cyangwa n'abakorana na yo (harimo Ububiko bwa Office, Ububiko bwa Microsoft muri Windows n'Ububiko bwa Microsoft kuri Xbox ariko si ubwo gusa) bakurikiza igice cya 13.b.i cyanditse hepfo.
- a. Iyo wubahirije aya Masezerano, tuhuga uburenganzira bwo kwinjiza no gukoresha kopi imwe ya porogaramu kuri buri gikoresho ku isi yose, igakoreshwa n’umuntu umwe gusa nka kimwe mu bigize gukoresha Serivisi. Kuri serivisi zimwe na zime, iyi porogaramu ishobora kuba yarinjijwemo mbere kugira ngo uyikoreshe Serivisi mu bintu byawe bwite bitari ubucuruzi. Porogaramu cyangwa urubuga rw'igice cya serivisi rushobora kubamo kode y'indi sosiyete. Sikiributi cyangwa kode y'indi sosiyete iyo ari yo yose, ifitanye isano cyangwa yarebeweho ivuye muri porogaramu cyangwa urubuga, uyihererwa uruhushya n’izindi sosiyete ziba zifite iyo kode, ntabwo ari Microsoft. Iyo hari itangazo rya porogaramu ya kode y’indi isosiyete ryongerwa mu makuru yawe gusa.
- b. Porogaramu iba ifite icyemezo, ntigurishwa, kandi Microsoft ifite uburenganzira kuri porogramu itaratanzwe nayo, yaba uruhare, kutisubiraho, cyangwa mu bundi buryo. Uru ruhushya ntiruguha uburenganzira bubonetse bwose, kandi ntugomba:
- i. kwihunza cyangwa kutubahiriza ingamba zo kwirinda z’ikoranabuhanga zijyanye na porogaramu cyangwa Serivisi;
- ii. ntugomba gusenya, gusobokora, kwiba amakuru y’abandi, cyangwa guhindura uwakoze porogaramu yose iri muri Serivice, kubyaza umusaruro keretse gusa amategeko akurikizwa ku byerekeye uburenganzira bw'umuhanzi abikwemerera;
- iii. gutandukanya ibice bigize porogaramue cyangwa Serivisi ukabikoresha mu bikoresho;
- iv. gutangaza, gukoporora, gutiza, ikodeshagurisha, kugurisha, kohereza hanze,gutumiza, gukwirakwiza, cyangwa gutiza porogaramu cyangwa Serivisi, keretse ari uko gusa Microsoft ikwemereye kubikora;
- v. kohereza porogaramu, uruhushya rwa porogaramu iyo ari yo yose, cyangwa uburenganzira ubwo ari bwo bwose;
- vi. ushobora kudakoresha serivisi mu buryo butemewe bushobora kubangamira imikoreshereze yayo n’undi muntu cyangwa kwinjira kuri serivisi, amakurushingiro, konti, cyangwa urusobemiyoboro byose utabiherewe uburenganzira.
- vii. Gufungura uruhushya rwo kwinjira muri Serivisi cyangwa guhindura igikoresho icyo ari cyo cyose cyahawe uburenganzira na Microsoft (urugero, Xbox Consoles, Microsoft Surface, n’ibindi.) bikozwe na porogamu zitabifitiye uburenganzira z’indi sosiyete.
Amategeko agenga kwishyura
9. Amategeko agenga kwishyura. Iyo uguze Serivisi, hakurikizwa aya mategeko agenga kwishyura kandi ugomba kuyubahiriza."
- a. Amafaranga ucibwa. Iyo hari amafaranga ucibwa kuri zimwe muri serivisi, wemera kwishyura ayo mafaranga mu ifaranga ryagenwe." Igiciro cyashyizweho kuri Serivisi kiba kitabariyemo imisoro yose yishyurwa kandi hagakurikizwa uko kuvunja ifaranga bihagaze, keretse byateganyijwe ukundi." Ibiciro byose ku bicuruzwa bya Skype byishyurwa habariwemo imisoro, keretse byategenyijwe ukundi." Ni wowe wenyine ugomba kwishyura iyo misoro cyangwa andi mafaranga ucibwa. Skype iteranya amahoro ishingiye kuri aderesi y'aho utuye iri mu makuru yo kwishyuzwa yawe. Ni wowe ugomba kumenya neza ko iyi aderesi ijyanye n'igihe kandi ko ari yo. Kereke ibicuruzwa bya Skype, amahoro ateranywa hashingiwe ku hantu wari uri igihe wandikishije konti ya Microsoft yawe keretse iyo amategeko yaho asaba ikindi gishingirwaho mu kubara gitandukanye. Dushobora gusubika cyangwa guhagarika Serivisi iyo utishyuriye igihe amafaranga yose usabwa. Isubikwa cyangwa ihagarikwa rya Serivisi bitewe no kutishyura bishobora gutuma udashobora kugera cyangwa ngo ukoreshe konti yawe n’ibiyikubiyemo. Kujya kuri Interineti ukoresheje urusobemiyoboro rw'ikigo cyangwa bwite ruhisha aho uherereye bishobora gutuma ucibwa amafaranga atandukanye n'ari ku hantu utuye nyaho. Bitewe n’aho uherereye, ibikorwa bimwe bishobora gusaba guhindura mu mafaranga y’amahanga kugira ngo bikorwe cyangwa bigakorerwa mu kindi gihugu. Banki yawe ishobora kuguca andi mafaranga kuri izo serivisi ukoresha ikarita ya debi cyangwa ikarita ya keredi. Baza banki yawe kugira ngo iguhe ibisobanuro.
- b. Konti yawe yoherezwaho fagitire. Kugira ngo wishyure amafaranga ucibwa kuri Serivisi, usabwa kugaragaza uburyo uzishyura igihe wiyandikisha kuri iyo Serivisi." Ku birebana na Serivisi zose atari Skype, ushobora kwinjiramo kandi ugahindura amakuru ajyanye n'inyemezabuguzi yawe n'uburyo bwo gutanga ubwishyu kuri urubuga rukorerwaho imicungire ya konti ya Microsoft (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618281) n'ibirebana na porogaramu n'ibicuruzwa bya Skype winjiye muri konti yawe yo ku rubuga kuri https://skype.com/go/myaccount. Ikindi kandi, wemera ko Microsoft ikoresha amakuru ayo ari yo yose yavuguruwe arebana n’uburyo bwo kwishyura wahisemo butegenywa na banki wahawe cyangwa umuyoboro ukoreshwa mu kwishyura. Wemera kwihutira kuvugurura konti yawe n’andi makuru, harimo aderesi imeyili yawe n’ibisobanuro by’uburyo bwo kwishyura, bityo twarangiza ibikorwa byawe byo kwishyura maze tukakumenyesha mu gihe ari ngombwa ku bijyanye n’ibikorwa byo kwishyura. Impinduka zibaye kuri konti yawe yoherezwaho fagitire ntizigira ingaruka ku mafaranga ucibwa dushyira kuri konti yawe yishyurirwaho mbere y’uko dushobora gusuzuma uko bikwiye impinduka zo kuri konti yawe yishyurirwaho.
- c. Gutanga fagitire. Iyo uhaye Microsoft uburyo bwo kwishyura, uba (i) wemeje ko wemerewe gukoresha uburyo bwo kwishyura watanze kandi ko amakuru yerekeye kwishyura utanze ari ukuri koko; (ii) uhaye Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza Serivisi cyangwa ibikubiyemo biboneka hakoreshejwe uburyo bwo kwishyura bwawe; kandi ko (iii) uhaye Microsoft uburenganzira bwo kukwishyuza ikiranga cyishyuzwa cya Serivisi cyose uhitamo kugira ngo wiyandikishijeho cyangwa kugira ngo ugikoreshe igihe aya Mategeko agikurikizwa. Dushobora kukwishyuza (a) mbere; (b) igihe ugura; (c) nyuma gato yo kugura; cyangwa (d) hashingiwe kuri Serivisi z’ifatatabuguzi zigaruka. Dushobora kandi kuguca amafaranga agera ku mubare wemeye, tukakumenyesha mbere impinduka ku mubare w’amafaranga ugomba gucibwa kuri Serivisi z’ifatatabuguzi rigaruka. Tukwishyuriza rimwe amafaranga atarigeze yishyurwa mbere y'ibihe bibanza byishyuzwa birenze kimwe.
- d. Ubwishyu bugaruka. Iyo uguze Serivisi hashingiwe ku ifatabuguzi (urugero: buri kwezi, buri mezi 3 cyangwa ku mwaka), wemera ko utanze uburenganzira bwo kwishyura byisubira, kandi ko ayishyuwe azahabwa Microsoft hakoreshejwe uburyo no mu bihe ngaruka wemeye, kugeza ifatabuguzi ry'iyo Serivisi risheshwe nawe ubwawe cyangwa na Microsoft. Ugomba guhagarika Serivisi zawe mbere y'itariki y'inyemezabuguzi itaha kugira ngo uhagarare kurihishwa kugira ngo ubashe gukomeza Serivisi zawe. Tuzaguha amabwiriza y'ukuntu ushobora guhagarika Serivisi. Iyo wemeye kwishyura byisubira, uba uhaye Microsoft uburenganzira bwo kwishyura ayo mafaranga nk'amafaranga avanwa kuri konti mu buryo bwa elegitoronike cyangwa yoherezwa ku yindi konti, cyangwa se nka dekuveri za elegitoronike zivanwa kuri konti watanze (kuri Automated Clearing House cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura bimeze kimwe), cyangwa nk'amafaranga avanwa kuri konti watanze (ku ikarita ya keredi cyangwa ubundi buryo bwo kwishyura bimeze kimwe) (byose hamwe byitwa, "Kwishyura mu buryo bwa elegitoronike"). Amafaranga y'ifatabuguzi ubusanzwe yishyurwa mbere y'uko igihe cy'ifatabuguzi gitangira gukurikizwa. Iyo hari ayishyuwe agarutse atishyuwe cyangwa iyo ikarita ya keredi cyangwa igikorwa cya banki bisa kitakiriwe cyangwa cyanzwe, Microsoft cyangwa abayitangira serivisi baba bafite uburenganzira bwo gufata amafaranga y'ikintu cyagaruwe, cyanzwe cyangwa amafaranga adahagije maze ikishyura ayo mafaranga mu buryo bwa elegitoronike.
- e. Kureba uko Konti Ihagaze n'Amakosa kuri Interineti. Ku birebana na Serivisi zose atari Skype, Microsoft izakugezaho uko inyemezabuguzi ihagaze kuri interineti ku urubuga rukorerwaho imicungire ya konti ya Microsoft (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618282), aho ushobora kureba kandi ugacapa inyandiko y'uko konti ihagaze. Kuri Skype, ushobora kugera ku masezerano yo kuri interineti yawe winjiye kuri konti yawe kuri www.skype.com (https://www.skype.com). Aya niyo mabwiriza yonyine yo kwishyuza dutanga. Iyo dukoze ikosa ku nyemezabwishyu yawe, ugomba kutumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 90 nyuma y’uko ikosa rigaragaye ku nyemezabwishyu yawe. Tuzihutira gushakisha amafaranga waciwe. Nutatumenyesha muri icyo gihe, uzaba utubohoye ku buryozwe bwose n'ibirego by’igihombo cyatewe n’ikosa kandi ntituzasabwa gukosora ikosa cyangwa gusubiza amafaranga, keretse amategeko abitegetse ukundi. Iyo Microsoft yabonye ikosa mu kwishyuza, dukosora iryo kosa mu gihe kitarenze iminsi 90. Izi ngamba ntizigira ingaruka ku burenganzira ubwo ari bwo bwose zakoreshwaho.
- f. Amategeko Agenga Isubizwa ry'Amafaranga. Keretse hari ukundi itegeko cyangwa amabwiriza agenga serivisi yihariye bibiteganya, ibyaguzwe byose biba birangiye kandi amafaranga ntasubizwa. Niba wumva ko Microsoft yaguciye amafaranga mu makosa, ugomba kubitumenyesha mu gihe kitarenze iminsi 90. Nta mafaranga asubizwa ku mafaranga yose ucibwa nyuma y’iminsi irenga 90, keretse amategeko abitegetse ukundi. Dufite uburenganzira bwo gusubiza amafaranga cyangwa imyenda hagendewe ku bushishozi bwacu gusa keretse iyo hari ukundi bisabwa n'amategeko. Iyo dusubije amafaranga cyangwa umwenda, ntawudutegeka gusubiza amafaranga angana ubutaha. Izi ngamba zigenga gusubiza amafaranga ntizigira ingaruka ku burenganzira zakoreshwaho. Ku yandi makuru yo gusubizwa amafaranga, sura ingingo y’ubufasha (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618283). Niba utuye muri Tayiwani cyangwa Isiraheri, menya ko hakurikijwe Itegeko rirengera abaguzi n’amabwiriza bijyanye, ibyaguzwe byose bijyanye n’ibikubiyemo nyamibare bitangwa mu buryo butafatika cyangwa serivisi zo kuri interineti ziba ari ndakuka kandi amafaranga yazigiyeho ntasubizwa igihe ibyo bikubiyemo cyangwa serivisi byatangiwe kuri interineti. Ntufite uburenganzira bwo gusaba igihe cyo gukemura ikibazo cyabaye cyangwa gusaba gusubizwa amafaranga.
- g. Guhagarika Serivisi. Ushobora guhagarika Serivisi igihe cyose, waba ufite impamvu cyangwa ntayo. Guhagarika Serivisi zishyuwe bihagarika kwishyuzwa ubutaha kugira ngo ubashe gukomeza Serivisi. Kugira ngo uhagarike Serivisi unasabe gusubizwa amafaranga, iyo ubifitiye uburenganzira, sura Urubuga rw’imicungire ya konti ya Microsoft. Ku bijyanye na Skype, usabwa kuzuza Ifishi yo kuva muri Serivisi ukoresheje amakuru yatanzwe hano (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?linkid=618286). Ugomba kwifashisha inyandiko isobanura Serivisi zitangwa kubera ko (i) hari igihe ushobora kudasubizwa amafaranga wishyuye igihe cyo kuzihagarika; (ii) ushobora gusabwa kwishyura amafaranga yo kuzihagarika; (iii) ushobora gusabwa kwishyura amafaranga yose yoherejwe kuri konti wishyuriraho izo Serivisi mbere y'itariki yo kuzihagarika; cyangwa (iv) ukaba wamburwa uburenganzira bwo kugera cyangwa gukoresha konti yawe iyo uhagaritse izo Serivisi cyangwa iyo utuye muri Tayiwani cyangwa muri Isiraheri, (v) ushobora gusubizwa amafaranga angana n'amafaranga wishyuye Serivisi atarakoreshejwe ateranywa igihe cyo kuzihagarika. Niba utuye muri Isiraheri ushobora guhagarika binyuze muri bumwe mu buryo bwatanzwe kuri https://support.microsoft.com/help/4027815. Urasabwa kuvugisha umukozi wa Microsoft kuri telefone kugira ngo usubizwe amafaranga niba ubyemerewe. Turasesengura amakuru yawe nk'uko byasobanuwe hejuru mu gika cya 4. Nubihagarika, kugera kuri Serivisi bizahagarara ku mpera y'igihe cya Serivisi igezweho cyangwa, igihe twishyuje konti yawe hashingiwe ku gihe, ku mpera z'igihe wabihagarikiye. Nusaba isubizwa cyangwa ugasaba banki yawe kugarura ubwishyu bwawe bwa serivisi, tuzafata ko wahagaritse tubariye ku munsi ubwishyu bwari bwakoreweho, kandi ko utwemereye guhita duhagarika serivisi wahabwaga ndetse no/cyangwa kuvanaho ibikubiyemo ibyo ari byo byose wari warahawe nk'ingurane y'ubwo bwishyu.
- h. Impano Zitangwa mu Gihe cy'Igerageza. Niba witabiriye impano zitangwa igihe icyo ari cyo cyose cy'igerageza, ushobora gusabwa guhagarika Serivisi y'(z')igerageza muri kadiri y'igihe wamenyeshejwe igihe wemeraga icyo uhabwa kugira ngo wirinde gucibwa amafaranga kugira ngo ubashe gukomeza Serivisi ku mpera y'igihe k'igerageza. Kuri zimwe mu mpano z'igihe cy'igerageza, dushobora gusaba ko kwivugurura byemezwa.
- i. Impano Zitangwa mu Rwego rwo Kwamamaza. Uko ibihe bisimburana, Microsoft ishobora gutanga Serivisi ku buntu mu gihe cy’igerageza. Microsoft ifite uburenganzira bwo kuguca amafaranga y'izo Serivisi (ku giciro gisanzwe) iyo Microsoft isanze (mu bushishozi bwayo) utubahiriza amategeko agenga serivisi zatanzwe.
- j. Impinduka ku Giciro. Dushobora guhindura igiciro cya Serivisi igihe cyose kandi iyo hari ibyo ugura mu buryo ngaruka, tubikumenyesha muri imeyiri cyangwa mu bundi buryo buboneye, nibura mu minsi 15 mbere yo guhindura icyo giciro. Iyo utemera ihinduka ry’igiciro, ugomba kureka kandi ugahagarika gukoresha Serivisi mbere yuko ihinduka ry’igiciro rikurikizwa. Iyo hari igihe n’igiciro cya Serivisi bidahinduka, icyo giciro gikomeza gukurikizwa mu gihe cyagenwe.
- k. Amafaranga wishyurwa. Iyo tugomba kukwishyura, wemera kuduha amakuru yose dukeneye y’ukuri kandi ku gihe kugira ngo ubone kwishyurwa. Hagendewe ku mategeko akurikizwa, ni wowe wishyura imisoro yose n’amafaranga ucibwa ajyanye no kukwishyura. Ugomba kandi kubahiriza ibindi bisabwa byose tugusabye gutunganya ku iyishyurwa ryose. Iyo wishyuwe mu makosa, dushobora guhagarika cyangwa tugasaba kugarura ubwishyu. Wemera gufatanya natwe kugira ngo tubigereho. Dushobora kandi kugabanya ubwishyu bwawe tutakumenyesheje kugira ngo tuzibe icyuho cy’amafaranga menshi yishyuwe mbere.
- l. Amakarita y'Impano. Kuguranisha no gukoresha amakarita y’impano (atari amakarita y’impano ya Skype) bigengwa na amabwiriza arebana n’ikarita y’impano ya Microsoft (https://support.microsoft.com/help/10562/microsoft-account-gift-card-terms-and-conditions). Amakuru ku makarita y’impano ya Skype aboneka ku Ipaji y’ubufasha ya Skype (https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=615383).
- m. Uburyo bwo Kwishyura Ukoresheje Konti ya Banki. Ushobora kwandikisha konti ya banki yujuje ibisabwa kuri konti ya Microsoft yawe kugira ngo ujye uyikoresha nk'uburyo bwo kwishyura. Konti za banki zemewe zirimo konti zo mu kigo cy'imari gishobora kwakira amafaranga akivanwa ku zindi konti (Urugero: Ikigo cy'imari cyo muri Leta Zunze Ubumwe cyemera amafaranga anyura muri serivisi yo kwishyura bikozwe n'imashini ("ACH"), Ikigo cy'imari cy'i Burayi cyemera Agace rukumbi abantu bishyura mu mayero ("SEPA") cyangwa "iDEAL" mu Buholandi). Amategeko wemeye mun gihe cyo kongera konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura muri konti ya Microsoft yawe (Urugero: "inshingano" mu rwego rwa SEPA) na yo arakurikizwa. Wemeza kandi ugahamya ko konti ya banki wandikishije iri mu izina ryawe cyangwa ko wemerewe kwandikisha no gukoresha iyi konti ya banki nk'uburyo bwo kwishyura. Iyo wandikishije cyangwa uhisemo konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura bwawe, uba wemereye Microsoft (cyangwa umukozi wayo) kuvana amafaranga rimwe cyangwa kenshi angana n'igiteranyo cy'amafaranga y'ibyo waguze cyangwa y'ifatabuguzi ryawe (hakurikijwe amategeko agenga serivisi y'ifatabuguzi yawe) kuri konti ya banki yawe (no gushyira, iyo bibaye ngombwa, amafaranga kuri konti ya banki yawe rimwe cyangwa kenshi kugira ngo hakosorwe amakosa, hasubizwe amafaranga yishyuwe cyangwa indi mpamvu nk'izi), kandi uba wemereye ikigo cy'imari wafunguyemo konti kuvanaho ayo mafaranga cyangwa kwemera amafaranga ashyizweho. Wemeye ko uku kwemerera bikomeza kubahirizwa kugeza uvanye amakuru ya konti ya banki yawe muri konti ya Microsoft yawe. Niba wumva habayeho ikosa mu kukuvanaho amafaranga wahita ubimenyesha abunganira abakiriya nk'uko biteganyijwe mu gice cya 4(e). Amategeko akurikizwa mu gihugu cyanyu nayo ashobora kurinda konti ya banki yawe kuba yakwibasirwa n'ibikorwa bya banki by'uburiganya, birimo amakosa cyangwa bitemewe. Iyo wandikishije cyangwa uhisemo konti ya banki yawe nk'uburyo bwo kwishyura bwawe, uba wemeye ko wasomye, ugasobanukirwa kandi ko wemeye aya Mategeko.
Urwego Mugirana Amasezerano, Ihitamo ry'Itegeko, n'Ahantu ho Gukemurira Amakimbirane
10. Urwego Mugirana Amasezerano, Ihitamo ry'Itegeko, n'Ahantu ho Gukemurira Amakimbirane. Ku birebana na Serivisi ukoresha ku buntu n'izo ukoresha wishyura ziriho ikirango cy'ubucuruzi cya Skype, niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, urimo uragirana amasezerano na "Microsoft", kandi ibyo ushingiraho byose muri aya Mabwiriza bisobanura Skype Communications S.à.r.l, 23 – 29 Rives de Clausen, L-2165 Luxembourg keretse igihe byasobanuwe ukundi mu gika gikurikira. Ku birebana na Serivisi ukoresha ku buntu cyangwa izo ukoresha wishyura ziriho ikirango cy'ubucuruzi cya Skype, niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, itegeko rya Luxembourg rigenga ubusobanuro bw'aya Mabwiriza kandi rimenyesha igihe atubahirijwe, rititaye ku igongana ry'amahame y'amategeko. Amategeko y'intara cyangwa igihugu utuyemo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego bitari byo). Niba uba hanze y'umugabane w'Uburayi, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, wowe natwe twumvikana nta gusubira inyuma ko itegeko rikoreshwa n'ahantu rikoreshwa mu gukemura amakimbirane ari mu nkiko za Luxembourg ku makimbirane yose yavuka cyangwa areba ikoreshwa rya Serivisi zifite ikirango cy'ubucuruzi cya Skype. Ku birebana n'izindi Serivisi, urwego mugirana amasezerano, itegeko riyagenga, hamwe n'ahantu ho gukemurira amakimbirane bigaragara hasi:
- a. Kanada. Niba utuye (cyangwa aho ukorera ubucuruzi h'ibanze ari) muri Kanada, kandi ukaba ukoresha Serivisi zishyurwa zifite ikirango cya Skype, cyangwa ukoresha ibice bitishyurwa bya Microsoft Teams, uri kugirana amasezerano na Skype Communications US Corporation, 2215-B Renaissance Drive, Las Vegas, NV 89119, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ku zindi Serivisi ukoresha ku buntu cyangwa izo ukoresha wishyura, uri kugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Amategeko y'intara cyangwa igihugu utuyemo (cyangwa isosiyete yawe ifitemo icyicaro gikuru) agenga isobanurwa ry'aya mategeko, ibirego byo kuyica, n'ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego bitari byo), hatitawe ku mahame yo kugongana kw'amategeko. Twemeranyije bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo muri Ontario zikorera ko ari zo zikwiye gukemura impaka zose zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Masezerano cyangwa Serivisi.
- b. Amerika ya Ruguru cyangwa y’Epfo hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Niba utuye (cyangwa isosiyete yawe ikaba ifite icyicaro gikuru) mu Majyaruguru cyangwa mu Majyepfo y’Amerika hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada ugirana amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft One Microsoft Way Redmond WA 98052 U.S.A. Amategeko ya Leta ya Washington niyo agenga uko aya Masezerano yubahirizwa kandi akanamenyesha ko atubahirijwe, hatitawe ku mahame agenga amategeko akurikizwa. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi).
- c. Uburasirazuba bwo Hagati, Afurika cyangwa Uburayi. Niba uba mu (cyangwa, niba ubucuruzi, ahantu h'ingenzi ukorera ubucuruzi ari mu) Burasirazuba bwo Hagati, Afurika cyangwa mu Burayi hanze y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU), Iceland, Lichtenstein, Noruvege, Ubusuwisi, n'Ubwami bw'Ubwongereza, kandi ukaba ukoresha ibice bitangirwa ubuntu bya Serivisi (nka Bing na MSN), ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A., keretse iyo ukoresha ibice bitangirwa ubuntu bya Skype, ugirana amasezerano na Microsoft Ireland Operations Limited, One Microsoft Place, South County Business Park, Leopardstown, Dublin 18, Ireland. Niba wishyuye kugira ngo ukoreshe igice cya Serivisi, ugirana amasezerano na Microsoft Ireland Operations Limited, One Microsoft Place, South County Business Park, Leopardstown, Dublin 18, Ireland. Kuri serivisi z'ubuntu cyangwa zishyurwa z'iriho indangagicuruzwa ya Skype y'ukoresha, amategeko ya Luxembourg niyo agenga uko aya Mabwiriza no kwerekana ko yishwe, hatitawe ku makimbirane turuka ku mahame y'amategeko. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi). Twemeranyijwe bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo muri Irelande zikorera ko ari zo zikwiye gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano cyangwa Serivisi.
- d. Aziya na Pasifika y’Amajyepfo, keretse igihugu cyawe cyavuzwe ahakurikira. Niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Aziya (keretse Ubushinwa, Ubuyapani, na Koreya y'amajyepfo, cyangwa Tayiwani) cyangwa amajyepfo ya Pasifika, kandi ukaba ukoresha ibice by'ubuntu bya Serivisi (nka Bing na MSN), ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye kugira ngo ukoreshe ibice bya Serivisi, cyangwa ukaba ukoresha serivisi y'ubuntu ya Outlook.com muri Singapuru cyangwa Hongu Kongu, ugirana amasezerano na Microsoft Regional Sales Pte Ltd., isosiyete yashinzwe hakurikijwe amategeko ya Singapuru, ifite ibiro kuri 182 Cecil Street, #13-01 Frasers Tower, Singapore 069547; bivuze ko niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Ositaraliya, ugirana amasezerano na Microsoft Pty Ltd, 1 Denison St, North Sydney, NSW 2060, Australia kandi niba utuye muri (cyangwa, niba ibikorwa by'ucuruzi, icyicaro gikuru cy'ibikorwa by'ubucuruzi cyawe kikaba kiri muri) Nuveli Zelande, ugirana amasezerano na Microsoft New Zealand Limited, Level 5, 22 Viaduct Harbour Avenue, PO Box 8070 Symonds Street, Auckland, 1150 New Zealand. Kuri Serivisi z'ubuntu n'izishyurwa, amategeko ya Leta ya Washington agenga isobanura ry'aya Mategeko n'ibirego byo kuyarengaho, hatitawe ku mahame shingiro y'igongana ry'amategeko. Amategeko y'igihugu tuguheramo Serivisi niyo agenga ibindi birego byose (harimo kurengera abaguzi, ihiganwa ritemewe, n'ibirego by’ubwambuzi). Impaka zose zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Mabwiriza ya Serivisi atareba Skype, n’ikindi kibazo icyo ari cyo cyose kijyanye no kubaho kwayo, agaciro kayo, cyangwa guseswa kwayo, bizigwaho hanyuma bikemurirwe muri Singapuru hakurikijwe Amategeko Nkempurampaka y’Ikigo Nkempurampaka Mpuzamahanga cya Singapuru (SIAC), kinagene amategeko yagenderwaho akinjizwa muri iyi ngingo. Urukiko ruzaba rugizwe n’umukemurampaka umwe uzagenwa na Perezida wa SIAC. Ururimi rukoreshwa mu ikemurampaka ni Icyongereza. Icyemezo cy’umukemurampaka kizaba ari ntakuka, kigengwa n'amategeko, kandi kitagibwaho impaka, kandi gishobora gushingirwaho mu guca urubanza mu gihugu icyo ari cyo cyose cyangwa akarere.
- e. Ubuyapani. Niba utuye (cyangwa, niba ibikorwa by’ubucuruzi, ukunda gukorera ibikorwa by’ubucuruzi byawe) mu Buyapani, kandi ukaba unakoresha zimwe muri serivisi (nka Bing na MSN), ugiranye amasezerano n’Isosiyete ya Microsoft, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye ngo ukoreshe zimwe muri serivisi, ugiranye amasezerano na Microsoft Japan Co., Ltd (MSKK), Shinagawa Grand Central Tower, 2-16-3 Konan Minato-ku, Tokyo 108-0075. Ku bijyanye na serivisi z’ubuntu n’izishyurwa, amategeko y’Ubuyapani niyo agenga aya Masezerano akanifashishwa mu gukemura ibibazo bikomoka cyangwa bifitanye isano nayo cyangwa serivisi. Twemeranyijwe twemeranyije bidasubirwaho ububasha busesuye n’aho inkinko zo mu Karere ka Tokiyo ziherereye ko ari zo zikwiye gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n’aya Masezerano cyangwa Serivisi.
- f. Koreya y'amajyepfo.
- Niba uba muri (cyangwa, niba ubucuruzi, ahantu h'ingenzi ukorera ubucuruzi ari muri) Koreya y'amajyepfokandi ukaba ukoresha ibice bitangirwa ubuntu bya Serivisi (nka Bing na MSN), ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Niba warishyuye kugira ngo ukoreshe igice cya Serivisi, ugirana amasezerano na Microsoft Korea, 12th Floor, Tower A, The K-Twin Tower, Jongro 1 gil 50, Jongro-gu, Seoul, Republic of Korea, 03142. Kuri serivisi ukoresha ku buntu n'izo ukoresha wishyuye, amategeko ya Koreya y'amajyepfo agenga aya mategeko n'ibibazo byaturuka muri cyangwa bijyanye nayo cyangwa na Serivisi. Wowe natwe twemeranyije bidasubirwaho ububasha budasesuye n’aho inkinko zo mu Karere ko Hagati ka Sewulu zikorera ko ari zo zifite ububasha bwo gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano cyangwa Serivisi.
- ii. Niba utuye muri Koreya y'amajyepfo, nk'uko biteganywa n'amategeko, ushobora kugira uburenganzira bumwe na bumwe butabangamirwa n'amasezerano nk'Aya. Aya Masezerano ntagamije kubangamira ubwo burenganzira cyangwa kubangamira uburyozwe bwa Microsoft buteganywa n'amategeko. Hatirengagijwe icyavuguruza ibiyakubiyemo, aya Masezerano azakurikizwa ku kigero cyemewe n'amategeko. Impinduka izo arizo zose kuri aya Masezerano (n'impinduka izo arizo zose ku mubare w’amafaranga ugomba gucibwa kuri Serivisi z’ifatatabuguzi rigaruka, igihe bikurikizwa) zizakorwa hagendewe ku bisabwa n'amategeko.
- g. Tayiwani. Niba uba muri (cyangwa, niba ubucuruzi, ahantu h'ingenzi ukorera ubucuruzi ari muri) Taiwan, kandi ukaba ukoresha ibice bitangirwa ubuntu bya Serivisi (nka Bing na MSN), ugirana amasezerano na Microsoft Corporation, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A Niba wishyuye kugira ngo ukoreshe igice cya Serivisi, ugirana amasezerano na Taiwan Corp., 18F, No. 68, Sec. 5, Zhongxiao E. Rd., Xinyi District, Taipei 11065, Taiwan. Ku birebana na Serivisi zitangwa ku buntu n'izishyurwa, amategeko ya Tayiwani agenga aya Mabwiriza n'ibibazo bivukamo cyangwa birebana na yo cyangwa ne Serivisi. Ku bindi bisobanuro bijyanye na Microsoft Taiwan Corp., reba urubuga rwatanzwe na Minisiteri y’ubucuruzi y’Ubushinwa. (https://gcis.nat.gov.tw/mainNew/). Dushyizeho bidasubirwaho Urukiko rw’Akarere ka Tayipeyi nk’urukiko rwa mbere rw’iremezo rufite ububasha bwo gukemura impaka zikomoka cyangwa zifitanye isano n'aya Masezerano, mu buryo bwose bugenwa n’amategeko ya Tayiwani.
Amategeko arengera abaguzi y’aho ubarizwa ashobora gusaba amwe mu mategeko yaho ko ari yo akurikizwa cyangwa akaguha uburenganzira bwo gukemura impaka mu yindi nama n'ubwo aya Masezerano ahari. Iyo bigenze gutyo, amategeko akurikizwa n'ibiteganywa n’inama mu gice cya 10 niyo akurikizwa nk'uko biteganywa n'amategeko arengera abaguzi y'aho uherereye.
Garanti
11. Garanti.
- a. MICROSOFT, N’IBIGO BIYISHAMIKIYEHO, ABACURUZI BATO, ABAGEMURA, N’ABACURUZI BANINI, NTIBATANGA INGWATE, Y'AKO KANYA CYANGWA IYASABWE, INGWATE CYANGWA IBISABWA BIJYANYE N’UKO UKORESHA SERIVISI. UKWIYE GUSOBANUKIRWA NEZA KO GUKORESHA SERIVISI UGOMBA KUBYIRENGERA KANDI KO DUKOMEZA GUTANGA IZO SERIVISI "UKO ZIRI" BY’UMWIMERERE "N’INENGE ZAZO ZOSE" KANDI "UKO ZIBONEKA." MICROSOFT NTIYIZEZA UKURI CYANGWA UBWIHUTE BWA SERIVISI. HARI UBURENGANZIRA UHABWA HAKURIKIJWE AMATEGEKO Y’AHO UHEREREYE. NTA NGINGO N’IMWE IKUBIYE MURI AYA MASEZERANO IGAMIJE KUBANGAMIRA UBWO BURENGANZIRA, IGIHE BISHOBOKA. WEMERA KO MUDASOBWA NA SISITEMU Z’ITUMANAHO BITAGIRA INENGE KANDI KO HABAHO IBIHE MUDASOBWA ZIDAKORA UKO BIKWIYE. NTITUKWIZEZA KO SERIVISI ZITAZAGUTENGUHA, ZIZABONEKERA IGIHE, ZIFITE UMUTEKANO, CYANGWA ZITAGIRA INENGE CYANGWA NGO ZIBURE IBIKUBIYEMO KO BITAZABAHO, NTA NUBWO TUKWIZEZA IHUZA IRYO ARI RYO RYOSE WAKIRA CYANGWA WOHEREZA KU NSOBEMIYOBORO ZA MUDASOBWA.
- b. NK'UKO BITEGANYWA N’AMATEGEKO Y’AHO UHEREREYE, MICROSOFT IKURAHO GARANTI ZOSE KU BURYO BUTAZIGUYE, HARIMO IZEREKEYE UBUSHOBOZI BWO GUCURUZWA, IREME RIHAGIJE, KUZUZA UBUZIRANENGE KU IKORESHWA RUNAKA, UMURIMO UNOZE NO KUTARENGA KU MATEGEKO.
- c. Ku baguzi baba muri Ositaraliya: Ibicuruzwa byacu na serivisi zacu bizana na garanti idashobora kubura hakurikijwe Itegeko rya Ositaraliya Rirengera Umukiriya. Ku birebana no guteshuka kwa serivisi ku buryo bugaragara, wemerewe:
- guhagarika serivisi dukorana mu masezerano twagiranye; kandi
- gusubizwa amafaranga wishyuye arebana n'igice utakoresheje, cyangwa guhabwa indishyi kubera agaciro kagabanutse.
Wemerewe kandi guhitamo gusubizwa amafaranga wishyuye cyangwa guhindurirwa ibicuruzwa bitujuje ibisabwa ku buryo bugaragara. Niba kutuzuza ibisabwa kw'ibicuruzwa cyangwa kwa serivisi kudakabije, wemerewe gukosorerwa iryo teshuka mu gihe cyumvikana. Niba ibi bidakozwe wemerewe gusubizwa amafaranga wishyuye ku bicuruzwa no gusesa amasezerano arebana n'iyo serivisi kandi ugasubizwa amafaranga wishyuye y'igice utakoresheje. Wemerewe kandi guhabwa indishyi y'igihombo icyo ari cyo cyose cyumvikana ko uzagira cyangwa cy'ibizononekara bitewe no kutuzuza ibisabwa kw'ibicuruzwa cyangwa kwa serivisi.
- d. Ku baguzi baba muri Nuveli Zelande, bashobora kuba bafite uburenganzira bagenerwa n'amategeko mu Itegeko rirengera abaguzi ryo muri Nuveli Zelande, kandi nta ngingo n'imwe mu zikubiye muri aya Masezerano igamije kubangamira ubwo burenganzira.
Imbibi zo kuryozwa
12. Imbibi zo kuryozwa.
- a. Iyo ufite impamvu iyo ari yose yatuma usaba indishyi (harimo no kutubahiriza aya Mategeko), mu buryo bwemewe n'amategeko agenderwaho, wemera ko icyemezo ushobora gufata ari gusaba Microsoft cyangwa amasosiyete ayishamikiyeho ayo ari yo yose, abadandaza, abaranguza, abagurisha Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete n'abayicururiza kukwishyura igihombo kitaziguye wagize kingana n’amafaranga wishyura Serivisi zawe mu kwezi wazibuzemo cyangwa habayemo kutubahiriza amategeko (cyangwa kugeza ku madolari y'Amerika 10 iyo Serivisi ari ubuntu).
- b. Kugeza ku kigero cyemewe n'amategeko, ntushobora kugarura (i) ibihombo cyangwa iyangirika; (ii) gutakaza inyungu nyazo cyangwa izari zitezwe (mu buryo buziguye cyangwa butaziguye); (iii) gutakaza amafaranga nyayo cyangwa ayari yitezwe (mu buryo buziguye cyangwa butaziguye); (iv) gutakaza amazezerano cyangwa ubucuruzi cyangwa ukundi gutakaza cyangwa kwangirika uko ariko kose guturutse mu gukuresha Serivisi kwawe mu buryo butari ubwawe bwite; (v) ibihombo cyangwa kwangirika bidasanzwe, bitaziguye, bitunguranye cyangwa bijyanye n'ibihano; ndetse (vi) ku kigero cyemewe n'amategeko, n'ibihombo cyangwa kwangirika bitaziguye birenga ku byasobanuwe mu gice cya 12(a) haruguru. Ubu buryozwe n'ibitubahirizwa birakurikizwa kandi iyo ubu buryo butaguhaye indishyi ihwanye neza n’ibihombo byose cyangwa ibibazo byose watewe no kudakora icyo igenewe gukora no kuba twari tuzi cyangwa twagombye kuba tuzi uburyo bwose ibibazo byashoboraga kuvuka. Mu buryo bwose bugenwa n’amategeko, ubu buryozwe n’ibitubahirizwa bikurikizwa ku kintu cyose no ku birego byose bifitanye isano n’aya Masezerano, Serivisi, cyangwa porogaramu ijyanya na Serivisi.
- c. Microsoft ntishinzwe kandi ntiryozwa ukunanirwa uko ariko kose cyangwa gukererwa kubahiriza inshingano zayo zivugwa muri aya Masezerano igihe byatewe n'impamvu zirenze ubushobozi bwa Microsoft (nk’impaka zishingiye ku murimo, inzitizi simusiga, intambara cyangwa ibikorwa by’ubwiyahuzi, kwangizwa bikomeye, impanuka cyangwa bigendeye ku itegeko iryo ari ryo ryose rikurikizwa cyangwa Iteka rya Leta).: Microsoft izaharanira kugabanya ingaruka za kimwe mu bimaze kuvugwa no kuzuza inshingano zitari zagerwaho.
Amabwiriza yihariye ye serivisi
13. Amabwiriza yihariye ye serivisi. Amabwiriza ya mbere na nyuma y’icyiciro cya 13 akoreshwa muri rusange kuri Serivisi zose. Iki gice kirimo amabwiriza bwite yiyongera ku mabwiriza rusange. Aya mategeko yerekeye serivisi ni yo akurikizwa iyo habayeho igongana n'amategeko rusange.
Xbox
- a. Xbox.
- i. Ikoreshwa ry'umuntu ku giti cye ritarimo ubucuruzi. Serivisi ya Xbox yo kuri interineti, ("Xbox Network"), Imikino ya Xbox Game Studios (harimo imikino ya Mojang) (https://www.xbox.com/xbox-game-studios), porogaramu, ifatabuguzi (urugero, serivisi zitangwa z'ifatabuguzi rya Xbox Game Pass), serivisi (urugero, Xbox Cloud Gaming), n'ibikubiyemo bitangwa na Microsoft (mu buryo bukomatanyije, "Serivisi za Xbox") zigenewe gusa imikoreshereze yawe bwite kandi itajyanye n'ubucuruzi.
- ii. Serivisi za Xbox. Iyo wiyandikishije kwakira serivisi za Xbox, amakuru ajyanye n'imikino ukina, ibikora n'uko usoresha imikino na serivisi za Xbox bizarebwa kandi bisangizwe andi masosiyete bireba, harimo abakoze iyo mikino abayitangaje, kugirango Microsoft ibashe kukugezaho serivisi za Xbox kandi ayandi masosiyete abashe gutanga imikino na serivisi zitari iza Microsoft. Ikindi, niba serivisi za Xbox zikoreshejwe binyuze ku bikoresho cyangwa urubuga rw'indi sosiyete, amakuru y'imikinire yawe, ibikorwa n'uko ukoresha imikino ya Xbox n'izindi serivisi bizarebwa kandi bisangizwe ibyo bikoresho n'urwo rubuga rw'indi sosiyete, hagendewe kumategeko agenga iyo sosiyete n'ingamba zijyanye no kubika ibanga. Niba winjiye ku rundi rubuga cyangwa igikoresho ukoresheje konti yawe ya Microsoft cyangwa ugahuza konti yawe ya Microsoft kuri urwo rubuga cyangwa ibikoresho ugamije kugera kuri Serivisi itari iya Microsoft (urugero, utangaza umukino na serivisi by’abandi bitari ibya Microsoft), wemera ko: (a) Microsoft ishobora gusangiza amakuru ya konti n'ajyanye n'imikoreshereze adasesuye (arimo ariko atagarukira gusa ku karango k’umukino, gamerscore, amateka y’umukino, amakuru y'imikoreshereze n’urutonde rw’inshuti) iyo sosiyete itari Microsoft nk’uko byavuzwe mu Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite ya Microsoft, ndetse (b) iyo byemewe n’amagenamiterere y’ubuzima bwite ya Xbox yawe, icyo kigo gishobora kandi kugera ku bikubiyemo byawe byo mu itumanaho ryo mu mukino cyangwa izindi porogaramu ukoresha igihe winjiye kuri konti yawe hamwe iyo sosiyete. Kandi, iyo byemewe n'amagenamiterere y'ubuzima bwite ya Xbox yawe, Microsoft ishobora gutangaza izina ryawe, akarango k'umukinnyi, ishusho y'umukinnyi, intego, ifotondanga, kiripu z'umukinnyi n'imikino wakinnye mu gutumanaho n'abantu wemereye. Niba waremeje amagenamiterere yo kurinda umuryango yihariye kuri Xbox, ayo magenamiterere akurikizwa kuri Xbox consoles, Xbox Cloud Gaming, na Xbox app kuri mudasobwa igendanwa cyangwa ibikoresho bigendanwa, ariko ashobora kudakurikizwa ku mikino ya Xbox Game Studios cyangwa serivisi zigerwaho cyangwa zikinirwa kuri bindi bikoresho cyangwa izindi mbuga. Kugira ngo wizere umutekano w'umuryango wawe mu gukina, emeza amagenamiterere y'ababyeyi kuri ibyo bikoresho n'izo mbuga.
- iii. Ibikubiyemo byawe. Mu rwego rwo kubaka ihuriro rya Serivisi za Xbox, wemerera Microsoft, amasosiyete ayishamikiyeho n'abo yahaye impushya uburenganzira bw'ubuntu ku isi hose bwo gukoresha, guhindura, gukoporora, gucuruza, gutangaza, gusangiza no kugaragaza ibikubiyemo byawe cyangwa izina, akarango k’umukinnyi, intego cyangwa ifotondanga byawe watangaje kuri Serivisi za Xbox izo ari zo zose.
- iv. Abayobozi b’umukino. Imikino imwe ishobora gukoresha abayobozi, intumwa cyangwa n’abakira abakinnyi. Abayobozi b’umukino n’abakira abakinnyi si abavugizi bemewe ba Microsoft. Ntibivuze ko ibitekerezo byabo bigaragaza ibya Microsoft.
- v. Abana na Xbox. Niba utujuje imyaka y'ubukure ukaba uri gukoresha Serivisi za Xbox, ababyeyi bawe cyangwa abakurera bashobora kugenzura ibintu byinshi bigize konti yawe bakanahabwa raporo ijyanye n’uko ukoresha Serivisi za Xbox. Ibi biba gusa kuri serivisi za Xbox ntibijya ku bindi bikoresho cyangwa ku zindi mbuga.
- vi. Amafaranga yo mu mukino cyangwa ibicuruzwa bidafatika. Serivisi za Xbox zishobora kuba zikubiyemo ifaranga ry’umukino ridafatika (nka zahabu, ibiceri cyangwa amanota) byagurwa kuri cyangwa mu izina rya Microsoft hakoreshejwe amafaranga asanzwe igihe wujuje imyaka "y’ubukure" aho utuye. Serivisi za Xbox zishobora kuba zinakubiyemo ibicuruzwa bidafatika, ibintu nyamibare cyangwa ibicuruzwa byagurwa kuri cyangwa mu izina rya Microsoft hakoreshejwe amafaranga asanzwe cyangwa ifaranga ry’umukino. Ifaranga ry’umukino n’ibicuruzwa bidafatika ntibishobora na rimwe gusubizwa hakoresheje amafaranga asanzwe, ibicuruzwa cyangwa ibindi bintu byo kuri Microsoft cyangwa indi sosiyete. Nta rundi ruhushya ufite rwo gukoresha ifaranga ry’umukino n’ibicuruzwa bidafatika byo muri serivisi za Xbox uretse gukoresha gusa icyemezo gifite ububasha budasesuye, bwite, bushobora guhindurwa, ntibube bwanahabwa undi, ntufite uburenganzira muri cyangwa ku bwoko bw'ifaranga ry'umukino cyangwa ibicuruzwa bidafatika bigaragara cyangwa bikomoka kuri Serivisi za Xbox cyangwa ikindi kiranga cyose gifitanye isano n’ikoreshwa rya Serivisi cyangwa kibitswe muri Serivisi za Xbox. Microsoft ishobora, igihe icyo ari cyo cyose, kugenzura, gucunga, guhindura ndetse no/cyangwa gukuraho ifaranga ry'umukino ndetse n'/cyangwa ibicuruzwa bidafatika bijyanye n'umwe cyangwa myinshi mu mikino cyangwa porogaramu bya Xbox ikurikije uko ibona bikwiye mu bushishozi bwayo ku kigero cyemewe n'amategeko yo muri ako gace.
- vii. Ibyavuguruwe bya porogaramu. Ku gikoresho cyose gishobora kwihuza kuri Serivisi za Xbox, dushobora guhita tugenzura verisiyo ya porogaramu ya konsore ya Xbox cyangwa porogaramu ya Xbox byawe no gukurura konsore ya Xbox cyangwa ibyavuguruwe cyangwa ibyahinduwe ku iboneza, harimo ibikubuza kugera kuri Serivisi za Xbox, gukoresha imikino ya Xbox cyangwa porogaramu za Xbox bitemewe, cyangwa gukoresha ibikoresho by'imashini nyongera bitemewe hamwe na konsore ya Xbox.
- viii. Kwigana no guhindura porogaramu bitemewe n'amategeko. Ku gikoresho cyose cyihuza na Serivisi za Xbox, dushobora kugenzura byikoze igikoresho cyawe kugira ngo turebemo ibyuma cyangwa porogaramu bitemewe n'amategeko bituma habaho kwigana cyangwa uburiganya bikorwa binyuranyije n'Amategeko ngengamyitwarire cyangwa aya Mategeko, no gukurura amavugurura ya porogaramu za Xbox cyangwa impinduka z'iboneza, harimo n'izikubuza kwinjira muri Serivisi za Xbox cyangwa gukoresha ibyuma cyangwa porogaramu bitemewe bituma bishobora kwigana cyangwa guhindura bitemewe m'amategeko.
- ix. Amategeko n'Amabwiriza agenga Ifatabuguzi y'inyongera. Serivisi z'ifatabuguzi rya Xbox zirebwa n'amategeko n'amabwiriza y'inyongera yagaragajwe muri Amategeko & Amabwiriza agenga Ifatabuguzi rya Xbox | Xbox (https://www.xbox.com/legal/subscription-terms).
- x. Serivisi za Xbox mwiyandikishijeho zidakoreshwa. Microsoft ishobora guhagarika kwishyuza byisubira maze igahagarika ubwishyu bwisubira mu bihugu bimwe na bimwe iyo udakoresha ifatabuguzi ryawe rya Serivisi za Xbox mu gihe runaka. Miscrosoft izakumenyesha mbere yo guhagarika kwishyuza byisubira. Kugira ngo ubone andi makuru, harimo igihe cyo kudakoresha kirebwa n'iyi ngingo, reba Ibibazo bikunze kubazwa by'Ifatabuguzi ridakora | Ubufasha bwa Xbox (https://support.xbox.com/en-GB/help/subscriptions-billing/manage-subscriptions/xbox-subscription-inactivity-policy).
- xi. Amasezerano y'inyongera agenga uburenganzira n'amategeko ngenamyitwarire. Zimwe muri serivisi za Xbox zishobora kugira amategeko n'igenamyitwarire byazo.
Ububiko
- b. Ububiko. "Ububiko" bisobanura Serivisi ikwemerera gushakisha kuri interineti, gukurura, guhaha, no guha amanota no gusuzuma porogaramu (ijambo "porogaramu" rikubiyemo imikino) kimwe n'andi makuru nyamibare akubiyemo. Aya Mabwiriza areba ikoreshwa ry'ububiko bumwe na bumwe butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft n'amasosiyete ayishamikiyeho (arimo Office Store, Microsoft Store yo muri Windows na Microsoft Store yo muri Xbox ariko si ayo gusa). "Office Store" bisobanura Ububiko bw'ibicuruzwa na porogaramu za Office, Microsoft 365, SharePoint, Exchange, Access na Project (verisiyo za 2013 cyangwa kuzamura), cyangwa ikindi gikorwa gifite ikirango cy'ubucuruzi cya Office Store. "Microsoft Store yo muri Windows” bisobanura Ububiko, butunzwe kandi bukoreshwa na Microsoft cyangwa amasosiyete ayishamikiyeho, arebana n'ibikoresho bya Windows nka telefoni, Mudasobwa na Taburete, cyangwa ikindi gikorwa gifite ikirango cy'ubucuruzi cya Microsoft Store kandi umuntu ashobora kwinjiramo anyuze mu bikoresho bya Windows nka telefoni, Mudasobwa na Taburete. "Microsoft Store yo muri Xbox” bisobanura Ububiko butunzwe kandi bukoreshwa na Microsoft cyangwa amasosiyete ayishamikiyeho, arebana na mubazi za Xbox, cyangwa ikindi gikorwa gifite ikirango cy'ubucuruzi cya Microsoft Store kandi gikoze ku buryo kiboneka kuri mubazi ya Xbox.
- i. Amasezerano agenga impushya. Tuzajya tumenya uwatangaje buri porogaramu iboneka ku Ububiko bijyanye. Keretse hatanzwe amabwiriza anyuranye ku mpushya zizana na porogaramu, Amabwiriza y'Impushya kuri Porogaramu Asanzwe ("SALT") ku musozo w'aya Mabwiriza ni amasezerano hagati yawe n'uwasohoye porogaramu ashyira imbere amabwiriza y'impushya akoreshwa kuri porogaramu ukurura uyivanye mu Bubiko ubwo ari bwo bwose butunzwe cyangwa bukoreshwa na Microsoft cyangwa amasosiyete ayishamikiyeho (hatarimo Office Store). Mu rwego rwo kubisobanura neza kurushaho, aya Mategeko akurikizwa ku mikoreshereze na serivisi bitangwa na Serivisi za Microsoft. Igika cya 5 cy'aya Mategeko kandi kinareba serivisi na porogaramu by'abandi byaguzwe binyuze mu Ububiko. Porogaramu zakuruwe binyuze kmuri Office Store ntizigengwa na SALT kandi zifite amasezerano agenga impushya atandukanye akurikizwa.
- ii. Ibyavuguruwe. Microsoft ihita igenzura ikanakurura ibyavuguruwe bya porogaramu zawe, nubwo waba utinjiye ku Ububiko bijyanjye. Wahindura Ububiko bwawe cyangwa amagenamiterere ya sisitemu niba udashaka kwakira ibyavuguruwe ako kanya mu Ububiko bwa porogaramu. Nyamara, hari porogaramu z'Ububiko bwa Office zibitse izo ari zo zose cyangwa zimwe muri zo kuri interineti zishobora kuvugururwa igihe cyose n'uwakoze porogaramu kandi ntizishobora kugusaba uruhushya kugira ngo zivugururwe.
- iii. Amanota n’ibitekerezo. Nuha amanota cyangwa ugasuzuma porogaramu cyangwa ikindi gicuruzwa cyo kuri Interineti cyo mu Ububiko, ushobora kubona imeyiri ya Microsoft irimo ibikubiyemo bya editeri w'iyo porogaramu cyangwa igicuruzwa cyo kuri Interineti. Imeyiri nk'iyi iyo ari yo yose iba yoherejwe na Microsoft; ntabwo dusangiza aderesi imeyiri yawe editeri ba porogaramu cyangwa ibindi ibicuruzwa byo kuri Interineti ugura mu Ububiko.
- iv. Iburira ry’umutekano. Kugira ngo hirindwe ugukomereka, kumva utamerewe neza cyangwa kubabara amaso, ugomba kujya ufata igihe ukareka gukina imikino cyangwa gukoresha izindi porogaramu, cyane cyane igihe wumva ubabara cyangwa unaniwe bitewe no kubikoresha. Ruhuka igihe wumva utamerewe neza. Kumva utamerewe neza hashobora kuba harimo kumva ufite isesemi, uzungera, ureba ibikezikezi, wibuze, ubabara umutwe, ufite umunaniro, ubabara amaso cyangwa amaso atameze neza. Gukoresha porogaramu bishobora kukurangaza cyangwa bikabuza abandi bagukikije gukora ibyabo. Kwirinda impanuka ziba mu rugendo, esikariye, parafo yamanutse, ibintu bimeneka ubusa cyangwa by'agaciro bishobora kwangirikira. Abantu bake ku ijana bashobora kurwara igihumure iyo bari kureba amwe mu mafoto nk’urumuri rumyasa cyangwa ibigaragara muri pogoramu. Ndetse n’abantu batazwiho kurwara igihumure bashobora kugira imyitwarire itaratahuwe na muganga yatuma barwara igihumure. Ibimenyetso bishobora gukubiramo kuremerwa k’umutwe, kubara inyenyeri, guhunyiza, gutitira, guta umutwe, kwitiranya ibintu, guta ubwenge, cyangwa gutengurwa. Nugaragaza bimwe mu bimenyetso bimaze kuvugwa ujye uhita urekeraho kuzikoresha maze urebe muganga, cyangwa ushake muganga mbere yo gukoresha porogaramu niba warigeze kugira ibimenyetso nk’igihumure. Ababyeyi bagomba kugenzura uburyo abana babo bakoresha porogaramu niba bagaragaza ibyo bimenyetso.
Ibigize Microsoft Family
- c. Ibiranga bya Microsoft Family. Ababyeyi n'abana bashobora gukoresha ibiranga bya Microsoft family, harimo Microsoft Family Safety, mu kubaka icyizere gishingiye ku gusobanukirwa imyitwarire, imbuga, porogaramu, imikino, ahantu, no gutanga amafaranga bibereye umuryango wabo. Ababyeyi bashobora gushyiraho umuryango bagiye kuri https://account.microsoft.com/family (cyangwa bakurikiza amabwiriza ari ku bikoresho bya Windows byabo cyangwa konsole ya Xbox) maze bagatumira abana n’abandi babyeyi kuwitabira. Hari ibiranga byinshi bihabwa abagize umuryango, bityo usabwe gusuzumana ubushishozi amakuru uhabwa igihe wemeye kurema cyangwa kwinjira mu muryango n'igihe uguze ibicuruzwa byo kuri Interineti bikoreshwa n'abagize umuryango. Nurema cyangwa ukinjira mu muryango, uraba wemeye gukoresha umuryango hakurikijwe intego yawe kandi ko utazawukoresha mu buryo butemewe kugira ngo winjire mu makuru y'undi muntu mu buryo butemewe n'amategeko. Ibigize Microsoft Family bireba gusa serivisi za Microsoft ntibishobora gukoreshwa kuzindi mbuga. Urugero, amagenamiterere yo kurinda umuryango yihariye kuri Xbox akurikizwa kuri Xbox consoles, Xbox Cloud Gaming, na Xbox app kuri mudasobwa igendanwa cyangwa ibikoresho bigendanwa, ariko ashobora kudakurikizwa ku mikino ya Xbox Game Studios cyangwa serivisi zigerwaho cyangwa zikinirwa kuri bindi bikoresho cyangwa izindi mbuga. Kugira ngo wizere umutekano w'umuryango wawe mu gukina, emeza amagenamiterere y'ababyeyi kuri ibyo bikoresho n'izo mbuga.
Ihanahanabutumwa mu itsinda
- d. Ihanahanabutumwa mu itsinda. Serivisi za Microsoft zitandukanye zituma woherereza ubutumwa abandi binyuze mu ijwi cyangwa ubutumwa bugufi ("ubutumwa"), cyangwa zigatuma Microsoft n’amasosiyete akorana kandi akagenzurwa na Microsoft bashobora kukoherereza ubwo butumwa n'undi ukoresha umwe cyangwa benshi mu izina ryawe. IYO UHAYE MICROSOFT N’AMASOSIYETE AKORANA KANDI AKAGENZURWA NA MICROSOFT AMABWIRIZA YO KUKOHEREREZA UBWO BUTUMWA CYANGWA KUBWOHEREREZA ABANDI, UBA UTWEMEREYE UNATWIJEJE KO WOWE NA BURI MUNTU WESE MWADUHAYE UBURENGANZIRA BWO KOHEREZA UBUTUMWA BWO KWAKIRA UBWO BUTUMWA NDETSE N'UBUNDI BUTUMWA BWOSE BUFITANYE ISANO BW’UBUYOBOZI BWA MICROSOFT N‘AMASOSIYETE AKORANA KANDI AKAGENZURWA NA MICROSOFT. "Ubutumwa bugufi bw'ubuyobozi" ni ubutumwa bwoherezwa na serivisi yihariye ya Microsoft mu gihe runaka, bukubiyemo ariko ntibugarukira gusa ku "butumwa bw’ikaze" cyangwa amabwiriza ajyanye n’uko wahagarika kwakira ubutumwa. Wowe cyangwa abagize itsinda ryawe batacyifuza kwakira ubu butumwa mushobora kureka kongera kwakira ubundi butumwa buvuye kuri Microsoft cyangwa amasosiyete akorana kandi akagenzurwa na Microsoft igihe icyo aricyo cyose bakurikiza amabwiriza yatanzwe. Niba utagishaka kwakira ubu butumwa cyangwa kugira uruhare mu itsinda, wemeye ko uzabivamo unyuze mu mabwiriza yatanzwe na porogaramu cyangwa serivisi bikoreshwa. Niba ufite impamvu ituma wizera ko ugize itsinda atacyifuza kwakira ubwo butumwa cyangwa kugira uruhare mu itsinda, wemeye kumukura mu itsinda. Nawe kandi wemera kandi ukatwizeza ko wowe na buri muntu mwaduhaye amabwiriza yo koherereza ubutumwa musobanukiwe ko ugize itsinda wese ari we wishyura ikiguzi cy'ubutumwa ubwo ari bwo bwose cyagenwe n'umuha serivisi zo kuri telefoni igendanwa, harimo n’amafaranga acibwa ku butumwa mpuzamahanga bwose ashobora gucibwa igihe ubutumwa bwoherejwe na nimero zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.
Skype, Microsoft Teams, na GroupMe
- e. Skype, Microsoft Teams, na GroupMe.
- i. Serivisi z'ubutabazi bwihuse. Hari itandukaniro rikomeye hagati ya serivisi za telefoni zigendanwa cyangwa zo mu mazu zisanzwe na Skype, Microsoft Teams, na GroupMe. Microsoft ifite inshingano nke hakurikijwe amahame, amabwiriza cyangwa amategeko ayo ari yo yose yubahirizwa ku rwego rw'ibanze cyangwa rw'igihugu zo gutanga serivisi z'ubutabazi bwihuse, nko guhamagara 911 cyangwa 112 ("Serivisi z'ubutabazi bwihuse") binyuze muri Skype, Microsoft Teams, na GroupMe. Verisiyo nke gusa z'ikiranga cya Skype to Phone cya Skype nizo zemera guhamagara Serivisi z'ubutabazi bwihuse mu bihugu bike cyane, kandi bitewe n'urubuga rwakoreshejwe. Wabona ibisobanuro birambuye ku mibonekere y'iki kiranga n'uburyo bwo kukiboneza hano: https://www.skype.com/go/emergency. Niba guhamagara ubutabazi bwihuse ukoresheje Skype to Phone byahujwe, uzakenera gutanga amakuru arambuye y'aho uherereye kugira ngo serivisi z'ubutabazi bwihuse zibashe kugufasha.
- ii. API cyangwa igitangazamakuru. Niba ushaka gukoresha porogaramu n'ibicuruzwa bya Skype bifite aho bihuriye n'igitangazamakuru icyo ari cyo cyose, ugomba kubahirizwa ibisabwa mu "Mabwiriza y'Ikoreshwa rya Serivisi y'Igitangazamakuru" kuri https://www.skype.com/go/legal.broadcast. Niba ushaka gukoresha irebero iryo ari ryo ryose rigenga porogaramu ("API") yerekanwa cyangwa yatanzwe na Skype ugomba kubahiriza amabwiriza y'impushya bijyana, aboneka kuri www.skype.com/go/legal.
- iii. Ingamba z’imikoreshereze itabogama. Imikoreshereze itabogamye y'amategeko igomba kugenga imikoreshereze yawe ya porogaramu n'ibicuruzwa bya Skype. Subiramo izi ngamba zagenewe kurinda uburiganya no gukoresha nabi kandi zikaba zanashyiraho ibidasesuye kuri Skype, igihe cyangwa ingano bw’abo uhamagara cyangwa ubutumwa ushobora kwandika. Izi ngamba zashyizwe muri aya Masezerano kugira ngo areberweho. Aya mategeko ushobora kuyasanga kuri https://www.skype.com/go/terms.fairusage/.
- iv. Imikoresheze bwite/itagamije ubucuruzi. Imikoreshereze ya porogaramu n'ibicuruzwa bya Skype ni wowe ubwawe uyifashisha atari ku mpamvu z'ubucuruzi. Wemerewe gukoresha Skype ku kazi mu itumanaho ry'ubucuruzi bwawe bwite.
- v. Nomero ya Skype/Skype To Go. Niba Microsoft iguhaye Nomero ya Skype cyangwa nomero ya Skype To Go, uba wemeye ko iyo nomero atari umutungo wawe cyangwa ko udafite uburenganzira bwo kugumana iyo nomero ubuziraherezo. Mu bihugu bimwe na bimwe, ushobora guhabwa nomero n'umufatanyabikorwa wa Microsoft aho kuyihabwa na Microsoft, kandi ugomba kugirana amasezerano yihariye n'uwo mufatanyabikorwa. Ku bindi bisobanuro byerekeye Nomero ya Skype reba https://go.skype.com/home.skype-number.
- vi. Skype Manager. "Konti y'umuyobozi ya Skype Manager" ifungurwa kandi igacungwa nawe, ukora nk'umuntu w'umuyobozi w'itsinda rya Skype Manager aho kuba ikigo cy'ubucuruzi. Ushobora guhuza konti ya Microsoft yawe bwite n'itsinda rya Skype Manager ("Konti ihujwe"). Ushobora gushyiraho abandi bayobozi ba Skype Manager yawe hakurikijwe uko bemera kubahiriza aya Masezerano. Iyo ugenera nomero za Skype kuri Konti yahujwe, uba ugomba kubahiriza ibisabwa ibyo ari byo byose bijyanye n’aho abakoresha Konti yawe yahujwe baba cyangwa baherereye. Nuhitamo kureka guhuza Konti ihujwe n'itsinda rya Skype Manager, amafatabuguzi ataratangwa yose, inite za Skype cyangwa nomero za Skype ntabwo uzabasha kuzibona kandi ntabwo uzabasha kugera ku bikubiyemo cyangwa ibintu byawe biri muri konti ihujwe yawe. Wemeye kunonosora amakuru bwite yawe yose y’abakoresha Konti yahujwe yawe hakurikijwe amategeko yose akoreshwa mu kurinda amakurushingiro. Skype Manager ishobora guhagarikwa mu gihe abagize itsinda batubahirije amategeko ngenamyitwarire ari muri iyi MSA.
- vii. Amafaranga ucibwa kuri Skype. Ibiciro byose ku bicuruzwa bya Skype byishyurwa habariwemo imisoro, keretse byategenyijwe ukundi. Amafaranga yishyurwa mu guhamagara telefoni hanze y’ifatabuguzi birimo amafaranga y’ukwihuza (atwarwa rimwe ku ihamagara) n’igiciro cyo ku munota nk’uko byashyizweho kuri www.skype.com/go/allrates. Amafaranga yo guhamagara akurwa ku mayinite ya Skype usigaranye. Microsoft ishobora guhindura ibiciro byayo byo guhamagara igihe icyo ari cyo cyose itangaje iyo mpinduka kuri www.skype.com/go/allrates. Igiciro cyo guhamagara gishya gikurikizwa iyo wongeye guhamagara nyuma yo gutanga ibyo biciro bishya. Reba ibiciro bigezweho mbere yo guhamagara. Iminota y’ibice n’amafaranga acibwa mu bice bikusanyirizwa kuri inite ikurikira yose. Mu bihugu bimwe na bimwe, ibicuruzwa byishyurwa bya Skype bitangwa n'umufatanyabikorwa wa Microsoft ukwegereye kandi amabwiriza y'imikoreshereze umufatanyabikorwa agenderaho azubahirizwa muri iryo hererekanya ry'ibicuruzwa. Hatirengagijwe ibyavuzwe haruguru, hagendewe ku mategeko akurikizwa, ushobora kuba wemerewe gusubizwa amafaranga yari asigaye ku ifatabuguzi ryishyurwa mbere, igihe ubisabye, igihe uhinduye Nomero yawe ya Skype ugana ku wundi mutanga serivisi.
- viii. Amayinite ya Skype. Microsoft nta garanti izaguha ko uzabasha gukoresha amayinite yawe asigaye muri Skype kugira ngo uhahe ibicuruzwa byishyurwa byose bya Skype, kuko ibicuruzwa byishyurwa bishobora guhinduka mu gihe runaka. Iyo udakoresheje amayinite yawe washigaje muri Skype mu gihe kitarenze iminsi 180, Microsoft izashyira amayinite yawe mu buryo bwo kudakoreshwa. Wakongera ugakoresha Amayinite ya Skype ukurikira ihuza ryo kongera gukoresha kuri https://www.skype.com/go/store.reactivate.credit. Niba uri mu Buyapani kandi ukaba ugura inite za Skype ku rubuga rwa Skype, interuro ebyiri zibanza ntabwo zikureba kandi inite za Skype zawe zitakaza agaciro mu minsi 180 nyuma y'itariki waziguriyeho. Inite zawe nizitakaza agaciro, ntabwo uzongera kubasha kongera kuzifungura cyangwa kuzikoresha. Mu gihe konti yawe ya Microsoft ifunzwe, ku mpamvu iyo ariyo yose, amainite ya Skype utakoresheje ahujwe na konti yawe ya Microsoft azaba impfabusa kandi ntushobora kuyagaruza. Amainite ya Skype Credits ntashobora kohererezwa undi muntu.
- ix. Skype Dial Pad. Ushobora gukoresha Skype Dial Pad ukoresheje ifatabuguzi rifite agaciro cyangwa amainite ya Skype nyuma yo kuvanwaho kwa porogaramu za Skype zo kuri mudasobwa no kuri telefone. Skype Dial Pad ni igicuruzwa cya Skype ushobora kubona winjiriye muri Microsoft Teams cyangwa ku rubuga.
- x. Amafaranga y’ubutumwa mpuzamahanga. Ubu, GroupMe ikoresha nomero zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kuri buri tsinda ryashyizweho. Buri butumwa bwanditse bwoherejwe cyangwa bwakiwe buvuye kuri nomero ya GroupMe bufatwa nk’ubutumwa mpuzamahanga bwanditse bwoherejwe kuri cyangwa bwakiriwe buvuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Bitewe n'aho uherereye, Microsoft Teams ishobora kuba iri gukoresha nomero ya terefone yabarwa nko kohereza ubutumwa mpuzamahanga. Baza utanga serivisi ibiciro mpuzamahanga bijyanye.
- xi. Microsoft Teams SMS. Microsoft Teams ishobora gukoresha nomero zo muri Australia zitangwa na Belgacom International Carrier Services SA. ifite icyicaro nyamukuru kuri Boulevard du Roi Albert II, 27 1030, Bruxelles Belgium ("BICS"), ku butumwa bwohererezwa ababwakira bakoresha nomero zo muri Australia. Microsoft n'ibigo byayo ntabwo bifitanye isano na BICS.
Bing na MSN
- f. Bing na MSN.
- I. Ibyo kuri Bing na MSN. Inyandiko, umwandiko, amafoto, amakarita, videwo, incuranzi za videwo n'ibindi by'abandi biboneka kuri Bing na MSN, harimo ibiboneka binyuze kuri boti za Microsoft, porogaramu, ubikoresha gusa ku giti cyawe kandi utagamije ubucuruzi. Indi mikoreshereze, twavuga nko gukurura, gukoporora cyangwa kongera gucuruza ibi bintu, cyangwa se gukoresha ibi bintu cyangwa ibicuruzwa mu gukora ibicuruzwa byawe bwite byemewe gusa mu buryo bwihariye bwemewe na Microsoft cyangwa abafite uburenganzira, cyangwa se amategeko akurikizwa ku byerekeye uburenganzira bw'umuhanzi. Microsoft cyangwa abandi bafite uburenganzira bihariye uburenganzira bwose ku bimaze kuvugwa bitangwa na Microsoft hashingiwe ku mategeko agenga impushya, yaba ibigizemo uruhare, kutisubiraho cyangwa mu bundi buryo.
- ii. Amakarita ya Bing. Ntiwakoresha amashusho y’ijisho ry’inyoni ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Kanada, Megizike, Neveli Zelande, Ositaraliya cyangwa Ubuyapani muri gahunda za Leta tutaguhaye inyandiko ibyemeza yihariye.
- iii. Bing Places. Iyo utanze amakurushingiro yawe uyaha Bing Places, uba uhaye Microsoft uburenganzi butishyuza kandi bwo ku isi hose bwo gukoresha, gucapurura, kubika, guhindura, guhuza, kwamamaza, kohereza, kugaragaza no gukwirakwiza amakurushingiro yawe n'ibikubiyemo byawe (harimo n'uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge ku makurushingiro yawe n'ibikubiyemo byawe), no guha bumwe muri ubwo burenganzira bwavuzwe haruguru cyangwa bwose abandi bantu.
Cortana
- g. Cortana.
- i. Imikoreshereze bwite itagamije ubucuruzi. Cortana ni Serivisi y’ubufasha bwite ya Microsoft. Ibiranga, serivisi n'ibikubiyemo byatanzwe na Cortana (byose hamwe "Serivisi za Cortana") bigenewe gusa ko ubikoresha wowe ubwawe kandi ntubikoreshe ku mpamvu z'ubucuruzi.
- ii. Imikorere n'ibikubiyemo. Cortana itanga ibiranga binyuranye, birimo ibyo umuntu yibonereza uko ashaka. Serivisi za Cortana zishobora kukwemerera uruhushya rwo kwinjira muri serivisi, mu makuru cyangwa imikoreshereze y'izindi Serivisi za Microsoft cyangwa Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete. Amategeko yihariye agenga serivisi y'igika cya 13 nayo akurikizwa ku mikoreshereze yawe ikurikizwa kuri Serivisi za Microsoft zigerwaho binyuze kuri Serivisi za Cortana. Cortana itanga amakuru yo kugufasha gukora igenamigambi gusa kandi ugomba gukoresha ubwenge bwawe igihe usubiramo cyangwa ushaka gushingira kuri aya makuru. Microsoft ntikwijeje ubwizerwe, imibonekere cyangwa ubwihute bw'imikoreshereze yabonejwe itangwa na Cortana. Microsoft ntibazwa niba ikiranga cya Cortana cyatinze cyangwa kitakwemerera kwakira, gusuzuma cyangwa kohereza itumanaho cyangwa ubutumwa bumenyesha, cyangwa kubona serivisi.
- iii. Serivisi na porogaramu z'iyindi sosiyete. Nk'umwe uri mu batanga Serivisi za Cortana, Cortana ishobora gusaba kugufasha gukorana na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete (ubumenyi bw'iyindi sosiyete cyangwa serivisi byahujwe). Niba ubihisemo, Cortana ishobora guhanahana amakuru na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete, nka nomero iranga Leta utuyemo n'ibibazo n'ibisubizo byoherejwe na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete, kugira ngo igufashe kubona serivisis wasabye. Cortana ishobora kukwemerera guhaha unyuze muri Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete ukoresheje ibyo ukunda wanditse muri konti yawe n'amagenamiterere washyizeho ku buryo butaziguye hagati yawe na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete. Ushobora guhagarika guhuza Serivisi ya Cortana na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete igihe icyo ari cyo cyose. Imikoreshereze yawe ya Serivisi za Cortana mu kwihuza na Porogaramu na Serivisi z'Iyindi Sosiyete igengwa n'igice cya 5 cy'aya Mabwiriza. Abatangaza serivisi na porogaramu by'abandi bashobora guhindura cyangwa kureka imikorere cyangwa ibiranga bya serivisi na porogaramu by'abandi byabo cyangwa imikoranire na Serivisi za Cortana. Microsoft ntibazwa cyangwa ngo iryozwe porogaramu cyangwa porogaramu karemano yatanzwe n'uwayikoze.
- iv. Ibikoresho bifungurwa na Cortana. Ibikoresho bikoresha Cortana ni ibicuruzwa cyangwa ibikoresho byakozwe ku buryo bigera kuri Serivisi za Cortana, cyangwa ibicuruzwa cyangwa ibikoresho bikorana na Serivisi za Cortana. Ibikoresho bifungurwa na Cortana birimo ibikoresho cyangwa ibicuruzwa by'iyindi sosiyete Microsoft idafite, idakora cyangwa idahanga. Microsoft ntibazwa cyangwa ngo iryozwe ibi bicuruzwa cyangwa ibikoresho by'iyindi sosiyete.
- v. Amavugurura ya porogaramu. Dushobora kugenzura byikoze verisiyo yawe ya porogaramu ya Serivisi za Cortana maze tugakurura amavugurura cyangwa impinduka y'iboneza cyangwa tugasaba abakoze Cortana abo ari bo bose gufungura ibikoresho kugira ngo byemerere porogaramu za Serivisi za Cortana guhora zivuguruye.
Porogaramu na Serivisi za Microsoft 365
- h. Porogaramu na Serivisi za Microsoft 365.
- i. Amategeko y'imikoreshereze. Microsoft 365 Family, Microsoft 365 Personal, Microsoft 365 Basic, Sway, OneNote.com n'izindi porogaramu cyangwa Serivisi za Microsoft 365 cyangwa zifite ikirango cya Office zigenewe imikoreshereze yawe bwite itagamije ubucuruzi, keretse igihe ufite uburenganzira bwo kuzikoresha mu bucuruzi mu yandi masezerano na Microsoft. Gukoresha porogaramu nka Word, Excel, PowerPoint, Outlook, OneDrive, Access, na Publisher muri Microsoft 365 Family, Microsoft 365 Personal, ndetse n'indi porogaramu cyangwa serivisi y'ifatabuguzi ya Microsoft 365 bigenwa n'andi mategeko y'inyongera ari kuri https://aka.ms/useterms hamwe n'aya mategeko.
- ii. Amategeko y'inyongera ya Outlook. Outlook irimo no gukoresha Bing Maps. Ibikubiyemo ibyo ari byo byose bitangiwe muri Bing Maps, harimo na geocodes, bishobora gukoresherezwa gusa mu gicuruzwa bitangiwemo. Imikoreshereze ya Bing Maps yawe igengwa n'amategeko y'imikoreshereze y'ukoresha wa nyuma aboneka kuri go.microsoft.com/?linkid=9710837 ndetse n'amabwiriza ya Microsoft yerekeye ubuzima bwite aboneka kuri go.microsoft.com/fwlink/?LinkID=248686.
Ibicuruzwa nyamibare
- i. Ibicuruzwa nyamibare. Binyuze muri Microsoft Groove, Microsoft Movies & TV, Store, Serivisi za Xbox n'izindi serivisi bijyanye ndetse n'izo mu bihe bizaza, Microsoft ishobora kukwemerera guhabwa, kumva, kureba, gukina cyangwa gusoma (nk'uko byaba bimeze) umuziki, amafoto, videwo, inyandiko, ibitabo, imikino cyangwa ibindi bintu ("Ibicuruzwa nyamibare") ushobora kubona mu buryo nyamibare. Ibicuruzwa nyamibare ubikoresha gusa ku giti cyawe widagadura, ntibigamijwe gucuruzwa. Wemeye kutongera gukwirakwiza, gutangaza, gukoreshereza cyangwa kugaragaza mu ruhame cyangwa kohereza kopi yose y’Ibicuruzwa nyamibare. Ibicuruzwa nyamibare bishobora kuba ari ibya Microsoft cyangwa andi masosiyete. Uko byagenda kose, usobanukiwe kandi wemeje ko uburenganzira bwawe bujyanye n'ibicuruzwa nyamibare bugenwa n'aya mabwiriza, amategeko ya kopirayiti, n'amategeko ngengamikoreshereze aherereye kuri https://go.microsoft.com/fwlink/p/?LinkId=723143. Wemeye ko utazigera ugerageza guhindura Ibicuruzwa nyamibare wabonye binyuze kuri serivisi iyo ari yo yose ku mpamvu iyo ari yo yose, ugamije guhisha cyangwa guhindura nyirabyo cyangwa inkomoko y’Ibicuruzwa nyamibare. Microsoft cyangwa ba nyiri Ibicuruzwa nyamibare, uko ibihe bigenda bisimburana, bavana Ibicuruzwa nyamibare kuri Serivisi batabanje kubimenyesha.
Ububiko bwa Microsoft
- j. Ububiko bwa Microsoft.
- i. Gutanga ububiko kuri OneDrive. Iyo ufite ibikubiyemo bibitse muri OneDrive biruta ububiko wemerewe hakurikije amategeko ya serivisi y'ifatabuguzi ryawe ry'ubuntu cyangwa ryishyurwa ry'ububiko bwa Microsoft kandi ntusubize imenyesha rya Microsoft ryo gushyira konti yawe ku murongo usiba ibikubiyemo birenga cyangwa wimukira ku rindi fatabuguzi ritanga ububiko bwisumbuyeho, dufite uburenganzira bwo gufunga konti yawe no gusiba cyangwa guhagarika ukugera ku bikubiyemo byawe kuri OneDrive. Soma byinshi bijyanye n'imigabane y'ububiko bwa Microsoft hano (https://prod.support.services.microsoft.com/office/how-does-microsoft-storage-work-2a261b34-421c-4a47-9901-74ef5bd0c426).
- ii. Imikorere ya Serivisi ya OneDrive. Bitewe n’impamvu nk’ibikoresho byawe, interineti n’imbaraga Microsoft ishyira mu gutuma imikorere n’ubwizerwe bya serivisi zayo bikomeza kubaho, ushobora rimwe na rimwe guhura n’ikibazo cy’ubukererwe mu kohereza cyangwa gusanisha ibikubiyemo kuri OneDrive.
- iii. i. Gutanga ububiko kuri Outlook.com. Nurenza umugabane w'ububiko bwawe bwa imeyiri muri Outlook.com cyangwa umugabane w'ububiko bwawe bwa Microsoft ugenerwa hakurikije ifatabuguzi ryawe ry'ubuntu cyangwa rishyurwa, ntabwo uzabasha kohereza cyangwa kwakira ubutumwa kugeza ukuyemo ibikubiyemo birenga cyangwa ukimukira ku rindi fatabuguzi ritanga ububiko buhagije. Nunanirwa gukuramo ibikubiyemo birenga cyangwa kubona ubundi bubiko buhagije nyuma yo guhabwa imenyesha na Microsoft, dufite uburenganzira bwo gusiba cyangwa guhagarika ukugera ku bikubiyemo byawe. Soma byinshi bijyanye n'imigabane y'ububiko bwa Microsoft hano (https://prod.support.services.microsoft.com/office/how-does-microsoft-storage-work-2a261b34-421c-4a47-9901-74ef5bd0c426).
Gusubizwa amafaranga na Microsoft
- k. Gusubizwa amafaranga na Microsoft. Gahunda yo gusubizwa amafaranga na Microsoft ("Cashback") yamerera abakiriya ba Microsoft kubasha kubona ibihembo by'amafaranga iyo bagurira abacuruzi babyitabiriye bakoresheje ibicuruzwa bya Microsoft cyangwa serivisi zayo nka Bing.com na Microsoft Edge. NI ujya muri gahunda zo gusubizwa amafaranga cyangwa ukemera gusubizwa amafaranga, wemera kandi ukemeza Amategeko n'amabwiriza bigenga gusubizwa amafaranga (https://www.microsoft.com/bing/rebates-terms). Ibigenderwaho bimwe na bimwe kugirango wemerewe, ibibujijwe, n'izindi nzitizi zishyirwaho mugihe cyo gusubizwa amafaranga; kuyandi makuru, reba Ibibazo bikunze kubazwa ku gusubizwa amafaranga (https://www.bing.com/rebates/faq).
Ibihembo bya Microsoft
- l. Ibihembo bya Microsoft.
- i. Amakuru rusange. Microsoft Rewards ("Gahunda y'ibihembo") kuyijyamo ni ubuntu, kandi igufasha kubona amanota ("Amanota") biturutse ku bikorwa bimwe na bimwe ndetse no ku ikoresha bwite rya bimwe mu bicuruzwa na serivisi bya Microsoft. Niba ufite konti ya Microsoft kandi ukaba uherereye mu bice byemerewe kwitabira (byasubanuwe ahakurikira), ubwo wamaze kwandikwa muri Gahunda y'ibihembo kandi ushobora guhita utangira kubona amanota. Ushobora guhagarika ubwitabire bwawe muri Gahunda y'ibihembo igihe icyo ari cyo cyose ukurikiza amabwiriza akurikira.
- ii. Ushobora kwisubiza amanota yawe mu buryo bwinshi ("Uburyo bwo kwisubiza"), harimo nko ku bicuruzwa na serivisi bimwe na bimwe biri ku rutonde ruri kuri Paji yo kwisubiza muri https://aka.ms/redeemrewards ("Ibihembo"). Kugira ngo wemererwe kwisubiza amanota yawe mu buryo bwo kwisubiza ubwo ari bwo bwose, ugomba kubanza gufungura konti yawe ya gahunda y'ibihembo ("Konti y'ibihembo") kuri Dashibodi y'ibihembo kuri https://rewards.microsoft.com/ cyangwa ku zindi mbuga na paji zimwe na zimwe za Microsoft. Gufungura konti yawe y'ibihembo nta kiguzi bisaba.
- iii. Amabwiriza n'inzitizi zimwe na zimwe birakurikizwa ku gutsindira, kwisubiza, n'irindi koreshwa ry'amanota muri gahunda y'ibihembo. Ku bindi bisobanuro, reba igice cy'ibihembo muri https://support.microsoft.com ("FAQ").
- iv. Ibisabwa. Ugomba kuba ufite konti ya Microsoft ikora kandi ugomba kuba utuye hamwe mu hantu hagaragajwe ku rutonde ruri muri FAQ ("Ahantu") kugira ngo ufungure konti yawe y'ibihembo maze utsindire, wisubize, cyangwa ukoreshe amanota mu bundi buryo. Ushobora gufungura no gukoresha konti y'ibihembo imwe gusa, n'iyo waba ufite imeyiri nyinshi. Buri rugo ntirushobora kurenza konti z'ibihembo esheshatu. Gahunda y'ibihembo igenewe gusa imikoresheze yawe bwite kandi itagamije ubucuruzi. Gukoresha urusobemiyoboro bwite rudafatika (VPN) cyangwa irindi koranabuhanga cyangwa serivisi bishobora gukoreshwa mu guhisha cyangwa kubeshya aho uherereye bishobora kukuviramo guhagarikirwa konti yawe y'ibihembo no kwamburwa amanota wamaze kubona.
- v. Gutsindira amanota. Ushobora kubona amahirwe yo gutsindira amanota biturutse ku bikorwa bimwe na bimwe byemerewe ("Ibikorwa"), nko Gushakisha, Kugura, no gukoresha bicuruzwa na serivisi bimwe na bimwe bya Microsoft. Ugomba kuba ufite konti y'ibihembo ikora kugira ngo ubyaze umusaruro bene ibyo bikorwa. Iyo umaze kuzuza ibisabwa kubyatanzwe bimwe, ushobora gusabwa gutara amanota ku mbonerahamwe y'ibihembo mbere y'uko amanota uyahabwa akongerwa kuri konti y'ibihembo. Kunanirwa gutwara amanota mugihe cyagenwe na Microsoft bishobora gutuma amanota uyatakaza. Ibikorwa byemerewe bishobora guhinduka bitewe n'ahantu kandi bishobora kuboneka mu gihe runaka gusa cyangwa bikagira izindi nzitizi. Ugomba kubahiriza amategeko n'amabwiriza y'igikorwa runaka kugira ngo utsindire amanota atangirwa icyo gikorwa. Ushobora guhita werekwa ibikorwa kuri Dashibodi y'ibihembo cyangwa igihe ukoresheje ibicuruzwa na serivisi bimwe na bimwe bya Microsoft. Rimwe na rimwe, Microsoft ishobora kuguha cyangwa ikaguhemba amanota y'inyongera kubushake bwayo yaba yaguteguje cyangwa itabikoze, harimo n'ibyo Microsoft yita gushakisha ushyizemo imyitwarire myiza n'ukundi gukorana na serivisi ya Microsoft.
- vi. KU mpamvu za gahunda y'ibihembo, "Shakisha" ni igikorwa umuntu akora we ubwe cyo kwinjiza amagambo kubushake agamije kubona amakuru y'ibyashakishijwe kuri Bing mubushakashatsi bwe kugiti cye; “ishakisha” ntiribarirwamo ibibazo bitagamije ubushakashatsi bw'umuntu ku giti cye burimo imyitwarire myiza cyangwa byakozwe n'i robo, amabwiriza atondekanye cyangwa irindi koranabuhanga ryikoresha cyangwa amanyanga y'ubundi buryo ubwo ari bwo bwose. Ku moamvu za porogaramu y'ibihembo “Gufata” ni uburyo bwo kugura ibicuruzwa cyangwa kumanura no kubona uburenganzira ku bikubiyemo biri kuri interineti bivuye kuri Microsoft byaba ari ubuntu cyangwa bigurishwa. Amanota ntabwo atangwa kuri buri kugura muri Microsoft, kandi hari amabwiriza amwe n'amwe akurikizwa.
- vii. Amabwiriza n'inzitizi ku manota. Amanota atangwa na Microsoft ahabwa konti z'ibihembo z'abantu ku giti cyabo kandi ntashobora guhererekanwa ahabwa undi muntu cyangwa ikigo. Hatitawe ku byavuzwe haruguru, Microsoft ishobora, mu gihe runaka, mu bushishozi bwayo, kukwemerera (i) gusangira amanota n'abo mubana mu rugo (inzitizi zishobora gukurikizwa), (ii) gutanga amanota yawe mu rwego rwo gushyigikira umuryango udaharanira inyungu uri ku rutonde ruri kuri Paji yo kwisubiza, cyangwa (iii) betewe n'aho uba kandi bigendeye kuyandi mategeko n'amabwiriza, kwisubiza amwe mu manota yawe cyangwa yose ukayahabwamo amanota y'ibindi bihembo cyangwa gahunda zo kugumana abakiriya b'imena, harimo gahunda zikorwa na Microsoft cyangwa ibindi bigo byemewe. Amanota ni, kandi buri gihe akomeza kuba umutungo wa Microsoft, kandi ntabwo ari umutungo wawe bwite; nta gacirofaranga afite, kandi ntabwo ushobora guhabwa amafaranga aguranwa ayo manota. Uhabwa amanota nk'igikorwa cy'iyamamazabikorwa gusa. Ntabwo ushobora kugura amanota. Microsoft ishobora gushyiraho umubare ntarengwa w'amanota cyangwa ibihembo bishobora gutsindirwa ku muntu, ku rugo, cyangwa mu gihe runaka (urugero: ku munsi) ariko ku buryo utabangamirwa kandi wakoze mu buryo bukwiye; nyamuneka, reba muri FAQ ubone inzitizi zikurikizwa magingo aya. Keretse igihe hari ukundi byavuzwe mu gikorwa cyangwa mu buryo bwo kwisubiza, amanota yatsindiwe muri iyi gahunda nta gaciro agira, kandi ntashobora gukoreshwa mu yindi gahunda itangwa na Microsoft cyangwa ibindi bigo. Amanota utisubije ari kuri konti yawe y'ibihembo atakaza agaciro iyo nta nota na rimwe utsindiye cyangwa wisubije muri konti yawe y'ibihembo mu gihe cy'amezi 12 akurikiranye.
- viii. Kwisubiza. Uburyo bwo kwisubiza bukugaragarizwa kuri Paji yo kwisubiza ndetse no ku zindi mbuga na paji za Microsoft. Bisaba gutsindira amanota yose asabwa ku buryo bwo kwisubiza no kuba ayo manota aboneka muri konti yawe y'ibihembo kugira ngo ubashe kwisubiza amanota yawe ukoresheje ubwo buryo bwo kwisubiza. Hashobora kuboneka umubare ntarengwa w'Igihembo runaka, kandi ibyo Bihembo bizatangwa hakurikijwe abaje mbere. Ushobora gusabwa gutanga amakuru y'inyongera, nka aderesi yawe na nomero ya telefone (itari VOIP cyangwa nomero itishyurwa), kandi ushobora gusabwa gushyiramo kode yo kwirinda uburiganya cyangwa gusinya izindi nyandiko zijyanye n'amategeko kugira ngo wisubize amanota ku buryo bumwe na bumwe bwo kwisubiza. Iyo umaze kwisubiza amanota yawe, ntushobora guhagarika cyangwa gusubiza inyuma ubwo buryo bwo kwisubiza kugira ngo usubizwe amanota keretse mu gihe wahawe ibicuruzwa bifite ikibazo cyangwa bisabwa n'amategeko akurikizwa. Nuhitamo Uburyo bwo kwisubiza butagihari cyangwa butari kuboneka kubera izindi mpamvu, dushobora kubusimbuza ubundi buryo bwo kwisubiza binganya agaciro cyangwa tukagusubiza amanota yawe mu bushishozi bwacu.
- ix. Microsoft ishobora kuvugurura cyangwa guhagarika gutanga uburyo bwo kwisubiza bumwe na bumwe igihe cyose ku mpamvu iyo ari yo yose. Bumwe mu buryo bwo kwisubiza bushobora kugira ibisabwa byo kwemererwa bijyanye n'imyaka cyangwa idini, cyangwa andi mategeko n'amabwiriza ajyanye no kwisubiza cyangwa gukoresha. Ibyo bisabwa cyangwa amabwiriza bizaba bikubiye muri ubwo buryo bwo kwisubiza. Kwishyura imisoro yose yaba iyo ku rwego rw'igihugu, urwa leta, n'urw'ibanze ndetse n'ibindi biguzi byo kwemera no gukoresha Uburyo bwo kwisubiza ni inshingano zawe. Ibihembo binyuzwa kuri imeyiri yahujwe na Konti yawe ya Microsoft, bityo rero imeyiri yawe igomba guhora ivuguruye. Ibihembo bidashobora gushyikirizwa ba nyirabyo ntibyongera gutangwa kandi birafatirwa. Ibihembo ntibishobora kongera kugurishwa. Ntabwo ushobora kwisubiza amanota arenze 550,000 ku mwaka umwe wa kalendari muri gahunda y'ibihembo.
- x. Gufunga konti yawe y'ibihembo. Niba utakifuza kugira uruhare muri porogaramu y'ibihembo, kurikiza amabwiriza ari kuri paji yo kuvamo (https://rewards.microsoft.com/optout) kugirango ufunge konti yawe y'ibihembo. Nufunga konti yawe y'ibihembo, uzaba uhise ubura amanota yose watsindiye kandi uzabura ubushobozi bwo gutsindira andi manota mu gihe kizaza. Kugira ngo utangire kongera gutsindira amanota, ugomba gufungura konti nshya y'ibihembo (ariko Microsoft ntabwo izagusubiza amanota wabuze mbere). Konti yawe y'ibihembo ishobora guharikwa (n'amanota yawe ukayabura) numara amezi 12 akurikiranye utinjira muri konti yawe ya Microsoft.
- xi. Guhindura cyangwa guhagarika gahunda. Microsoft ifite uburenganzira bwo guhindura, gukosora, guharika, cyangwa gukuraho Gahunda y'ibihembo cyangwa igice cyayo igihe icyo ari cyo cyose, mu bushishozi bwayo, kandi nta nteguza. Icyakora, mu gihe Gahunda y'ibihembo ikuweho cyangwa ihagaritswe, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tukumenyeshe dukoresheje imeyiri no kuri Dashibodi y'ibihembo no kuguha byibura iminsi 90 yo kwisubiza amanota yose watsindiye, keretse igihe dusanze uko guhagarikwa kugomba guhita gukurikizwa ku bw'impamvu z'amategeko cyangwa z'umutekano.
- xii. Andi mabwiriza. Microsoft ifite uburenganzira bwo guharika ako kanya konti yawe y'ibihembo, kukubuza kwitabira Gahunda y'ibihembo mu gihe kizaza, kukwambura amanota yose watsindiye, no guhagarika burundu cyangwa by'agateganyo Uburyo bwo kwisubiza bwose waba wabonye binyuze muri Gahunda y'ibihembo igihe Microsoft yumva ko wangije, wakoresheje nabi, cyangwa wakoresheje uburiganya mu gice icyo ari cyo cyose cya Gahunda y'ibihembo cyangwa warenze kuri aya mabwiriza. Microsoft kandi ifite uburenganzira bwo guhagarika burundu cyangwa by'agateganyo Uburyo bwo kwisubiza wabonye cyangwa wagerageje kubona muri Gahunda y'ibihembo mu gihe Microsoft isanze utemerewe kubona ubwo buryo bwo kwisubiza kubera impamvu z'amategeko (nk'amategeko agenga kugurisha ibicuruzwa hanze y'igihugu). N'ubwo Microsoft ikora ibishoboka byose kugira ngo ikore neza, ariko amakosa ashobora kubaho. Bityo rero Microsoft ifite uburenganzira bwo gukosora ayo makosa igihe cyose, n'ubwo byagira ingaruka kuri serivisi zisanzwe cyangwa amanota cyangwa ibihembo utegereje, watsindiye cyangwa wisubije. Mu gihe hari ibidahuye cyangwa ibivuguruzanya hagati y'amabwiriza y'iyi Gahunda y'ibihembo n'izindi nteruro ziri mu nyandiko byerekeranye cyangwa mu kwamamaza, aya mabwiriza niyo ahabwa agaciro, kandi niyo ayobora.
Azure
- m. Azure. Imikoreshereze yawe ya serivisi ya Azure igengwa n'amabwiriza n'ibisabwa byo mu masezerano ari ukwayo akurikizwa kugira ngo uhabwe serivisi, nk'uko bisobanuye mu magambo arambuye kuri paji y'amakuru ku mategeko agenga Microsoft Azure kuri https://aka.ms/AA7z67v.
Microsoft Soundscape
- n. Microsoft Soundscape. Wemeye ko Microsoft Soundscape (1) itakorewe, itagenewe cyangwa itatangiwe kuba igikoresho cy'ubuvuzi, kandi (2) itakorewe cyangwa itagenewe gusimbura inama, gusuzuma, kuvura, cyangwa imyanzuro ya muganga wemewe kandi ntigomba gukoreshwa isimbura inama, gusuzuma, kuvura, cyangwa imyanzuro ya muganga wemewe.
Power Platform
- o. Power Platform. Imikoreshereze yawe ya serivisi ya Power Platform igengwa n'amabwiriza n'ibisabwa byo mu masezerano ari ukwayo akurikizwa kugira ngo uhabwe serivisi, nk'uko bisobanuye mu magambo arambuye kuri paji y'amakuru ku mategeko agenga Power Platform kuri Microsoft Power Platform (https://www.microsoft.com/en-us/power-platform/business-applications/legal).
Dynamics 365
- p. Dynamics 365. Imikoreshereze yawe ya serivisi ya Dynamics 365 igengwa n'amategeko n'amabwiriza by'andi masezerano wahereweho izo, nk'uko bisobanuye kuri paji y'amakuru ajyanye n'amategeko ya Dynamics 365 kuri Microsoft Dynamics 365 (https://www.microsoft.com/en-us/dynamics-365/business-applications/legal).
Gukorana n'ubwenge buhangano bwa Copilot
- q. Gukorana n'ubwenge buhangano bwa Copilot. uko ukoresha imikoranire n'ubwenge buhangano Copilot (keretse Copilot iri kumwe no kurinda amakuru y'ubucuruzi) bigengwa n'amategeko n'amabwiriza bw'ibyongera waherewemo izo serivisi nk'uko birambuwe kuri Copilot - Amategeko agenga imikoresheze (bing.com) (https://www.bing.com/new/termsofuse#content-policy) hamwe n'aya mategeko. Niba ukoresha Microsoft Copilot hamwe n'uburinzi bw'amakuru y'ubucuruzi, sura iiyi paji usuzume amategeko agenga imikoreshereze akureba, hamwe n'aya mategeko: https://aka.ms/BCETermsOfUse.
Serivisi z'ubwenge buhangano
- r. Serivisi z'ubwenge buhangano. "Serivisi z'ubwenge buhangano" ni serivisi cyangwa ibiranga byazo bikoresha ikoranabuganga ry'ubwenge buhangano (AI), harimo na serivisi za AI ntangabutumwa.
- i. Si inama z'inararibonye. Serivisi z'ubwenge buhangano ntizakorewe cyangwa ngo zibe zigamije gusimbura inama z'inararibonye.
- ii. Kwigana ibyakozwe. Ntiwemerewe gukoresha serivisi za AI mu gutahura ibice bigize moderi, alugoritime, na sisitemu biyigize. urugero, ntiwemerewe kugerageza kumenya no gukura uburemere kuri modeli cyangwa gukura ibice bya serivisi y'ubwenge buhangano mu gikoresho cyawe.
- iii. Gukurura amakurushingiro. Keretse igihe byemewe mu buryo butomoye, ntabwo wemerewe gukoresha uburyo bwo guhiga kuri interineti, gusarura kuri interineti cyangwa gukurura amakurushingiro kuri interineti mu gukurura amakurushingiro uyakura muri serivisi za AI.
- iv. Inzitizi mu gukoresha amakurushingiro avuye muri Serivisi za AI. Ntiwemerewe gukoresha serivisi za AI, cyangwa amakurushingiro yavuye muri serivisi za AI mu gukora, gutoza, cyangwa kunoza (mu buryo buziguye cyangwa butaziguye) irindi koranabuhanga rya AI iryo ariryo ryose.
- v. Imikoreshereze y'ibikubiyemo byawe. Mu rwego rwo gutanga serivisi za AI, Microsoft izakoresha kandi ibike ibyo uzashyira muri serivisi ndetse n'ibyo uzakura muri serivisi, ku mpamvu zo kugenzura no kurwanya ikoreshwa rya serivisi cyangwa ibitangwa na serivisi birengera cyangwa byonona.
- vi. Gutunga ibikubiyemo. Microsoft ntabwo itunze ibikubiyemo ushyira ahagaragara cyangwa wohereza cyangwa wakira bivuye muri serivisi z'ubwenge buhangano (harimo n'ibitekerezo cyangwa inama ugiriwe). Uzakenera kwifatira umwanzuro kubijyanye n'umutungo muby'ubwenge bijyanye n'ibikubiyemo bisohoka n'uko bikoreshwa, witaye cyane aho ubikoresha n'amategeko agenga aho uri. Uremeza kandi ugaragaje ko utunze cyangwa ufite uburenganzira bwose kubikubiyemo nk'uko bigaragazwa muri aya amategeko harimo, nta mbibi, uburenganzira bwose bukenewengo utange, ugaragaze, winjize cyangwa wohereze ibirimo.
- vii. Ibyangombwa by'ibirimo. Iyo ukoresheje serivisi za AI kugirango ukore ibirimo, Microsoft ishobora kubika amakuru ajyanye n'ibirimo kandi igahuza ayo makuru hamwe n'ibirimo n'ibyangombwa byabyo. Ntiwemerewe gukoresha serivisi z'ubwenge buhangano cyangwa gukora ibirimo ufite umugambi wo gukuraho, guhindura, kuyobya cyangwa guhisha ibyangombwa by'ibirimo, cyangwa uburyo bwo kugaragaza aho byavuye, ibiranga, cyangwa ibimenyetso cyangwa ngo ukoreshe serivisi z'ubwenge buhangano ugamije kuyobya abantu ku kuba atari serivisi z'ubwenge buhangano zabikoze.
- viii. Ubusabe bw'abandi. Ni inshingano zawe wenyine gusubiza ibirego by'undi muntu bijyanye n'ikoreshwa ryawe rya serivisi za AI wubahiriza amategeko (harimo, ariko bitagarukiye ku, kubangamira uburenganzira bw'umuhanzi cyangwa ibindi birego bijyanye n'ibikubiyemo byavuye muri serivisi za AI mu gihe wazikoreshaga).
- ix. Inzitizi ku mikoreshereze. Byiyongereye ku kubahiriza "amategeko ngengamyitwarire" yavuzwe haruguru, wemeye ko utazakoresha serivisi z'ubwenge buhangano, harimo n'izifata ibyemezo cyangwa zikora ibikorwa, zikoresha cyangwa se zibifashijwe n'umuntu ku kigero runaka, uzakurikiza aya mategeko mu:
- 1. Gufata ibyemezo cyangwa gukora ibikorwa hatabayeho ubugenzuzi bw'umuntu bukwiriye byagira ingaruka zifatika ku bijyanye n'amategeko, ibijyanye n'amafaranga, amahirwe y'ubuzima, amahirwe y'akazi, cyangwa uburenganzira bwa muntu by'umuntu runaka, cyangwa byavamo kubabazwa k'umubiri cyangwa kw'imitekerereze ku muntu cyangwa itsinda ry'abantu;
- 2. Kuyobya cyangwa gutanga amakuru atariyo nkana (urugero, iyamamazabinyoma), cyangwa gukoresha ubutumwa buhishe (urugero, bw'amashusho, amajwi, cyangwa ibindi bimenyetso birenze ibisanzwe umuntu yahita abona) hagamijwe guhindura umuntu igikoresho cyangwa guhindura imyitwarire ye mu buryo bumwangiza;
- 3. Gufatirana intenge nke izo ari zo zose z'umuntu bitewe n'imyaka ye, ubumuga, cyangwa uko ahagaze bitewe n'ubuzima cyangwa ubukungu, hagamijwe, cyangwa hagenderewe, guhindura mu buryo bufatika imyitwarire y'uwo muntu cyangwa umuntu uri muri iryo tsinda mu buryo buteza cyangwa bushobora guteza uwo muntu cyangwa undi muntu ibyago bikomeye;
- 4. Gushyira mu byiciro by'imibereho cyangwa gushyira mu byiciro byikora bishobora gutera ivangura, kubogama, kubangamira cyangwa kwigiriza nkana ku bantu bamwe na bamwe cyangwa amatsinda y'abantu amwe n'amwe;
- 5. Gusesengura ibyago byo gukora ibyaha ku bantu hagendewe gusa ku gushyira abantu mu byiciro cyangwa gusesengura ibigize n'ibiranga imyitwarire yabo. Iri buza ntabwo rikurikizwa kuri serivisi z'ubwenge buhangano zikoreshwa mu gufasha isesengura rikorwa n'umuntu ryo gusuzuma uruhare rw'umuntu mu byaha, bishingiye ku bintu bifatika kandi bitabogamye bijyanye mu buryo butaziguye n'igikorwa cy'icyaha;
- 6. Hashingiwe ku makuru shingiro nyabuzima, gushyira abantu mu byiciro cyangwa kumenya ubwoko bwabo, ibitekerezo byabo bya politiki, kuba bari cyangwa batari mu mahuriro y'abakozi, imyemerere yabo, cyangwa imibereho yabo mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina, keretse mu gutunganya cyangwa kuyungurura amakuru shingiro nyabuzima, yabonetse mu buryo bwemewe n'amategeko, nk'amafoto, ashingiye ku makuru shingiro nyabuzima akoreshwa mu rwego rw'inzego nyubahirizamategeko;
- 7. Kurema cyangwa kwagura ububiko bw'amakuru bugamije kumenya amasura y'abantu binyuze mu gushakisha mu buryo rusange amashusho y'amasura kuri interineti cyangwa mu mashusho ya kamera z'umutekano;
- 8. Ku ikoranabuhanga ryo gutahura amasura ako kanya hakoreshejwe kamera zigendanwa zikoreshwa n'inzego z'umutekano ku isi yose, kugerageza gutahura amasura y'abantu "mu kivunge", harimo (ariko bitagarukiye ku) abapolisi bari ku irondo bakoresha kamera bambara ku myenda bagakoresha ikoranabuhanga ryo gutahura amasura bagerageza kumenya abantu bari mu bubiko bw'amakuru y'abakekwa cyangwa abigeze gufungwa; cyangwa
- 9. Kugerageza gutahura amarangamutima y'abantu hakoreshejwe ibimenyetso byo ku mubiri, mu mitekerereze, cyangwa mu myitwarire, (urugero, ibimenyetso byo mu isura, ukunyeganyega kw'isura, cyangwa uko bavuga), harimo gutahura amarangamutima nk'umujinya, iseseme, ibyishimo, agahinda, gutungurwa, ubwoba, cyangwa andi magambo akoreshwa mu kuvuga amarangamutima y'umuntu.
Serivisi z'itumanaho
- s. Serivisi z'itumanaho. Serivisi zituma habaho itumanaho hagati y'abantu, harimo ariko bitagarukiye kuri Skype, Teams, Outlook, na GroupMe, zigengwa n'amabwiriza y'inyongera aherereye kuri https://aka.ms/useterms hamwe n'aya mabwiriza.
Ingingo zinyuranye
14. Ingingo zinyuranye. Iki gika, n'ibika bya 1, 9 (ku mafaranga yishyurwa mbere yo gusoza aya Masezerano), 10, 11, 12, 15, 17 n'abo amasezerano yabo akurikizwa nyuma y'uko aya Masezerano ashojwe ntibazagerwaho n'iseswa cyangwa ihagarikwa ryose ry'aya Masezerano. Ku rwego rwemewe n'amategeko akurikizwa, dushobora guha indi sosiyete aya Masezerano, guha inshingano zacu hakurikijwe aya Masezerano uwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo, cyangwa guha indi sosiyete uruhushya ku burenganzira bwacu hakurikijwe aya Masezerano, yaba yose cyangwa igice cyayo, igihe icyo ari cyo cyose tutabikumenyesheje. Ntushobora kugira indi sosiyete waha aya Masezerano cyangwa uhererekanya naryo uburenganzira bwose bwo gukoresha Serivisi. Aya ni amasezerano uko yakabaye hagati yawe na Microsoft kugira ngo ukoreshe Serivisi. Asimbura amasezerano yose yabanje yabaye wagiranye na Microsoft ku bijyanye n’uko ukoresha Serivisi. Mu kwemera aya Masezerano, ntiwashingiye ku nyandiko iyo ari yo yose, ukubwirizwa, ingwate, ugusobanukirwa, ukwiyemeza, isezerano cyangwa ubwishingizi bitari ibyavuzwe muri aya Masezerano. Ingingo zose zigize aya Masezerano zirubahirizwa ku buryo bwose buteganywa n’amategeko abigenga. Iyo urukiko cyangwa umukemurampaka yemeje ko tudashobora kubahiriza ingingo y'aya Masezerano nk’uko yanditse, dushobora gusimbuza aya masezerano andi masezerano bisa hagamijwe kubahiriza amategeko bijyanye mu buryo bwose, ariko izindi ngingo zose zigize aya Masezerano ntizizahinduka. Aya Masezerano ni ayawe gusa n’inyungu yacu. Aya Masezerano si inyungu z’undi muntu, keretse abafite uburenganzira bwo gusimbura Microsoft n’abahawe uburenganzira nayo. Imitwe y’icyiciro ni iyo kureberaho kandi nta ngaruka igira mu rwego rw’amategeko.
15. Ibirego bigomba gutangwa mu gihe kitarenze umwaka. Ikirego cyose kijyanye n'aya mabwiriza cyangwa na Serivisi kigomba gutangwa mu rukiko (cyangwa ahakemurirwa ibirego iyo igice 10(d) gikurikizwa) mu gihe kitarenze umwaka uhereye ku munsi wa mbere washoboraga gutangiraho ikirego, keretse amategeko y'aho uherereye aramutse agusaba gutegereza igihe kisumbuyeho kugira ngo utange ibirego. Niba kidatangiwe icyo gihe, kiba gisheshwe burundu.
16. Amategeko yo kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Ugomba kubahiriza amategeko yose y’imbere mu gihugu n’amategeko mpuzamahanga n’amabwiriza kuri porogaramu cyangwa Serivisi, arimo ikumira ku hantu ho koherezwa, ukoresha bwa nyuma n’ikoreshwa rya nyuma. Ku yandi makuru ajyanye n’uturere tubujijwe koherezwamo ibicuruzwa, wasura https://www.microsoft.com/exporting.
17. Ikumirwa ry'uburenganzira n'ibitekerezo. Haseguriwe uburenganzira butangwa bisesuye muri aya Mategeko, Microsoft nta burenganzira bw'imikoreshereze iguha cyangwa ubundi burenganzira ubwo ari bwo bwose bujyana n'inyemezabuvumbuzi, ubumenyi ngiro, amabanga y'ubucuruzi, ibirango by'ubucuruzi cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu byubwenge bufitwe cyangwa bugenzurwa na Microsoft cyangwa ikigo bifitanye isano cyose, harimo nk'izina, ikirango cy'ubucuruzi, ikirango n'ibindi nka byo. Nuha Microsoft igitekerezo, inama, icyifuzo cyangwa ibitekerezo ibyo ari byo byose, harimo kandi bitagarukiye gusa ku bitekerezo by'ibicuruzwa bishya, ikoranabuhanga, kwamamaza, amazina y'ibicuruzwa, ibitekerezo ku bicuruzwa no kurushaho kunoza ibicuruzwa ("Ibitekerezo"), uba uhaye Microsoft, nta mafaranga yishyuye, imisoro cyangwa ibyo ugomba kwishyura, uburenganzira bwo gukora, kuba yakoresha, gukora ibyakomotse ku bitekerezo byawe, imikoreshereze, gusangiza no gucuruza ibitekerezo byawe mu buryo ubwo ari bwo bwose ku mpamvu iyo ari yo yose. Ntabwo uzatanga Insanganyamiterere bigengwa n'uruhushya rusaba Microsoft gutanga impushya za porogaramu, uburyo bw'ikoranabuhanga cyangwa inyandiko iyindi sosiyete iyo ari yo yose bitewe no kuba Microsoft yashyizemo Ibitekerezo byawe.
IMENYESHA
Imenyesha cyangwa uburyo bwo gutanga ikirego cyo kutubahiriza uburenganzira ku mutingo mu by'ubwenge. Microsoft yubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge bw’abandi bantu. Niba wifuza kohereza imenyesha ryo kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge, harimo ibirego byo kutubahiria uburenganzira bw'umuhanzi, nyamuneka koresha uburyo bwacu bwo gutanga ikirego Imenyesha ryo kutubahiriza (https://www.microsoft.com/en-us/legal/intellectualproperty/infringement) ubwo buryo bukaba bukubiye muri aya mategeko. IBIREGO BIJYANYE N'UBU BURYO NIBYO BYONYINE BIZASUBIZWA.
Microsoft ikoresha uburyo buri mu Mutwe wa 17, Itegeko rya Leta zunze ubumwe za Amerika, Igice cya 512, ndetse, aho bikurikizwa, Umutwe wa III w'amabwiriza (EU) 2022/2065, mu gusubiza imenyesha ryo kutubahiriza uburenganzira bw'umuhanzi. Igihe bikwiye, Microsoft ishobora no guhagarika konti z'abakoresha serivisi za Microsoft batubahiriza ubwo burenganzira inshuro nyinshi. Ikindi kandi, igihe bikwiye, Microsoft ishobora guhagarika kwiga ku imenyesha ry'abantu cyangwa ibigo bakunda gutanga imenyesha ridafite ishingiro. Ibisobanuro byimbitse by'imikorere y'ubwo buryo kuri Serivisi runaka, harimo no kuba ibyemezo byafashwe na Microsoft byasubirwamo, wabisanga kuri Imenyesha ryo kutubahiriza (https://www.microsoft.com/legal/intellectualproperty/infringement).
Imenyesha n'uburyo bujyanye no kutubahiriza uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ujyanye no kwamamaza. Nyamuneka suzuma Amabwiriza yacu agenga umutungo mu by'ubwenge (https://go.microsoft.com/fwlink/?LinkId=243207) ajyanye n'impungenge ku mutungo mu by'ubwenge ku muyoboro wacu wo kwamamaza.
Imenyesha ryerekeye uburenganzira bw’umuhanzi n’indangagicuruzwa. Serivisi ni kopirayiti © Microsoft Corporation cyangwa abazitanga, One Microsoft Way, Redmond, WA 98052, U.S.A. Uburenganzira bwose burakomye. Aya mategeko arimo Amabwiriza agenga akarangagicuruzwa n'akarango bya Microsoft (https://www.microsoft.com/en-us/legal/intellectualproperty/trademarks) (uko bigenda bivugururwa). Microsoft n'amazina, ibirango, n'udushushondanga by'ibicuruzwa byose, bya porogaramu, n'ibya serivisi bya Microsoft bishobora kuba bitarandikishijwe cyangwa byarandikishijwe nk'indangabicuruzwa by'itsinda ry'amasosiyete ya Microsoft muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no/cyangwa ahandi hantu. Urutonde rukurikira rutuzuye ni urw'indangabicuruzwa za Microsoft kuri https://cdn-dynmedia-1.microsoft.com/is/content/microsoftcorp/microsoft/mscle/documents/presentations/TrademarksListFY25Q3.pdf. Amazina y’amasosiyete n’ibikorwa biriho ubu bishobora kuba indangabicuruzwa za ba nyirabyo. Uburenganzira bwose butatanzwe muri aya masezerano burakomye. Hari porogaramu ikoreshwa muri mugabuzi z’imbuga za Microsoft zimwe na zimwe iba iri kugenzura igice cy'akazi k'itsinda rya JPEG ryigenga. Copyright © 1991-1996 Thomas G. Lane. Uburenganzira bwose burakomye. "gnuplot" ni porogaramu ikoreshwa kuri mugabuzi zimwe na zimwe z'imbuga za Microsoft uyifiteho uburenganzira akaba ari we wayihimbye ni © 1986‑1993 Thomas Williams, Colin Kelley. Uburenganzira bwose burakomye.
Imenyesha mu by’ubuganga. Microsoft ntitanga inama ku by’ubuganga n’izindi nama zose zo kwita ku buzima, gusuzuma no kuvura. Buri gihe ujye usaba inama umuganga wawe cyangwa undi mujyanama w’ubuzima ubihugukiwe ikibazo cyose waba ufite ku bijyanye n’imiterere y’ubuzima, indyo yihariye, kuba porogaramu ikwiriye cyangwa imikorere myiza ya porogaramu. Ntukirengagize inama za muganga ubihugukiwemo cyangwa ngo utinde kuzisaba kubera amakuru wakuye kuri Serivisi.
Kubika ibice by’inyandiko no gushyira amakurushingiro ku mugerekashakiro (harimo imibare yo ku mugerekashakiro). Amakuru ajyanye n'iby'imari atangwa binyuze muri Serivisi agenewe imikoreshereze yawe bwite kandi itagamije ubucuruzi. Ntushobora gukoresha amakurushingiro ajyanye n'amafaranga cyangwa ibirango by'undi mutangaruhushya bifitanye isano n’itangwa, ikorwa, gutera inkunga, ubucuruzi, imenyekanishabicuruzwa, cyangwa poromosiyo y’ibikoresho by’ubucuruzi cyangwa iby’ishoramari (urugero, ibikomoka ku bindi, ibicuruzwa byubatse, amafaranga y’ishoramari, guhinduranya amafaranga yacurushwe, ibyerekeye ishoramari, n’ibindi, aho igiciro, inyungu cyangwa imikorere y’ibikoresho cyangwa igicuruzwa cyo gushora gishingiye ku, gifitanye isano na, cyangwa kigamije gushakisha amakurushingiro ajyanye n'amafaranga ayo ariyo yose) utabiherewe inyandiko ibyemeza yihariye n'uwo mutangaruhushya wundi.
Imenyesha ku birebana n’imari. Microsoft si umukomisiyoneri/umucuruzi cyangwa umujyanama mu ishoramari wemewe ugengwa n’amategeko cyangwa mategeko y’umutekano y’izindi nkiko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi ntiha abantu ubujyanama bujyanye no gushora imari mu, kugura, cyangwa kugurisha imigabane cyangwa ibindi bicuruzwa by’imari na serivisi. Nta mpano cyangwa ubwasisi biri muri Serivisi kugira ngo ugure cyangwa ucuruze umutekano. Haba Microsoft cyangwa abatanga impushya z’ahabikwa ibice by’inyandiko cyangwa amakurushingiro y’ingereka ntibemeza cyangwa bategeke serivisi iyo ari yo yose y’imari. Nta kintu na kimwe muri Serivisi kigomba gufatwa nk’inama zo mu rwego rw'ubunyamwuga, harimo nk’inama zerekeye ishoramari cyangwa imisoro n’amahoro.
Imenyesha ryerekeye H.264/AVC n’ibigenderwaho kuri videwo za VC-1." Porogaramu ishobora kubamo H.264/AVC, cyangwa ikoranabuhanga rya kodeki ya VC-1 yahawe uruhushya na MPEG LA, L.L.C. Iri koranabuhanga ni imiterere y’iyegeranya ry’amakuru ya videwo. MPEG LA, L.L.C. isaba iri menyesha:
IKI GICURUZWA CYEMEWE HAKURIKIJWE AMASEZERANO H.264/AVC, NATHE VC-1 AMASEZERANO Y’UBURENGANZIRA KU GIHANGANO KU GITI CY’UMUNTU KANDI NTIGIKORESHWA MU BUCURUZI BW’UMUGUZI MU (A) GUSOBEKA VIDEWO HAKURIKIJWE IBIGENDERWAHO ("IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO") CYANGWA/ (B) GUSOBOKORA VIDEWO YA H.264/AVC, MPEG-4 VISUAL, NA VC-1 YASOBETSWE N’UMUCURUZI URI MU GIKORWA BWITE KANDI KITARI ICY'UBUCURUZI CYANGWA/YARABONETSE IVUYE K'UTANGA UFITE URUHUSHYA RWO GUTANGA UBWO BWOKO BWA VIDEWO. NTA RUHUSHYA NA RUMWE RUTANGWA NGO RUKORESHWE IBINDI. ANDI MAKURU ASHOBORA KUBONEKA ATURUTSE KURI MPEG LA, L.L.C." REBA URUBUGA RWA MPEG LA (https://www.mpegla.com).
Ku bw’impamvu zo gusobanura neza ibintu gusa, rishyiraho umupaka cyangwa ngo ribuze ikoreshwa rya porogaramu yatanzwe muri aya Masezerano mu ikoreshwa mu bucuruzi busanzwe bwihariye kuri ubwo bucuruzi butarimo (i) kongera gukwirakwiza porogaramu ku rundi ruhande, cyangwa (ii) kurema ibikoresho ukoresheje IBIGENDERWAHO BYA VIDEWO ikoranabuhanga rikurikiza amategeko mu guha izindi mpande.
Imenyesha ryerekeye ibigenderwaho kuri videwo za H.265/HEVC. Porogaramu ishobora kubamo ikoranabuhanga rya H.265/HEVC. Kugera kuri Advance LLC bisaba iri menyesha:
NIBA RIRIMO, IKORANABUHANGA RYA H.265/HEVC RIR MURI IYI POROGARAMU RIREBWA N'IMWE CYANGWA NYINSHI MU MAPATANTI YA HEVC ARI KU RUTONDE RURI KURI: PATENTLIST.ACCESSADVANCE.COM. BITEWE B'UBURYO WABONYEMO IYI POROGARAMU, IKI GICURUZWA GISHOBORA KUBA GIFITE URUHUSHYA RUTANGWA N'IMISHINGA RUSANGE Y'AMAPATANTI YA HEVC.
Niba iyi porogaramu iri muri Apareye ya Microsoft, andi makuru ajyanye n'uruhushya wayasanga kuri: aka.ms/HEVCVirtualPatentMarking.
AMASEZERANO YEMEWE Y'IMPUSHYA ZA POROGARAMU
AMASEZERANO YEMEWE Y’IMPUSHYA ZA POROGARAMU
UBUBIKO BWA MICROSOFT, UBUBIKO BWA MICROSOFT MURI WINDOWS, N’UBUBIKO BWA MICROSOFT MURI XBOX
Aya masezerano yerekeye impushya ni amasezerano hagati yawe n’Utangaza porogaramu. Yasome. Agenga porogaramu z’ikoranabuhanga ukurura mu Bubiko bwa Microsoft, mu Bubiko bwa Microsoft kuri Windows cyangwa mu Bubiko bwa Microsoft kuri Xbox (ubuvugwa bwose muri aya mabwiriza agenga impushya bwitwa "Ububiko"), harimo amavugururwa yose cyangwa inyunganizi zose za porogaramu, keretse porogaramu yaje ifite amabwiriza yihariye, muri icyo gihe ayo mabwiriza ni yo ashyirwa mu bikorwa.
IYO UKURUYE CYANGWA UKORESHEJE POROGARAMU, CYANGWA UKAGERAGEZA GUKORA KIMWE MURI IBI, WEMERA AYA MABWIRIZA. NIBA UTAYEMERA, NTA BURENGANZIRA UYAFITEHO KANDI NTUGOMBA GUKURURA POROGARAMU.
Uwasohoye porogaramu bisobanura urwego ruguha uruhushya, nk’uko rugaragazwa mu Bubiko.
Iyo wubahirije aya mabwiriza agenga uruhushya, ubona uburenganzira bukurikira.
- 1. KWINJIZA NO GUKORESHA UBURENGANZIRA; KURANGIZA IGIHE. Ushobora kwinjizamo no gukoresha porogaramu ku bikoresho bya Windows cyangwa konsore za Xbox nk'uko byasobanuwe mu Mategeko agenga imikoreshereze ya Microsoft (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?LinkId=723143). Microsoft yihariye uburenganzira bwo guhindura Amategeko agenga imikoreshereze ya Microsoft (https://go.microsoft.com/fwlink/p/?LinkId=723143) igihe icyo ari cyose.
- 2. SERIVISI ZISHINGIYE KURI INTERINETI.
- a. Kwemera serivisi zishingiye kuri interineti cyangwa serivisi zo kwihuza nta rutsinga. Iyo porogaramu yihuje na sisitemu ya mudasobwa cyangwa kuri interineti, hashobora kuba harimo binyuze mu rusobemiyoboro rwo kwihuza nta rutsinga, gukoresha porogaramu bikora nk’uko wabyemeye mu itangwa ry’amakuru y’igikoresho cyamewe (arimo ariko atagarukira ku makuru tekiniki yerekeranye n'igikoresho cyawe, sisitemu na porogaramu n’ingereka) kuri serivisi zishingiye kuri interineti cyangwa serivisi zo kwihuza nta rutsinga. Iyo andi mabwiriza agaragaye hamwe n’imikoreshereze ya serivisi yawe winjiyemo ukoresheje porogaramu, ayo mabwiriza nayo arakurikizwa.
- b. Gukoresha nabi serivisi zishingiye kuri interineti. Ntushobora gukoresha serivisi iyo ari yo yose ishingiye kuri interineti mu buryo bwose bwayangiza cyangwa bukabangamira undi wese uyikoresha cyangwa ukoresha urusobemiyoboro nta rutsinga. Ntushobora gukoresha serivisi kugira ngo winjire kuri serivisi zose, ku makurushingiro, konti, cyangwa urusobemiyoboro utabiherewe uburenganzira.
- 3. AHO IMPUSHYA ZIKORESHWA. Porogaramu itangirwa uruhushya, nticuruzwa. Aya mabwiriza aguha bumwe mu burenganzira bwo gukoresha porogaramu. Iyo Microsoft ihagaritse uburenganzira bwo gukoresha porogaramu zo ku bikoresho byawe hashingiwe ku masezerano ufitanye nayo, uburenganzira bwose bujyanye n’uruhushya burarangira. Utangaza porogaramu yihariye ubundi burenganzira bwose. Itegeko rikurikizwa ribaye riguha ubundi burenganzira nubwo hari iyi nzitizi, wakoresha porogaramu nk’uko byemewe muri aya masezerano gusa. Mu kubikora, ugomba kubahiriza amabwiriza yose ya tekiniki ari muri porogaramu akwemerera gusa kuyikoresha mu buryo runaka. Ntushobora:
- a. Kugendera ku mabwiriza ya tekiniki ari muri porogaramu.
- b. Gusenya, guhindura ibigize porogaramu, keretse gusa itegeko rikurikizwa ribiteganya kandi ribyemera nubwo ribibuza.
- c. Gukora kopi za porogaramu zirenze izivugwa muri aya masezerano cyangwa izemewe n’itegeko rikurikizwa nubwo itegeko ribibuza. .
- d. Gutangaza cyangwa gushyira ahagaragara porogaramu kugira ngo abandi bayikoporore.
- e. Gukodesha cyangwa gutiza porogaramu.
- f. Koherereza porogaramu cyangwa aya masezerano undi uwo ari we wese.
- 4. INYANDIKO. Iyo inyandiko itanganzwe na porogaramu, ushobora kuyikoporora no kuyifashisha ku mpamvu zawe bwite.
- 5. AMABWIRIZA AGENGA IKORANABUHANGA N’IYOHEREZA. Porogaramu ishobora kugengwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika cyangwa igenzura ry’ikoranabuhanga mpuzamahanga cyangwa amategeko n’amabwiriza agenga iyohereza. Ugomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga n’ay’imbere mu gihugu akurikizwa ku ikoranabuhanga rikoreshwa cyangwa rikorana na porogaramu. Aya mategeko akubiyemo ibibujijwe ku hantu hoherezwa, ukoresha bwa nyuma no gukoresha bwa nyuma. Kugira ngo ubone amakuru ku bicuruzwa bifite ikirango cya Microsoft, jya ku Urubuga rugenga iyohereza rya Microsoft (https://go.microsoft.com/fwlink/?linkid=868967).
- 6. SERIVISI Z’UBUFASHA. Hamagara utangaza porogaramu kugira ngo agaragaze ubufasha buhari. Microsoft, uruganda rwakoze imashini yawe n’igikoresho nta rutsinga (umwe muri bo abaye ari utangaza porogaramu) ntibarebwa na serivisi z’ubufasha zijyanye na porogaramu.
- 7. AMASEZERANO UKO YAKABAYE. Aya masezerano, amasezerano yerekeye ubuzima bwite akurikizwa n'amasezerano yerekeye ibiherekeza n’ibyavuguruwe ni amasezerano yuzuye agenga uruhushya hagati yawe n’utangaza porogaramu kugira ngo ikoreshwe.
- 8. AMATEGEKO AKURIKIZWA.
- a. Amerika na Kanada. Niba waraguriye porogaramu muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa Kanada, amategeko ya leta cyangwa intara utuyemo (cyangwa sosiyete yawe ifitemo ibiro bikuru) ni yo agenga uko aya masezerano yubahirizwa kandi akanifashishwa mu birego byo kutayubahiriza n’ibindi birego (harimo kurengera abaguzi, ipiganwa ritemewe n’ibirego by’ubwambuzi) hatitawe ku igongana ry'amategeko.
- b. Hanze ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Iyo waboneye porogaramu yo mu kindi gihugu, amategeko yacyo niyo akurikizwa.
- 9. URUHARE RW’AMATEGEKO MURI AYA MASEZERANO. Aya masezerano asobanura bumwe mu burenganzira butangwa n’amategeko. Ushobora kugira ubundi burenganzira bugenwa n'amategeko ya leta cyangwa igihugu cyawe. Aya masezerano ntahindura uburenganzira bwawe ugenerwa n’amategeko ya leta cyangwa igihugu utuyemo mu gihe amategeko ya leta cyangwa igihugu utuyemo atabukubuza.
- 10. IMPUGUKIRWA KU BIJYANYE NA GARANTI. Hagendewe ku mategeko akurikizwa, porogaramu itanzweho uruhushya "nk'uko iri", "n'amakosa yose" kandi "nk'uko iboneka". Wihanganira ingorane zose zo kuyikoresha. Utangaza porogaramu, ku giti cye, Microsoft (iyo Microsoftatario itangaza porogaramu), utanga serivisi za interineti nta rusinga ariwe uha urusobemiyoboro porogaramu ikoresha, na buri umwe mu badushamikiyeho, abacuruzi, abakozi, abagemura ("Impande zirengerwa n'amategeko"), ntibatanga garanti itaziguye, garanti cyangwa ibisabwa bijyanye na porogaramu. Ingorane zose zijyanye n’ireme n’imikorere bya porogaramu ni wowe bireba. Iyo porogaramu ifite inenge, wishyura ikiguzi cyose cyo kuzikosora no kuyisana. Ushobora kandi kugira uburenganzira bw'inyongera burebana n’abakoresha bugenwa n’amategeko y’aho uherereye aya masezerano adashobora guhinduka. Nk’uko biteganywa mu mategeko y’aho uherereye, abantu bireba bakuraho garanti n’ibisabwa, harimo ibyerekeye imicururizwe, ubuziranenge kubera impamvu runaka, umutekano, kumererwa neza no kubahiriza amategeko.
- 11. INZITIZI ZIREBANA N’IVANWAHO RY’INDISHYI NO KWISHYURA IBYANGIRITSE. Bitabujijwe n’itegeko, iyo ufite icyo ushingiraho waka indishyi, ushobora guhita wishyurwa n’utangaza porogaramu amafaranga wishyuye porogaramu cyangwa idorali ry’Amerika 1.00. Hagendewe ku mategeko akurikizwa, ntushobora, kandi utakaje uburenganzira bwo gushaka guhabwa indishyi n'uwatangaje porogaramu ku iyangirika iryo ariryo ryose, harimo n'iyangirika riturutse ku ngaruka, inyungu zatakaye, iyangirika ridasanzwe, ritaziguye cyangwa ritunguranye. Niba amategeko y'aho uherereye ategeka garanti cyangwa igisabwa n'ubwo aya mabwiriza yo atabitegeka, hagendewe ku mategeko akurikizwa, igihe cyayo kigarukira ku minsi 90 uhereye igihe ukururiye porogaramu.
Izi nzitizi zikurikizwa ku:
- Ikintu cyose kirebana na porogaramu cyangwa serivisi zagaragaye muri porogaramu; kandi
- Ibirego byo kwica amasezerano, garanti, cyangwa igisabwa; uburyozwe bukomeye, uburangare, cyangwa irindi kosa, kutubahiriza amateka n’amabwiriza, kwigwizaho umutungo mu buryo butari bwo; cyangwa bikozwe mu bundi buryo, byose nk’uko biteganywa kandi byemewe n’itegeko rikurikizwa.
Rirakurikizwa kandi niyo:
- Uyu mwanzuro utaguha indishyi uko zakabaye cyangwa igihombo cyose, cyangwa
- Utangaza porogaramu yagombye kumenya ko hari ibishobora kwangirika.
Serivisi zitangwa
Ibicuruzwa, porogaramu na serivisi bikurikira bikubiye mu masezerano agenga serivisi za Microsoft, ariko bishobora kuba bitaboneka ku isoko ryawe.
- Account.microsoft.com
- Amagabanyabiciro ya Bing
- Amakarita ya Bing
- Amakuru ya MSN
- Amakusanya ya Microsoft
- Amakusanya
- Bing Image and News (iOS)
- Bing Search APIs/SDKs
- Bing Translator
- Bing Webmaster
- Bing.com
- Bingplaces.com
- Clipchamp
- Cortana skills by Microsoft
- Cortana
- Default Homepage and New Tab Page on Microsoft Edge
- Dev Center App
- Dictate
- education.minecraft.net
- Face Swap
- Feedback Intake Tool for Azure Maps (aka “Azure Maps Feedback”)
- Filime & TV bya Microsoft
- Forms.microsoft.com
- forzamotorsport.net
- Groove Music Pass
- Groove
- GroupMe
- Ibiribwa n’ibinyobwa ya MSN
- Image Creator from Microsoft Designer
- Imari ya MSN
- Imfashagaruraho n'ubufasha bya Microsoft bya Office 365
- Imikino ya Minecraft
- Imikino, porogaramu n'imbuga bya Windows bitangazwa na Microsoft
- Imikino, porogaramu n'imbuga bya Xbox Game Studios
- Imikoreshereze ihujwe itari itegeko ya Microsoft 365
- Incungamikoro ya Skype
- Ingendo ya MSN
- Inkoranyamagambo ya Bing
- Ishakisha rya Microsoft muri Bing
- Iteganyagihe ya MSN
- Konti ya Microsoft
- LineBack
- Link to Windows
- Microsoft 365 Business Standard, Microsoft 365 Business Basic, Microsoft 365 Apps, Microsoft 365 app, Microsoft 365 Copilot, Microsoft 365 Copilot app, and Microsoft 365 Copilot Chat*
- *Until a commercial domain is established for use of these services, at which time separate Microsoft commercial terms will govern instead.
- Microsoft 365 Consumer
- Microsoft 365 Family
- Microsoft 365 Personal
- Microsoft 365 y'urubuga
- Microsoft Academic
- Microsoft Add-Ins for Skype
- Microsoft Bots
- Microsoft Copilot
- Microsoft Defender y'abantu ku giti cyabo
- Microsoft Educator Community
- Microsoft Family
- Microsoft Health
- Microsoft Launcher
- Microsoft Loop
- Microsoft Math Solver
- Microsoft Pay
- Microsoft Pix
- Microsoft Reading Coach
- Microsoft Research Interactive Science
- Microsoft Research Open Data
- Microsoft Rewards
- Microsoft Soundscape
- Microsoft Sway
- Microsoft Teams
- Microsoft Translator
- Microsoft Wallpaper
- Minecraft Realms Plus and Minecraft Realms
- Mixer
- MSN (yahoze yitwa Microsoft Start)
- MSN Dial Up
- MSN Explorer
- MSN Premium
- MSN.com
- Next Lock Screen
- Office Store
- OneDrive.com
- OneDrive
- OneNote.com
- Outlook.com
- Paint 3D
- Paji za Bing
- Phone Link
- Porogaramu na serivisi biri mu mafatabuguzi y'abakoresha Microsoft 365
- Porogaramu na serivisi biri muri Microsoft 365 Basic
- Porogaramu na serivisi biri muri Microsoft 365 Family
- Porogaramu na serivisi biri muri Microsoft 365 Personal
- Porogaramu ya SMS Organizer
- Porogaramu y’ubuzima bw’igikoresho
- Porogaramu za Bing
- Porogaramu zo gushakisha za Bing
- Porogaramu z’amakarita
- Presentation Translator
- rise4fun
- Seeing AI
- Send
- Siporo ya MSN
- Skype in the Classroom
- Skype.com
- Skype
- Smart Search
- Snip Insights
- Spreadsheet Keyboard
- Sway.com
- to-do.microsoft.com
- Translator for Microsoft Edge
- Translator Live
- Ububiko bwa Office
- Ububiko bwa Windows
- Ububiko
- Ubufasha bwa Microsoft (Umukiriya)
- Ubuzima n’igororangingo ya MSN
- Universal Human Relevance System (UHRS)
- UrWeather
- ux.microsoft.com
- Verisiyo y'ubuntu ya Microsoft 365
- Video Breakdown
- Visio Online
- Web Translator
- whiteboard.office.com
- Windows Live Mail
- Windows Live Writer
- Windows Movie Maker
- Windows Photo Gallery
- Xbox Game Pass
- Xbox Live Gold
- Xbox Live
- Xbox Music
- Xbox Store